Digiqole ad

Igikombe cy’Isi 2022: Imikino ishobora kuzaba mu Gushyingo no mu Kuboza

Umukino ufungura amarushanwa y’igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru mu gihugu cya Qatar mu mwaka wa 2022, uzatangira tariki 26 Ugushyingo naho umukino wa nyumauzaba tariki ya 23 Ukuboza, nk’uko byatanzwemo inama n’itsinda rya FIFA riri kwiga ku mikino y’icyo gikombe nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga.

Umupira-wakinwe-mu-gikombe-cyisi-muri-Brezil-2014
Umupira-wakinwe-mu-gikombe-cyisi-muri-Brezil-2014

Abakinnyi bazakina icyo gikombe cy’isi bagomba kuzaba barekuwe n’amakipe yabo tariki ya 19 Ugushyingo mbere y’icyumweru kimwe ngo irushanwa ritangire, iki gihe ni gitoya ugereranyije n’uko ubundi byagendaga.

Umwanzuro wa nyuma ugomba gufatwa tariki ya 19 Werurwe 2015 ubwo inama y’urwego rufata ibyemezo mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku isi Fifa izaterana i Zürich mu Busuwisi.

Igihe ayo matariki yatangajwe yazaba yemejwe, ubwo igikombe cy’isi cya 2022 kizamara ibyumweru bine mu gihe icy’ubushize cyabereye mu gihugu cya Brésil cyatangiye tariki ya 12 Kamena kirangira tariki ya 13 Nyakanga, ni ukuvuga ko hari iminsi ine yiyongereyeho ugereranyije n’icyo kizabera muri Qatar.

Iri tsinda rikora imirimo yo gutegura iki gikombe cy’isi kizabera muri Qatar, zishobora kuba zahisemo kugira irushanwa rigufi mu rwego rwo guca integer amakipe y’ibigugu ku mugabane w’Uburayi atarigeze ashyigikira ko iki gikombe cyaba mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza.

Ku bijyanye n’imikino y’igikombe mpuzamigane ku makipe y’ibihugu (Coupe des Confédérations), itsinda rishinzwe imirimo y’iryo rushanwa zahisemo kukigumisha ku matariki asanzwe ni ukuvuga mu matariki yo muri Kamena – Nyakanga 2021, ariko ikazabera mu gihugu cyo muri Aziya.

Gusa imikino y’igikombe cy’isi ihuza amakipe (Clubs) yitwaye neza ku migabane, yo ishobora kuzategurirwa muri Qatar hagati y’ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza 2021, bikazaha amahirwe Qatar gutegura indi mikino y’isi. Ibi nabyo bizaganirwa ndetse batweho icyemezo mu nama twavuze izabera i Zurich.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish