Digiqole ad

U Rwanda rwiteguye kungukira byinshi mu nama mpuzamahanga ku bworozi bw’inzuki

 U Rwanda rwiteguye kungukira byinshi mu nama mpuzamahanga ku bworozi bw’inzuki

Amb George William Kayonga Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Jean Marie Munyaneza umuyobozi muri NAEB ushinzwe ubworozi bw’inzuki iburyo na Bosco Okelo wo muri Uganda na we ufite ubumenyi mu by’inzuki

*U Rwanda rwemerewe gucuruza ubuki ku isoko ry’U Burayi,

*Wari uzi ko ubuki bw’u Rwanda bugurisha $14 /Kg 1 igihe burangurwa ku Frw 2 500.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iyi nama yiswe (3rd Continental General Assembly of the African Apiculture Platform, APP) izabera mu Rwanda tariki ya 21-26 Nzeri 2016, Amb. George William Kayonga yavuze ko izashorwamo miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda ariko u Rwanda rukaba rwiteze ko abazayizamo bazasiga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda n’ubundi bumenyi.

Amb George William Kayonga Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Jean Marie Munyaneza umuyobozi muri NAEB ushinzwe ubworozi bw'inzuki iburyo na Bosco Okelo wo muri Uganda na we ufite ubumenyi mu by'inzuki
Amb George William Kayonga Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Jean Marie Munyaneza umuyobozi muri NAEB ushinzwe ubworozi bw’inzuki iburyo na Bosco Okelo wo muri Uganda na we ufite ubumenyi mu by’inzuki

Ibikorwa biteganyijwe muri iki gihe cy’iminsi itandatu iyi nama izamara, hagati ya tariki 21-26 Nzeri, ni Ihuriro ku nshuro ya gatatu ry’abarozi b’inzuki (3rd Continental General Assembly of the African Apiculture Platform, APP) iri rizajyana n’imurika ku bikomoka ku nzuki n’ubuki ku nshuro ya gatanu (5th All Africa International Honey Exhibition, Apiexpo Africa 2016).

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri Africa byemerewe gucuruza ubuki ku isoko ryo ku mugabane w’U Burayi, ariko ngo birasaba ko ubwiza bw’umusaruro wabwo bwiyongera nk’uko bitangazwa na Amb. Kayonga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga mu buhinzi n’ubworozi (NAEB).

Amb. Kayonga avuga ko nibura umusaruro w’ubuki mu Rwanda ungana na T 4000 ku mwaka, uyu ngo ukaba ukiri muke cyane ugereranyije n’isoko rufite n’aho rushaka kuganisha ishoramari mu bikomoka ku nzuki.

Zimwe mu nyungu u Rwanda rwiteze muri iyi nama harimo ko nibura abantu bazayitabira bavuye ahantu hatandukanye ku Isi, bazasiga mu Rwanda asaga miliyoni 300 y’amafaranga y’u Rwanda mu mahoteli n’ahandi bazajya bagura ibintu bitandukanye, ariko imirimo yo gutegura iyi nama izaba yatanzweho miliyoni 150.

Yavuze ko hari ubumenyi Abanyarwanda baziyungura bigereranyije n’abandi bateye imbere, by’umwihariko ngo bizaba ari akanya keza ko gushakira amasoko abavumvu bo mu Rwanda no kubahuza n’abashoramari bafite ibikoresho bigezweho mu bworozi bw’inzuki, u Rwanda na rwo rukazamenya ubuhanga bugezweho mu bworozi bw’inzuki.

Atangariza Umuseke icyerekezo u Rwanda rufite mu kongera amadevise ruhereye ku bworozi bw’inzuki, Amb Kayonga yavuze ko hari politiki yihariye yo kongera umusaruro w’ubuki.

Ati “Ubuvumvu ntabwo bwakurikiranwaga by’umwihariko, ubu ni ubuvugizi buba bubonetse kugira ngo haze abandi baturutse muri Africa n’ahandi kugira ngo baganire basangire ibitekerezo ku buryo uyu mwuga ushobora gutera imbere. Tuzafatanya n’inzego z’ibanze kugira ngo abari muri uyu mwuga bazabyitabire.

Turashaka ko abavumvu babikora mu buryo bw’umwuga buteye imbere, bikuzuza ibisabwa n’ubuziranenge kugira ngo ubuki bw’u Rwanda bujye bugera ku isoko bwujuje ubuziranenge kandi ari bwiza kugira ngo bubone igiciro ku mafaranga meza.”

NAEB ngo igiye kongera imizinga igezweho ahantu hagenewe kororerwa inzuki cyane hafi ya Pariki z’u Rwanda, ndetse hagiyeho n’amategeko abuza gutera imiti yica udukoko mu myaka mu rwego rwo kwirinda ko inzuki zipfa, kuko Amb Kayonga avuga ko zipfuye zigashira ubushakashatsi bwerekanye ko n’abantu batamara igihe.

Ubuki bw’u Rwanda bugurwa ku makusanyirizo y’u Rwanda ku mafaranga 2500 kuri Kg 1, ariko ngo umushoramari ugurisha ubuki bw’u Rwanda ku isoko ryo muri Singapore agurisha Kg 1 ku madolari cumi n’ane ($14 angana na Frw 11 200).

Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko ivuga ku Kamaro ko korora inzuki hagamijwe ubucuruzi mu bukungu bwa Africa: “Driving Socio-economic Transformation in Africa: The Role of Commercial Beekeeping”.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB Amb George William Kayonga aganira n'Umuseke
Umuyobozi Mukuru wa NAEB Amb George William Kayonga aganira n’Umuseke

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish