Rutsiro: Uruganda rw’ikawa ruzayitunganya kugeza inyowe ruzatwara miliyoni 220
Abahinzi b’ikawa bibumbiye muri Koperative KOPAKAMA, ubu bamaze gutangira imirimo yo kubaka uruganda noneho rutunganya ikawa kugeza inyowe, ku buryo abahinzi batazongera kumva ko bahinga ikawa gusa batazi uburyohe bwayo, uru ruganda rwatangiye kubakwa mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi.
Uru ruganda rugiye kubakwa nyuma y’aho aba bahinzi b’ikawa bujuje uruganda rutunganya ikawa rwa kabiri mu murenge wa MUSHUBATI mu karere ka Rutsiro.
Abahinzi b’ikawa bavuga ko kuba bagenda bagura ibikorwa byabo ari uko bumvikana n’ubuyobozi bwabo kandi n’ibikorwa byose bakabigiramo uruhare.
SAMVURA Modeste umuhinzi w’ikawa yabwiye Umuseke ko urebye aho bahereye n’aho bageze, ubu hari byinshi izindi Koperative zikwiye kubigiraho.
Ati “Twatangiye dutanga umugabane shingiro w’amafaranga 500 none ubu tugeze ku mugabane shingiro wa Frw 200 000, byumvikana ko twunguka. Ibi biterwa n’uko ubuyobozi bwa Koperative bugira uruhare mu kutwigisha guhinga ikawa no kuyikorera kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera.”
HAKIZIMANA Frederic umuyobozi wa KOPAKAMA avuga ko guha agaciro abahinzi, bakabegera, bakabafasha kuberekera uko bahinga no kubaha imiti yica udusurira ari yo mpamvu babonye umusaruro utubutse ku buryo bari biteze gusarura toni 800, ariko bazirenzaho Toni umunani.
Ubu bihaye umuhigo wo kuzeza Toni 2 500 by’ikawa uyu mwaka kuko abahinzi babyiyemeje kandi ngo birashoboka.
Twahirwa Evariste Perezida w’abahinzi b’ikawa bibumbiye muri koperative KOPAKAMA, avuga ko ikawa yabo yashimwe ku isoko mpuzamahanga, ngo bari kwagura amasoko babifashijwemo n’abafatanyabikorwa nka TWIN na Fefisol.
Kugeza ubu binyuze mu nama rusange yabo, biyemeje ko baka inguzanyo yo kubaka uruganda rwa gatatu ruzabatwara million 220, imirimo yo kurwubaka ikaba yaratangiye.
Inguzanyo yo batse ngo bubaka uruganda rwa kabiri bayishuye neza bityo ngo bumva nta kibazo cyo kwaka indi nguzanyo yo kubaka uru ruganda rwa gatatu.
Nyuma yo kubona ko bateye imbere, ku nyungu bungutse, abanyamuryango bihitiyemo abahinzi babiri b’indashyikirwa bagize uruhare mu ishingwa ry’uruganda, bashimirwa guhabwa inka za kijyambere zifite agaciro k’amafaranga 300 000 imwe imwe.
Abandi bahinzi na bo bongerwa amafaranga makumyabiri n’atanu ku kilo 1 ibyo bita kwishyurwa bwa kabiri (ibyo bo bita ubwasisi) kuko mbere baba barahawe amafaranga magana abiri kuri kilo 1 y’ikawa.
Ni kenshi amakoperative ashingwa ariko ntamare kabiri ibintu abahinzi bakawa bavuga ko baza komeza kurwanya bivuye inyuma.
SYLVAIN NGOBOKA
UM– USEKE.RW