Digiqole ad

Nyabihu: Urubyiruko rwatanze umusanzu warwo mu umuganda udasanzwe

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2015, Urubyiruko rwitabiriye umuganda udasanzwe wo gukora uturima tw’igikoni mu hirya no hino mu gihugu. Mu murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, yari yifatanyije n’abandi, yabasabye kurushaho gukoresha imbara.

Biyemeje guha uturima tw'Igikoni imiryango itishoboye no kurandura imirire mibi
Biyemeje guha uturima tw’Igikoni imiryango itishoboye no kurandura imirire mibi

Uyu muganda udasanzwe w’urubyiruko wakozwe mu rwego kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi, byakozwe kandi nko guhigura imihigo abayobozi mu nzego z’urubyiruko, kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rwego rw’igihugu bahigiye mu itorero mu mezi ashize.

Shyerezo Norbert, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, ubwo yari muri uyu muganda mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu yabwiye  urubyiruko rwitabiriye umuganda ko rugomba kuba imbaraga z’igihugu, rugakora cyane igihugu kikagera ku iterambere rirambye.

Yagize ati “Twe nk’urubyiruko dukwiye gukora cyane mu kurushaho gushakira igihugu iterambere rirambye turushaho gushaka ibisubizo ku bibazo kandi tukagera mbere ku ntego twihaye.”

Ntwali Peter w’imyaka 22 y’amavuko atuye mu Murenge wa Karago ari mu bitabiriye umuganda udasanzwe, yemeza ko uyu muganda ugiye guha umwanya intore z’urubyiruko zigatanga umusanzu mu guteza imbere umuryango nyarwanda by’umwihariko imiryango idafite ubushobozi.

Yagize ati “Ndahamya ko urubyiruko dushoboye kandi twakora n’ibirenze ibi igihe dushyize hamwe mu gufasha abantu bafite ibibazo hirya no hino mu gihugu.”

Abayobozi b’inzego z’urubyiruko ku rwego rw’akagari kugeza ku rw’igihugu biyemeje kuba umusingi w’iterambere ry’u Rwanda, bahiga bashingiye ku nkingi z’ubukungu, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere ari naho bahigiye gutegura uyu muganda wihariye w’urubyiruko uzajya uba buri gihembwe hirya no hino mu Rwanda.

Muri uyu muganda udasanzwe watangijwe ku wa gatandatu tariki 7 Werurwe 2015, urubyiruko rwubakiye imirima y’igikoni imiryango ifite ubushobozi buke, mu gufata iya mbere mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi, ibi bikaba byarakozwe ku rwego rw’igihugu.

Mwesigwa Robert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko,  yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rwihaye intego n’icyerekezo mu gukora umuganda wihariye buri gihembwe ariko ntibibabuze kwitabira umuganda rusange uba mu mpera za buri kwezi.

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko Shyerezo nawe yifatanyije n'urubyiruko rwa Nyabihu
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Shyerezo nawe yifatanyije n’urubyiruko rwa Nyabihu

Yagize ati “Ibi bizerakana koko uruhare rw’urubyiruko mu gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu ndetse no kwerekana ko ari umusingi w’iterambere.”

Inama y’Igihugu w’Urubyiruko yafatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango ndetse n’Uturere twose twabereyemo umuganda mu migenderekere myiza y’iki gikorwa.

Mu Rwanda, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 35 rugize 40% by’abaturage bose b’igihugu, mu gihe muri rusange abaturage  78.7% bari munsi y’imyaka 35.

Umuganda udasanzwe muri iki gihembwe  wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw’Urubyiruko mu kurandura indwara zituruka ku mirire mibi.’

Twizeyimana Eugene

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bravo la jeunesse. Nimushishikazwe n’umurimo, mwirinde ibiyobyabwenge, mutekereze buri igihe icyahuza abanyarwanda n’icyabateza imbere, mwirinde abanyapolitike bose bashobora kubayobya, mutere umugongo ibibi ibyo aribyo byose, maze murebe ko u Rwanda murimo kubaka rutazaba akarorero.

Comments are closed.

en_USEnglish