Digiqole ad

F. Kabuga yafatanywe T 10 z’ikawa yari ajyanye muri Uganda mu buryo butemewe

 F. Kabuga yafatanywe T 10 z’ikawa yari ajyanye muri Uganda mu buryo butemewe

Uyu mugabo ni we Kabuga Felicien wafatanywe ikawa yasabye imbabazi ko atari afite icyangombwa cyo kuyicuruza

*Ikawa bivugwa ko yari atwaye ifite ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 8,4, ngo izatezwa cyamunara.

*Ubucuruzi butemewe n’amategeko bw’ikawa buhombya Leta nk’uko byemezwa na NAEB.

Kuri uyu wa mbere ku Kicaro gikuru cy’Ikigo cy’igihugu cyohereza hanze umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, (NAEB), harekanywe umugabo witwa Felicien Kabuga (si Kabuga Felicien ushakishwa n’Ubutabera mpuzamahanga n’u Rwanda) bivugwa ko yafatanywe Toni 10 z’ikawa itonoye agiye kuyigurisha muri Uganda mu buryo bwa magendu. Ku wa Gatanu nibwo Kabuga yafatiwe ku mupaka wa Cyanika muri Musanze mbere y’uko yambuka.

Uyu mugabo ni we Kabuga Felicien wafatanywe ikawa yasabye imbabazi ko atari afite icyangombwa cyo kuyicuruza
Uyu mugabo ni we Kabuga Felicien wafatanywe ikawa yasabye imbabazi ko atari afite icyangombwa cyo kuyicuruza

Kabuga ukekwaho gucuruza iyo kawa binyuranyije n’amategeko, avuga ko ikawa yafatanywe yayihawe n’inshuti ye iba mu Karere ka Ruhango.

Yemeza ko bahise bazijyana ku mupaka wa Cyanika aho afite ubuhunikiro (depôt) kuko bwari bwije ahitamo kuziraza mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso yari yakodesheje kugira ngo mu gitondo aze kubona uko azibika mu buhunikiro.

Kabuga Felecien yavuze ko abavuga ko yari azijyanye mu kindi gihugu bamubeshyera.

Ati: “Niba hari umuyobozi wo ku mupaka wavuze ngo ndi gusinyisha ngo nzambutse umupaka aze anshinje. Njye ntuye mu Cyanika mfiteyo  na  depôt. Ntuye mu mudugudu w’Amajyambere.”

Avuga ko asanzwe ari umucuruzi w’ibishyimbo n’ibigori.

Uyu mucuruzi wasubizaga ubona nta gihunga afite, yemeza ko umushoferi wari utwaye umuzigo we yaparitse imodoka aho abandi bashoferi bari baparitse mu rwego rwo guha umutekano umutwaro yari apakiye.

Mu gitondo ngo yagiye kureba umushoferi ngo ajyane imodoka hafi y’ubuhunikiro bwe apakurure, undi amubwira ko banze ko akura imodoka aho yari iri, ngo ikawa zafashwe.

Akimara kumva ko imodoka yafashwe ngo yagiye ku mupaka kubaza ababishinzwe niba hari uwigeze abona imodoka ye igera ku mupaka, ari gusinyisha ngo yambuke, abandi bamusubiza ko atari bo bayifashe, ko ntacyo babikoraho.

Byabaye ngombwa ko ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yari irimo ikawa ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 8.4 igarurwa i Kigali ku kigo cya NAEB kugira ngo yerekwe abanyamakuru kandi ibirimo bitezwe cyamunara kuko ngo ku rwego rwa NAEB aricyo gihano batanga ku ikawa yafashwe muri ubwo buryo.

Kabuga ariko yemera ko yapakiye ikawa mu buryo butemewe n’amategeko abisabira imbabazi, ariko kuvuga ko yari agiye kuzigurisha muri Uganda ngo yaba arengana.

Dr Celestin Gatarayiha ushinzwe kwita ku gihingwa cy’ikawa muri NAEB yabwiye abanyamakuru ko Kabuga Felicien yafashwe ashaka kujyana iyo kawa muri Uganda, kandi ngo hari n’abandi baturage bajya babikora bamwe bagafatwa abandi bikabahira.

Kuri Dr Gatarayiha ngo ibi bibere abandi urugero kuko gucuruza ikawa muri buriya buryo bihombya abahinzi bayo kandi bigatuma Leta ihomba amafaranga yari bukure mu bucuruzi bwayo bunyuze mu mucyo.

Uyu muyobozi muri NAEB yabwiye abanyamakuru ko ubusanzwe imodoka yose ipakiye ikawa iba ifite ibyangombwa byerekana aho ivuye n’aho igiye.

Yavuze ko ikawa ubusanzwe itemerewe kurenga umupaka ariko ngo basanze ikamyo iri hirya ya Cyanika kandi byumvikane ko yari yamaze kwambuka umupaka ijyanywe Uganda.

Ikamyo yafashwe na RPD (Rwanda Protection Department) kandi ngo niyo yayigaruye i Kigali. Dr Gatarayiha yavuze ko abacuruza ikawa baba bafite impapuro zibemerera kubikora kandi ngo Kabuga nta  mpapuro agira.

Uyu muyobozi yaboneyeho gukangurira abacuruzi kwirinda ubucuruzi nka buriya kuko ngo bubahombya bigahombwa n’igihugu, bugatuma bahanwa n’amategeko.

Yafatanywe T 10 z'ikawa
Yafatanywe T 10 z’ikawa
Dr Gatarayiha wo muri NAEB asaba abandi bose guhagarika ubu bucuruzi butemewe
Dr Gatarayiha wo muri NAEB asaba abandi bose guhagarika ubu bucuruzi butemewe
Imodoka ya Fuso yari iyikoreye ngo yari imaze kwambuka ariko Kabuga arabihakana
Imodoka ya Fuso yari iyikoreye ngo yari imaze kwambuka ariko Kabuga arabihakana

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • simbona Kabuga yafashwe se? kumbe yari akiri mu Rwanda?

    • AHUBWO SE KUKI BAMWE BABEREKANA, ABANDI UGASANGA AMASURA YABO KU MA-PHOTO NTABWO AGARAGARA….! PLZ, HAKURIKIZWA IKI????

      • Arazira uko yavutse.

        • Kamaro rero, umutima mubi wawe ukubuza kwihanga guhisha ikikurimo kweli? Mbega umujinya uzarinda kujyan’ikuzimu!!! Isuzume muvandimwe, nah’ubundi, uzarimbukan’uwomutima kabisa. Yayayayaaahh, yemwe bazirunge zange zib’isogo koko. Ihumurire we ntauzamwica ngo amuzijije uko asa diii, nkuko mwabikoze kuva muri 1959-1994. Uzuy’ibiboz’ute se ra? Ahubwo se simwe mwabikoraga aho mwarebaga amasura y’abantu cga indeshyo muti, n’umututsi agomba gucungirwa hafi agashyirwa kuri liste y’abatutsi bagomba gutsembatsembwa, ubwoko bugashira mu Rwanda ukagirango n’abari imahanga bari kuba bashize. Uzabaze, ntaumarira abantu kubamara diiii. Imana ntiyabyemera kandi ntabaremewe kwicwa kandi twese umuremyi wacu n’umwe,Imana yo mw’Ijuru Nyir’ububasha abantu bibeshya ku bihaye.

          Niba wemera Bibiliya year ntagatifu, twese dufite igisekuruza kimwe kuko dukomoka kuri Adamu na Eva, ntubizi se? Ntubyemera se? Cga urabizi ukabyirengagiza? Adamu se yari umuhutu noneho Eva akaba umututsi noneho abana bamwe bagafata uruhande rwase abandi urwanyina? Wowe uri Kaini rero umwe womuri bibiliya wangaga umuvandimwe we (Abeli)urunuka amugirira ishyari ngo ise aramukunda kumurusha kdi ari imyumvire ye gusa, burya ntamubyeyi urutisha umwana undi, ubikeka aba ari wa mwana wa ntakigenda. Subiza ubwenge ku gihe muvandimwe, wite kubyagutez’imbere uve murayo ya mama wararaye bitazagira aho bikugeza wibabariza ubusa, uniyima amahoro mumutima. Saba Imana ibigufashemo kdi bizakunda, ubishatse.

          • Vana ubushinzi aho ibyo avuga bitari ukuri se ni ibihe niba hari abafatwa bishe cg bakoze urugomo ntiberekanwe uyu tutanazi neza ko yakoze icyo cyana atari na polisi yamwerekanye bisobanuye iki? Mwigize ba nkundurwanda twese turubamo kandi ibiberamo turabibona ngaho erekana uwagonze Rwigara basi niyo yaba ifoto ikingirije mwigize ba bamenya gusa. Umunsi byakuziye nibwo uzahumuka ugafunga uwo munwa.nanga akarengane aho kava ka Kagera n’uwo kakorerwa wese ariko inshyomotsi zibyina zigasiga umuziki nizo zica ibintu. Wowe urasuka ibigambo gusaaaa

  • yewe yewe yewe ,banza bafite n’icyo bapfana kuko barajya gusa pee!

  • MUREKE DUKOME URUSYO NA INGASIRE. UYU NAHANWE KUBERA AMATEGEKO YISHE ARIKO KANDI NA MINAGRI NA MINICOM NAZO ZIKENEYE UMUNYAFU. AHO KWICA GITERA ICA IKIBIMUTERA. IBI BIGARAGAZA KO MURI UGANDA IKAWA BISHYURA MENSHI. KUKI RERO TWE DUHENDA ABAHIZI BACU? MINAGRI NA MINICOM BASHAKISHE IMPAMVU ECONOMIQUE KUKO NTA MUCURUZI UTAJYA AHARI INYUNGU. BABIKORE VUBA SINON UMURINZI WA ABATURAGE ARAHARI H.E WE AFITE VISION IRENZE IZO ZANYU BIRINDA BIGERA AHO BAFATE ABANTU.

  • Ariko aka karengane kazarangira ryari koko? Murabona ukuntu uyu mugabo yambuwe ikawa yes ku maherere??? Hari icyerekana ko iyo kawa yashakaga kuyambutsa umupaka? Nta gahora gahanze nimukomeze.

  • uwamufash bamuhe 5million dollars, acatanga 4million dollars mucyamwa (FPR

  • kabuga yafashwe?? Mutange conge tuzinduke mumihanda, kagame oyee

  • ushingirahe uvuga ko ariwe Kamali we??????

  • Mutwicishije amatsiko, amatsiko ni yose. Ese ni KABUGA Félicien uzatangwaho 5,000$ kuzamufata bukware kubera uruhare rwe rukomeye yagize muri genocide? Cga n’uko bitirannwa amazina yombi? Cga ni Kabuga fils? Yayayaaaa, mutubwire. Uyu muntu wamuvumbuye arahita akira weeee, iyaba arijye wamuvumbuye ngo mbe mbonye kariya kayabo k’amadolari weeeee. Mutubwiz’ukuri, niwe se koko?

    • hahahahha! cash ndabona ziri buribwe na polisi

  • Uyu mucuruzi ararenganye pe. Bamwambuye ikawa ye ku manywa y’ihangu.

  • musome neza hejuru mudukubo.handitse ngo si kabuga ushakishwa nubutabera mouzamahanga n’Rwanda.bivuze ngo uwo mucyeka siwe uyu uvugwa muri iyi nkuru

  • Ariko abavuga ko arengana barahera he bavuga ko ikawa itashakaga kwambutswa? Nonese kuki yarenze kuri depot ye akajya guparika muri transit ku mupaka? Nibagufatira ku Kibuga cy’indege nawe bazakwizazaho. Ntiwasanga Imodoka yarenze bariyeri imwe, igana muri zone neutre ngo uvuge ngo nta kigaragaza ko yashakaga kwambuka umupaka. Murashaka ibihe bimenyetso? Hanyuma uwiyise Kamaro uvuga ngo arazira uko yavutse… Ni uko ye, mama we, mugani wa Twagiramungu, mukunda byacitse. Yavutse ate se abandi batavutse? Mujye muvana amatiku aho, ingengabitekerezo ikurimo yigumane wenyine, izakugire mubi, nuyinanira izakuruke. Uwakugira inyoni bakampa itopito nkakuvuna ibaba. Sssyi.

  • Yewe so ntakwanga akwita nabi koko! Ubu se Kabuga Felicien cyangwa Felicien Kabuga yagira mugisha ki mu gihe nk’iki?

    Uwiyishe ntaririrwa. Kuki buriya atahinduye amazina ye ngo areke kwitiranwa n’umwanzi wa….?

    Cyangwa uriya uhigwa yamwohererezaga agafaranga ngo amucururize? Atari n’ibyo iri zina rye riteye bene cyo ikirungurira bityo kumubona atera imbere bikaba bitamugwa amahoro.

    Muzambwire nzemera!

  • Kigabo urakoze cyane.abantu binjiji rero bigize ababuranyi ba shetani.buri kintu kibi cyafashwe bagatangira kukirengera ngo bamurenganyije.uwo batafashe nabwo bagasakuza.none se muba mushaka iki? ikindi ni nkuriya uba ufite ingengabitekerezo yamwaritsemo,kandi ikibabaje usanga Atari na mukuru ahubwo ayikomora kubabyeyi.abantu bamwe barubaka abandi bagasenya ariko ni hahandi abubaka tuzatsinda, ingengasi tuzayirandurana nimizi yayo yose isigaye mike tuyitwike ishye ikongoke ubuziraherezo

  • ni dange

  • Abantu nk’aba nibo batuma umuhinzi wa kawa akomeza akamungwa n’ubukene. Abere urugero abandi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish