
Kamonyi: Uko Mbarushimana yinjiza Frw 120 000 ku kwezi

Mbarushimana n’ubu akora intweto yatangiriyeho
Mbarushimana Eric ni umusore w’ibigango, afite imyaka 26 yatangarije Umuseke ko aho akorera ku gasantire ka Kamonyi, abasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na makumyabiri ku kwezi akura mu bukanishi bw’amagare na moto no gushyira umuriro muri telefoni bakamwishyura amafaranga.

Uyu musore uvuga yisekera iyo muganira, twamusanze mu kagari ka Nkingo mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, aho akora amagare, telefoni zapfuye n’amapikipiki (moto), ndetse agacuruza amakarita ya Airtel.
Avuga ko byose abikesha kudoda inkweto yatangiriyeho akiri muto kuko aribyo byamuhaye amafaranga yamufashije kwiga ubukanishi.
Agira ati “Kudoda inkweto mbyangejeje kuri byinshi, ubu nsigaye ndi umukanishi, nzi gutwara imodoka na moto, byose byaturutse kuri croshet/koroshi (ni urushije bakoresha badoda intweto).”
Mbarushimana avuga ko yavuze iwabo mu karere ka Ngororero mu murenge wa Hindiro, yerekeza ku Kamonyi nta kindi kintu azi uretse kudoda intweto, ubundi bukorikori bwose ngo niho yabumenyeye.
Nta shuri ryigisha imyuga mu buryo buzwi yanyuzemo, ariko avuga ko azi gukora telefoni akaba yarabimenye abyigishijwe n’umutekinisiye (technician) yishyuye amafaranga y’u Rwanda 15 000 yari yakoreye mu kudoda intweto.
Ati “Nta gihe twavuganye azanyigishiriza, naramwishyuye aranyigisha kugera mbimenye na njye ubu nsigaye nkorera amafaranga yanjye.”
Telefoni z’ubwoko bwose arazikora, (iri izisanzwe na zimwe bita ‘touch screen’), gusa ngo nta hantu yigeze abyihuguramo ngo abone ubumenyi bwo hejuru cyane.
Uretse gukora telefoni, uyu musore Mbarushimana akora na moto ndetse n’amagare, byo ngo yabimenye areba uko abandi bakora.
Ati “Jyewe iyo ndebye ikintu mpita nkimenya rwose, n’iyo utananyigisha, mpfa kuba mbibona.”
Mbarushimana avuga ko mbere akidoda inkweto ngo yakoreraga amafaranga make, ariko ubu ku munsi abasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda 4000 ku munsi (Frw 120 000) ku kwezi.
Ati “Ubu ntunze umugore n’abana babiri, ntibicwa n’inzara.”
Yatangiye bamuseka
Mbarushimana avuga ko bagenzi be bamucaga intege bavuga ko najya kwicara ku muhanda akora inkweto abakobwa bazamuseka, ariko abima amatwi.
Ati “Baransekaga ariko nkagenda nkakorera amafaranga 1 000, ndetse iwacu nahubatse inzu (Ngororero).”
Avuga ko icyo asaba urubyiruko ari ukwihangira imirima, bakareba uko batera imbere.
Imbogamizi afite, ngo yigeze kuba akoresha abakozi babiri, ariko bakajya bamwiba, agasabwa kwishyura telefoni z’abandi bituma abirukana akajya byose abyikorera wenyine.
Gusa, umwe mu bo yakoresheje ndetse akamwigisha akazi, na we ni umukanishi afite ahantu he akorera, kandi ngo yiteguye kwigisha n’abandi muri bagenzi be birirwana.




HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
5 Comments
Nuko sha!
[email protected] Bamusetse kera bazongere never give up Eric weeee n’Imana izagufasha
NIBYO GUKURA AMABOKO MUMIFUKA.AGAKE KAGUHA AKENSHI.
Ibi nibyo urubyiruko rw’u Rwanda rukeneye. Bravo kuri Mbarushimana.
Ahubwo uzasubire ngororero wihugure kurushaho, uravugango ntashuri ryimyuga rihaba? Uhaheruka kera ubuhari ishuri ryimyuga riterwinkunga nabaswissi mumushingawabo wa Swisscontact, nishuriryizacyane uzaryeyo uzahigirabyinshi bigishimyuga myinshi itandukanye bafite nibikoresho bigezweho byahatari uzanyarukireyo bakwigishe urusheho kubinzobere