Digiqole ad

Ijambo rya Perezida Kagame uyu munsi ryakoze ku mitima y’urubyiruko

 Ijambo rya Perezida Kagame uyu munsi ryakoze ku mitima y’urubyiruko

Urubyiruko rwari muri Petit stade rukurikira ijambo rya perezida

Kuri stade nto i Remera kuri uyu wa mbere, Inama y’Umushyikirano yakurikiranywe n’Urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu rurenga ibihumbi bitatu bicaye bakurikirana Live ibibera kuri Camp Kigali aho Umushyikirano wa 13 wateraniye. Ijambo rya Perezida Kagame ryakoze ku mitima y’Urubyiruko rwari ruteraniye aha.

Urubyiruko rwari muri Petit stade rukurikira ijambo rya perezida
Urubyiruko rwari muri Petit stade rukurikira ijambo rya perezida

Urubyiruko ruri aha ruteraniye mu ihuriro ryarwo ngarukamwaka (Youth Connect) aho rurebera hamwe ibyagezweho n’imbogamizi rwahuyenazo, rukaniha intego nshya zo kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye.

Mu mbwirwaruhame ye, yagarutse ku rubyiruko, avuga ko ari rwo rwinshi rwatoye rwemeza Itegeko Nshinga rivuguruye, ashimangira ko ari ikintu cyo kwishimira mu gihe abenshi muri abo ari abatabonye ibihe bibi cyane u Rwanda rwanyuzemo, rukaba ari rwo uyu munsi ruri guhitamo icyerekezo cy’igihugu.

Perezida Kagame yagize ati “Abo (urubyiruko) ni abo mu kigero cy’abantu batigeze bagira impamvu yo gutinya umupolisi cyangwa ngo batange ruswa ku mukozi wa leta wa leta kugirango babone uburenganzira bwo kubaho.”

Aya n’ibindi yakomerejeho ni amagambo akomeye yakoze ku mitima y’urubyiruko rwaganiriye n’Umuseke rwari ruteraniye aha kuri Petit Stade i Remera.

Eric Ndikumana wari aha yabwiye Umuseke ati “Ubuyobozi bwa cyera bwanteye ibikomere binini ku mutima nkiri muto cyane. Impamvu yatumye ntora YEGO ni ubuyobozi dufite ubu bwampumurije bukanyereka ko u Rwanda bishoboka ko rubaho ari igihugu cy’amahoro. Ubu nakize ibyo bikomere ndareba imbere ari haza nk’uko Perezida Kagame yabivuze.”

Mireille Niragire waturutse i Muhanga, afite imyaka 23, yabwiye Umuseke ko ibihe u Rwanda rurimo biha ikizere buri rubyiruko rwose cyo kubaho neza imbere hazaza kuko rufite amahirwe n’amahoro.

Niragire ati “Niho mbona ishingiro ryo kuba twiyumva muri Perezida Kagame kuko nubwo afatanya n’abandi ariko ni we utanga umurongo ngenderwaho. Ni umuntu udushimisha twe abakibyiruka kandi tubonamo urugero rwiza rwo kwanga akarengane, ruswa, icyenewabo n’ibindi byabuza umuntu amahirwe yo gutera imbere, kuko ibyo byose ntabikunda, ijambo rye ry’uyu munsi ryari rikomeye, ryatwongereye imbaraga kandi ryadukoze ku mitima.”

Emmanuel Niyonzima w’imyaka 19 avuga ko nta kintu kimushimisha we na bagenzi be nko kuba bari mu gihugu baryama bagasinzira, aho umuntu adafite impungenge z’ubuzima bwe ahubwo afite impungenge n’ishyaka ryo gushaka uko abaho akiteza imbere.

Niyonzima ati “Njyewe navutse nyuma ya Jenoside ariko kuva navuka ndinze ngana ntya ntarumva uko imbunda iturika uretse kubibona muri film, sindaburara, kandi ndiga. Ariko iyo nkurikiranye amateka nsanga hari ibibi byinshi byabaye ku bambanjirije. Ayo mahoro wayanganya iki?

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Paul Kagame ni impano turusha amahanga kuko ijambo rihorana inyigisho zirenze , turagukunda muyobozi mwiza

    • Abateka mutwe gusa

  • Uyu mwana w’imyaka 19 ikintu umuntu yamukangulira nukugirango ibyabaye kubandi bari mu kigero cyo 1/10/1990 bitazamubaho agomba kumenya impamvu byabaye maze akareba niba izo mpamvu ntazihari muri 2015.

  • Nyakubahwa president Kagame twe nk’urubyiruko tuzi ahoyadukuye ndaho atugejeje ntiyo mpamvu tutamwiteshaaaaaa!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish