Tags : NAEB

Nyuma yo kwiga ubuhinzi muri Israel, asanga kuhira mu Rwanda

Emmanuel Ndayizigiye wize ubuhinzi mu gihugu cya Israel, yemeza ko kuhira imyaka mu misozi yose y’u Rwanda bishoboka, ariko ngo bizagenda bikorwa gahoro gahoro kuko bisaba amafaranga, ubumenyi n’igihe. No muri Israel naho ngo byabafashe igihe. Imiterere y’ubutaka bwa Israel n’u Rwanda ngo yenda gusa ariko bigatandukanira ku ngingo y’uko igice kinini cya Israel ari […]Irambuye

Rutsiro: Uruganda rw’ikawa ruzayitunganya kugeza inyowe ruzatwara miliyoni 220

Abahinzi b’ikawa bibumbiye muri Koperative KOPAKAMA, ubu bamaze gutangira imirimo yo kubaka uruganda noneho rutunganya ikawa kugeza inyowe, ku buryo abahinzi batazongera kumva ko bahinga ikawa gusa batazi uburyohe bwayo, uru ruganda rwatangiye kubakwa mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi. Uru ruganda rugiye kubakwa nyuma y’aho aba bahinzi b’ikawa bujuje uruganda rutunganya ikawa […]Irambuye

Rutsiro: Abahinga Kawa barambiwe kubaho batayinywa…Bari kwiyubakira uruganda

Abahinzi ba Kawa bibumbiye muri Koperative KOPAKAMA yo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro bavuga ko bari barambiwe guhinga ibyo batanywa bakaba bari kwiyubakira uruganda ruzajya ruyitunganya kugeza ku kiciro cyo kunyobwa bityo bakajya bayinywa n’abaturiye aka gace bakumva uburyo bw’umusaruro uva mu mitsi yabo. Aba bahinzi basanzwe bafite urundi ruganda rutonora kawa […]Irambuye

Muhanga: Abahinzi b’ikawa ntibanejejwe n’igiciro bagurirwaho

Abahinzi b’ikawa mu karere ka Muhanga, akagari ka Shori bavuga ko igiciro kingana n’amafaranga y’u Rwanda 150 bagurirwaho ikawa muri uyu mwaka kidahagije ugereranyije n’ukuntu bavunika. NAEB yo ivuga ko atariyo igena igiciro ahubwo ngo kigenwa n’uko ku isoko umusaruro w’ikawa uhagaze.   Ikawa ni kimwe mu bihigwa bizamura ubukungu, ndetse mu mwaka ushize wa […]Irambuye

F. Kabuga yafatanywe T 10 z’ikawa yari ajyanye muri Uganda

*Ikawa bivugwa ko yari atwaye ifite ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 8,4, ngo izatezwa cyamunara. *Ubucuruzi butemewe n’amategeko bw’ikawa buhombya Leta nk’uko byemezwa na NAEB. Kuri uyu wa mbere ku Kicaro gikuru cy’Ikigo cy’igihugu cyohereza hanze umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, (NAEB), harekanywe umugabo witwa Felicien Kabuga (si Kabuga Felicien ushakishwa n’Ubutabera mpuzamahanga n’u Rwanda) bivugwa […]Irambuye

Karongi: Abahinzi b’icyayi bemerewe inguzanyo amaso ahera mu kirere

Abahinzi b’icyayi bo mu Rugabano, mu Murenge wa Rugabano, mu Karere ka Karongi baravuga ko babona icyayi bahinze kigiye kubapfira ubusa kuko batagishoboye kucyitaho nyamara ngo bari baremerewe inkunga yo kugikorera, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Imirima ihinzemo iki cyayi Umunyamakuru w’UM– USEKE yagezeho yamaze kurengerwa n’ikigunda. Bamwe mu bahinzi twaganiriye bavuga ko bicuza […]Irambuye

U Rwanda rurifuza kwinjiza miliyoni 130 $ mu buhinzi bw’imbuto,

Harategurwa inama mpuazamahanga izabera i Kigali izahuza abahinzi n’abashoramari b’inararibonye mu guhinga imbuto, imboga n’indabo bazava mu bihugu umunani bya  Africa n’i Burayi. U Rwanda ngo rurashaka kuzamura umusaruro rukura muri ubu buhinzi ukava ku madolari miliyoni esheshatu ukagera kuri miliyoni 130 z’amadolari ya Amerika ku mwaka. Ubu bushake bwo kwinjiza iriya mari byatangajwe mu […]Irambuye

U Rwanda rwohereza mu mahanga T 16000 z’ikawa itunganyije –

Gikondo- Kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga amahugurwa yari amaze iminsi ibiri yagenewe urubyiruko 20 rusanzwe rutegurira ikawa abashyitsi mu Mujyi wa Kigali, umuyobozi wungirije mu Kigo k’igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi (NAEB), Jean Claude Kayisinga yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rwohereza hanze Toni ibihumbi 16 z’ikawa ku mwaka. Nubwo ngo umusaruro […]Irambuye

Ubumenyi buke bwadindije bunahombya Leta mu mushinga wo guhinga indabo

26/6/2015: Imbere y’abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta, abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibyoherezwa hanze mu buhinzi (NAEB), bavuze ko umushinga wo guhinga indabo i Gishari watangiye ukageraho ugahagarara kubera ibibazo by’ubumenyi buke bwa bamwe mu bawize, gusa ngo uzaba watanze umusaruro mu gihembwe cya mbere cya 2016. Uyu mushinga […]Irambuye

en_USEnglish