Digiqole ad

Amb. Joe yahaye ububasha Uwacu ngo ayobore siporo n’umuco

Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri Joseph Habineza wasezerewe ku mirimo na Minisitiri mushya Uwacu Julienne uzayobora Minisiteri y’Umuco na Siporo, kuri uyu wa mbere tariki 9 Werurwe 2015, Uwacu yavuze ko Minisitiri atari byose, yizeza kuzafatanya n’abandi mu guteza imbere Umuco na Siporo.

Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne yahawe ihererekanyabubasha na Ambasaderi Joseph Habineza wari usanzwe kuri uwo murimo
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yahawe ububasha na Ambasaderi Joseph Habineza wakoraga iyo mirimo

Uwacu Julienne uheruka kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko azuzuza inshingano yahawe. Yavuze ko Minisitiri Joseph Habineza Joe, asimbuye yari umukozi kandi ngo ntiyamusimbuye kubera ko yari ananiwe ahubwo ngo ni akazi.

Minisitiri w’Umuco na Siporo wa mbere w’umugore mu Rwanda, yasabye Abanyarwanda kuzamuba hafi bakamuha akazi aho kurangwa n’ubunebwe.

Yijeje imikoranire myiza n’abayobozi asanze muri Minisiteri ati “Minisitiri si umukinnyi w’inyuma, si umukinnyi wo hagati, si n’umukinnyi w’imbere.”

Yavuze ko yizeye impinduka muri iyi minisiteri, kandi yongeraho ko kuba Minisiteri y’Umuco na Siporo iyobowe n’umugore bitavuze ko ari iy’abagore.

Yagize ati “Minisiteri y’Umuco na Siporo, si iy’abagore kuko iyobowe n’umugore, ni iy’Abanyarwanda bose.”

Minisitiri mushya yabajijwe niba u Rwanda ruzagera ku muhigo Minisitiri Habineza yari yarihaye wo kuzajya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Africa (CAN) mu 2019, asubiza ko bishoboka binyuze mu bufatanye bw’Abanyarwanda bose.

Uwacu Julienne yasabye itangazamakuru kwegera Minisiteri y’Umuco na Siporo, abanyamakuru bakajya bafatanya n’abayobozi kwiga ku bitagenda hagamijwe guteza imbere umuco na siporo.

Amb. Joseph wasimbuwe, yashimiye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere mu gihe cy’imyaka irindwi yayoboyemo Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda, avuga ko yiteguye gukorera u Rwanda no gushaka icyaruteza imbere nk’igihugu cye.

Yasabye Minisitiri mushya, gutekereza ku kintu cyashimisha buri Munyarwanda, ndetse amubwira ko Minisiteri y’Umuco na Siporo itoroshye, gusa yamwizeje kuzamuba hafi mu bijyanye no gutanga inama.

Urwenya rwari rwose muri uwo muhango w'ihererekanyabubasha
Urwenya rwari rwose muri uwo muhango w’ihererekanyabubasha
Uwacu Julienne Minisitiri w'Umuco na Siporo yasabye abanyarwanda gukora cyane kuruta kurangwa n'ubunebwe
Uwacu Julienne Minisitiri w’Umuco na Siporo yasabye abanyarwanda gukora cyane kuruta kurangwa n’ubunebwe
Joseph Habineza yashimiye Perezida wa Repubulika ku kizere yari yaramugiriye mu myaka 7 ayobora minisiteri y'Umuco na Siporo
Joseph Habineza yashimiye Perezida wa Repubulika ku kizere yari yaramugiriye mu myaka 7 ayobora minisiteri y’Umuco na Siporo

Amafoto/RUTAGANDA J./UM– USEKE

RUTAGANDA Joel
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Abagore barashoboye

  • Uyu mutwe w’iyi nkuru “Amb. Joe yahaye ububasha Uwacu ngo ayobore siporo n’umuco” haricyo ushaka kuvuga kindi. Ibyo bisa n’ibirimo agasuzuguro.

    Ubwo se mubona JOE yaha ububasha Umuminisitiri ngo abone kuyobora Minisiteri yashinzwe. Oya rwose JOE ubwo bubasha ntabwo afite. Mme Uwacu yahawe ububasha bwo kuyobora iyo Minisiteri igihe yagirwaga Ministre na Perezida wa Repubulika. JOE rero nta bundi bubasha afite kumuha.

    Ahubwo iyo muvuga ko habaye umuhango w’ihererekanya-bubasha, kuko JOE ububasha yari afite bwo kuyobora Minisiteri babumwatse bakabuha Mme Uwacu. Kugira rero ngo Uwacu atangire imirimo ye ku mugaragaro byari ngombwa ko Uwatswe ububasha ariwe JOE, n’uwabuhawe ariwe Mme Uwacu, bahura bombi ku mugaragaro muri uwo muhango w’ihererekanya.

    • Bigabiro, ibyo uvuze ni ukuri. banyamakuru muge mugerageza kwandika umutwe ujyanye n’inkuru nta marangamutima

      • Ibyo uvuga byo guhererekanya sibyo ! Iki ni cya Kinyarwanda mwize gicuramye ! Ubundi guhererekanya bizanamo igitekerzo (idea) ko hari abantu 2 barimo huhana ibintu 2 umwe ahereza undi, undi nawe akamuhereza…

        Aha rero ntabwo twavuga ko aba bombi hahererekanyaga, ahubwo umwe yaherezaga undi, kuko uriya Mudamu ntacyo yari afite agomba guhereza Joe, ahubwo Joe we yari afite amadosiye ya Ministeri yagombaga kumushyikiriza…!

        Aho umunyamakuru yakoze ikosa ni ukuvuga ko Joe yahereje UBUBASHA Min. Uwacu. Byumvikane ko Joe nta bubasha yari agifite, yabwambuwe n’iriya baruwa imukuraho yandikiwe n’uwari wamushyizeho nk’uko ububasha ahabwa n’itegeko nshinga bubigena; ahubwo ububasha bufitwe na Min. Uwacu wabuhawe igihe yarahiriraga imbere y’inteko !

        Yego twatojwe kudatekeraza ariko mujye mugerageza rwose !

  • Gabiro avuze ukuri ni ihererekanya bubasha mujye mussesengura ibyo mwandika mbere yo kubitangaza mwa banyamakuru mwe mutari ab’umwuga!!

    • Sibyo ! Ntabwo ari ihererekanyabubasha kuko ntabwo bombi bari bafite ubwo bubasha, uwari abufite ni umwe, ari nawe wagombaga gushyikirizwa kumurikirwa ibikorwa n’amadodiye ya Ministeri…!

  • amezi 7 abaye imyaka 7 gute ???

  • Iyi nkuru yandikanye amakosa. Ni muyikureho mubanze muyandike neza mubone kuyisubizaho.

  • Bombi ni abahutu ubwo bahuye barasabana

  • azakomereze aho joe yari agejeje maze maze siporo ikomeze itere intambwe u Rwanda rumenyekane hose

  • Ariko Kali.. , nkawe ubwoko ubuzanyemo ute hano ? wabapimishije iki se kgo ngo umenye ko ari abahutu ? hari goute epesi wakoze usanga aribo ? karibu Uwacu we , turakwakiriye muri sport , uzakomereze aho Joe yarageze, turabizi ko ari inshingano zitoroshye , ariko burya Muzehe yabonaga ko ubishoboye. Imana izabigufashemo.

  • @ Abantu bagitekereza nka KALISA,Mbafata nkabafite imyumvire yo mu binyejana nka 3 byahise…..kuko ibitekerezo nkibyawe ntacyo byatumarira rwose.

  • Kalisa

    Wivanga ibitari ngombwa sigaho muvandi…, abahutu cg abatutsi ndetse n’abatwa nabo bose barasabana rwose ibirori bigashyuha….

    Nibyo koko iyi nkuru irimo erreurs nyinshi birakwiye ko yakosorwa hato archives izabikwamo kera itazagira uwo ishuka bikica byinshi !!!!

  • Iyinkuru iragaragaza ko Tugigifite ikibazo gikomeye cy’ubumenyi mu banyamakuru, iyinkuru yandikanywe ubuswa bwinshi cyane.

  • Abantu nka Kalisa baracyabaho koko muri iki gihe? ? tonneau vide

  • Eihhhhh! ubu koko Kalisa aba ashatse kuvuga iki?
    Ntazongere guta umwanya we ngo arandika ibidusubiza inyuma.

    Kalisa turakwamaganye !!!!

  • Kalisa we!ubwo koko haricyo umariye abasomyi biyi nkuru.Dusabe Imana ngo izaturinde abantu nkawe!

  • kabisa urarwaye kandi ntukenewe mu Rwagasabo kuko imyumvire yawe yaracuramye kabisa

    • ndavuga uriya kalisa wanditse ibicuramye

  • Mubyange mubyemere JOE YAMUHAYE UBUBASHA. Umusaza aba ari umusaza, guhererekanya ububasha cg guha ububasha ni kimwe, mujye mugabanya kwigira intyoza!

  • Mwivunika biraboneka ko igikorwa mwacyumvise ubwacyo.

    Indimi ni kimwe mu bikoresho byifashishwana bashaka gukurura ibibazo aho bitari…, nyamara uririmi ni ikifashishwa mu kumenyekanisha iki ni ki.

    Ex: belgique ubuzima bwayo bwarapfuye kubera ikibazo cyu rurimi gusa…, havugwa yo 3 muri zo 2 nizo zikoreshwa cyane Igiframa kuko ki vugwa mu gice gikize bahisemo kwima akazi abavuga igifaransa ibi byateje chomage itari ngombwa ikibabaje nukko usanga hafi ya bose bazi kuvuga igifaransa !!!

    Ururimi si byiza na busa ku rutinda ho igihe wumvise ikigamijwe.

  • Mbega mulimwe ntawagira igihuha ngw’atubwire icyigiye gukurikira muli carrière ya Joe Habineza nicyo yaba yarazize ?

  • Ibihuha byangiza byinshi basigeho bitaduca intege keretse uwaba abizi neza nibuze.

    Ariko Joe yihangayikisha abantu kuko nu mu bigwa azi kwirwana ho nizera yuko nubwo atahabwa akazi ka leta yabona ibindi bye yikorera akabago neza cyaneeee

    Hababahe ibya banyarwanda batazi kwirwana ho mu buzima tube aribo duhangayikira !!!!

  • Cyakora ndabona koko uyu mu minister afite uburanga bw’umwimerere pee !! Arasobanutse cyane !

Comments are closed.

en_USEnglish