Digiqole ad

MINISPOC: Nyuma y’impinduka, haba hakurikiyeho umweyo ku batekinisiye

Nyuma y’uko uwari minisitiri w’umuco na siporo Ambasaderi Habineza Joseph avanywe muri iyi minisiteri, agakurikirwa n’uwari ushinzwe umuco weguye ku kazi ke, amakuru agera k’Umuseke aremeza ko benshi mu batekinisiye (techniciens) bakora muri MINISPOC nabo baba bagiye kuvanwa mu mirimo yabo.

Amakuru atugeraho aremeza ko ubu hari ibizamini byamaze gukorwa ku bashobora gusimbura bamwe mu batekinisiye bashobora kuba bagiye kugerwaho n’umweyo muri iyi Minisiteri.

Umwe mu bantu bo muri iyi minisiteri utashatse ko amazina ye atangazwa  ati “Ubu hari abantu bamaze gukora ikizamini cyo kuzasimbura abatekinisiye bari basanzwe hano, kandi biragaragara ko ari benshi twiteze impinduka muri iyi minsi.”

Kuri uyu wa 09 Werurwe 2015 mu ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri Uwacu Julienne wasimbuye  Amb. Joseph Habineza, minisitiri mushya yagize ati “ntabwo ndi umutekinisiye mu mikino ariko nsanze ikipe y’abatekinisiye nizeye ko tuzafatanya.”

Amb.Habineza we mu ijambo rye yagarutse cyane ku kuntu aba minisitiri muri iyi minisiteri basimburanwa ariko ngo ugasanga hari abayikoramo bayimazemo igihe kinini cyane.

Amb Habineza yagize ati “Muri iyi minisiteri hari abantu babaye nka ‘archive’ usanga banganya imyaka na minisiteri.”

Aha yaganishaga ku kuba hari abakozi muri iyo Minisiteri bagifite imitekerereze n’imikorere ya cyera kandi badahinduka.

Ati “Nahoraga mbabwira guhanga udushya kuko nabonaga uburyo bakora bitajyanye n’igihe tugezemo.”

Abatungwa agatoki ni ikipe y’ibya tekinike n’abashinzwe iby’umuco. Amakuru agera k’Umuseke akemeza ko bacye muri aba ari bo bazasigara nyuma y’uwo mweyo uhanugwanugwa.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nyakubahwa Minisitiri Uwacu Julienne, iyo Minisiteri ikeneye umweyo pe!
    Nkuko Joe yabivuze mu rwenya asanganywe hari abakozi bo muri iyo minisiteri y’umuco na siporo bameze nka “archives”! Bumva ko uko byahoze ariko bigomba guhora bimeze.Bibwira ko aribo kamara! Hakenewe ivugurura ryimbitse maze byaba ngombwa gahunda zimwe na zimwe zikamera nkaho zitangiwe bundi bushya.Ikindi cyabaye karande ni CORRUPTION! Rwose izo nizo ndwara zashegeshe iyo minisiteri.Nimuzivure muzihashye burundu.YES YOU CAN!

  • Mbega idee nziza bahere muri siporo uwitwa gaspard kuva 1994 ministere yayigize agatobero no guteza umwiryane mubakozi namatiku adashyira

  • Ntago bashaka umuntu mushya wabinjiramo!!!!!!!! wagira ngo MINISPOC ni akarima ka bamwe!!!!! byigweho ku buryo bwimbitse.

Comments are closed.

en_USEnglish