Digiqole ad

Nirisarike arahakana ko atambuye Desire Mbonabucya

Mu kiganiro Nirisalike Salomon yahaye UM– USEKE yavuze ko atigeze yambura uwahoze ari manager we Desire Mbonabucya ngo kuko uyu atari manager we kandi ngo Mbonabucya nta n’ikarita yo kuba manager yagiraga.

Nirisarike mu minsi mike ikipe akinira ishobora kujya mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi
Nirisarike mu minsi mike ikipe akinira ishobora kujya mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi

Salomon Nirisarike yagize ati: “Jye ntabwo nigeze mwambura kuko siwe ushinzwe kungurisha(Manager) ,mfite manager wanjye wanzanye hano. Desire Mbonabucya nta n’ubwo afite ikarita y’ubu manager. Mfite manager wanjye kandi arimo kuvugana nandi makipe atandukanye mu bindi bihugu bya hano i Burayi ,ubu yagiye mu Butaliyani navayo azajya muri Espagne.”

Uyu myugariro w’Umunyarwanda witwa Nirisalike Salomon ukina mu Ikipe yo mu Bubiligi yitwa   St-Trond(St-Truiden) yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi   yatubwiye kandi ko ubu ameze neza mu ikipe akinamo.

Nirisarike Salomon ikipe akinamo iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi kandi iyi Shampiyona igeze mu mpera zayo. Nirisalike yabwiye UM– USEKE ko nibatsinda undi mukino wa kane bazahita baba aba mbere, kuko ibakurikira ariyo Lommel Utd ifite amanota 55, naho St-Trond ikagira 65.

Salomon Nirisalike yatubwiye ko ubu hari amakipe ariko avuga ko azatanga ibisobanuro birambuye bimaze gutungana, ati: “Nzababwira bimaze gutungana neza kuko hari n’umutoza wantoje muri Antwerp ubu iri ku mwanya wa 11 n’ amanota 32, utoza mu Butaliyani na we aranshaka cyane. Mu minsi mike ayo makipe anshaka nzayatangariza UM– USEKE, nzakubwira bimaze gutungana.”

 

Icyo Salomon Nirisalike avuga ku mpinduka zabaye muri Minisiteri y’Umuco na Siporo

Yagize ati: “Urebye Minisitiri wavuyeyo yaramaze kumenya neza umupira w’amaguru w’u Rwanda kandi ari mu batumye tujya mu gikombe cy’Isi cy’abafite munsi y’imyaka 17, mbese yaramaze guteza siporo imbere.”

Nilisarike avuga ko hari intambwe yaramaze Min Joseph Habineza yari amaze kugeza kuri Sport yo mu Rwanda. Gusa yasabye Abanyarwanda muri rusange n’abakunzi ba Sport by’umwihariko gukorana bya bugufi na Minisitiri Uwacu Julienne.

Salomon Nirisarike aheruka kugaragara mu ikipe y’Amavubi mu mukino na Libiya wabaye ku italiki ya 02, Kanama 2014. Uyu musore yasinye amasezerano y’ umwaka umwe muri St-Trond avuye muri Antwerp FC.

Mu rwambariro rw'ikipe ye
Mu rwambariro rw’ikipe ye
Mu myitozo n'abandi bakinnyi
Mu myitozo n’abandi bakinnyi

NSENGIYUMVA Faustin
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Ikibazo s’ uko nta karita yagiraga kuko nntibikureba!! Ahubwo hari amasezerano mwaguranye ngo agufashe cg ntayo?? Usubize icyo kirahagije naho iby’uko yujuje ibyangombwa ou non ntibikureba.

    Gushyanuka byo murabizi.

  • nakomereze aho kabisa tumuri inyuma nkabakunzi bumupira w’ amaguru!

  • Petit kwihenura sibyiza ndibuka wirukanka inyuma ya désire sasa ubu niyo nyiturano umuhaye? Desire ni king muli St trond

  • ahaaaaa nawe reka kuvuga gutyo kuko niba atariwe manager abivuge kandi atariwe, sasa tera imbere mwana courage !!!!!!!! kabisa

  • Mon frère Salomon uziko icyo kibazo nacyibagiwe ko nta mafranga yawe nkeneye kuko ni wowe uzi icyo twavuganye nubwo ubeshya abantu!! None se ikibazo cyo kutajya mu kibuga kwawe ni Mbonabucya? Wowe kora concentration mu kazi kawe ushyire amagambo ku ruhande usubire mu kibuga kuko urabizi mumaze gukina match 27 ngira ngo iminota umaze gukina ntiyakuzura match 2 ikibazo ni Mbonabucya? Naho ku kibazo cy’i carte byo ni ibintu bikurenze ntiwamenya iby’aribyo kuko ubu abantu ntibakeneye kuba les agent des joueurs kuko tuba dufite ama société yacu niyo dukoresha kandi bikurikije amategeko ya Fifa ubwo rero mon frère ibyo ntibikureba wowe kora akazi kawe usubire mu kibuga kuko ufite contrat y’Umwaka umwe kugira ngo uzabone indi contrat umwaka utaha ubwo STVV izaba iri mu kiciro cya mbere.
    Abanyamakuru namwe ntimukandike ibihise byose mujye mubanza mubaze impande zose musobanukirwe nibyo bunyamwuga.
    Murakoze.

    • Kuva na kera uri inyangamugayo ntawe utabizi. Uwo mwana mureke yirukire mubitangazamakuru aho kwegera bakuru be bafite experience. Mwihorere ntawe ujya ahirwa n’ubuhemu kandi niba waramufashije, Immana yonyine izabiguhembera. Ahubwo gira courage gufasha n’abandi ntucike intege dukomeze twiheshe agaciro

    • cher Desire nk’umuprofessionnel twemera twagize nagusaba gukomeza gukorera igihugu utuzamurira abana naho uwo musore mureke akomeze yigeragereze. ntibizaguce intege kandi nta gihembo twabona gikwiye ibyo wakoze. guma ku bunyarwanda! na mtoto huyo mwace.

  • Izi nama za Desire ningira kamaro uyu mwana nave mu bigambo ndetse no mu binyamakuru ajyana ibintu tubona bidafite ishingiro. ahubwo ashyire umutima ku kazi. tuzajye tumubona muri za champion’s league.

  • uyu mwana natere umupira azagaruke mu binyamakuru asomwa mu bakinnyi bo muri Africa baba bitwaye neza mu cyumweru nkuko bakunda kubadusomera mu mbuga zimikino zinyuranye buri wa mbere wa buri cyumweru. Naho naguma mu matiku yabo yambuye nabo atambuye biramutesha umurongo kandi natwe nkabafana be ntacyo bitwungura!!! ubonye iyo baba batubwira nga bageze mu mikino ya nyuma nkandi buri mikino yose yarayikinnye kandi nikipe ye iramubona nk’indashyikirwa , ubu twari kuba twishimye cyanee!!!!

  • Uramenye mwana jya ukura ukurana ubwenge wirinde amatiku ahubwo ahari ikibazo ukirngize mu ahoro. Urabizi nawe ko hano iburayi iyo umuntu akihagera aribura.Sinzi uko byagenze hagati yawe na Desire ariko buriya hari aho yagufashije.Niba akwishyuza ibyo yagufashije wowe ukumva nta mpamvu yo ku mwishyura! bireke ariko unicecekere ndetse nibinyamakuri nibikubaza ubabwire ko ntacyo ushaka kubivugaho naho ubundi wishoye muri rwaserera wazasaza nabi kandi turagukeneye ngo uzamure foot yacu.
    B a umugabo rero ukure , umenye ubwenge uve mu matiku ntaho yakugeza.
    Buriya ba Renaldo bambuwe nabantu benshi , ariko ntiwakumva babijyanye mu itangazamakuru,niyo abanyamakuru babimubajije ababwira ko bitamuraje inshinga ko icyo ashyize imbere ari uko yatera imbere mu mwuga we full stop.

  • Desire umenye ko narumugabo itajya ihabwa intebe,kuko na Regis yavuze ko wamwambuye amakopi ya film mwari mwaravuganye ama Euro 720, sigaho rero ntuduterere umwana ubwoba.?

  • Mbonabu…. nawe Sal…. nimwiyunge kabisa ibyo birangire naho niba uriya mwana yarabajijwe ku kibazo akavuga ukuri ndabizi ko kuryana , kandi wowe koko ngo uri:” umwambuzi nkuko MURAMIRA rEGIS YABITANGARIJE IKINYAMAKURU NTIBUKA, AHUBWO dESIRE NIBA BIRIYA BAVUGA ARIBYO KABISA KABISA GERAGEZA WISHYURE IBYABANDI ,SIBYO, NAHO UBUNDI NTIMUPF UBUSA KABISA.

  • nibyo koko ibyabaye byarabaye ariko nawe ntiwakagombye gutega iminsi uwo mwana kuko hano i Burayi, bagira aba manager buri mukinnyi nanjye, sinumva uburyo wamwishyuje,ariko mureke twubake umupira wacu kandi tuzagera kure , kuko nikipe yacu AMAVUBI yaririmo irabikora., murakoze murakarama.@herry

  • Nimba waramugiriye neza akaba akwitura inabi mureke. Hari nigihe wamufashaga ntakuraje washyiragamo,bikamurakaza. Ubwo rero umwijuto w’intonko ugirango imvura nizagwa.knd ukwimye ibishyimbo aba akurinze nimisuzi,najyane .knd ntamuntu kampara buriya yabonye undi maneger ( mwirinde gutarangana)

  • Ariko se mwavuye muri ibyo tukubaka umupira naho umunyamakuru gutangaza biriya nkeka ntashidikanyije ko ariko kazi ke,ntimumuvebe rero kuko yakoze icyo yagombaga gukora,TWESE HAMWE TWUBAKE FOOTBALL Y’ URWANDA NTAMUSUSU,murakoze cyaneeeeeeeeee!!!!

  • Mureke guterana amagambo twubake umupira wacu,

  • Twubake, umupira wacu tutagendeye ku matiku,NARUMUGABO NTIHABWA INTEBE,LOUIS FIGO NTIYAKUBAHUKA CHRISTIANO RONALDO, KUKO RONALDO ARENZE LOUIS FIGO, NUBWO YAMUBANJIRIJE,ARIKO TUSHYIZE HAMWE FOOTBALL YATERA IMBERE NDETSE NABANA BAGATERA IMBERE, ARIKO MU GIHE FOOTBALL IKIRIMO IBI NTAHO TWAGERA, ARIKO NIBA BIRIYA ATARIBYO MBONABUCYA YABA ASEBYE, IKINDI MURAMIRA REGIS UMUNYAMAKURU WA SIT RADIO WAMWAMBUYE AMAFARANGA EURO 720,NKUKO ABIVUGA YAGUHAYE COPY ZA FILM YA FOOTBALL NYARWANDA, YARABIKOHEREREJE,WANZE KUMWISHYURA ,NIBA NABYO ARIBYO WABA — USEBYA KABISA KANDI TWAKWEMERAGA, BYABA BITEYE ISONI NAGAHINDA, ABASOMYI B’ UM– USEKE NAMWE BANYARWANDA MUREKE TWUBAKE FOOTBALL YACU.MURAKOZE.

  • Nibyo koko niba wowe Desire byarabayeho ugakora biriya warahemutse,mwaretse tukubaka football nyarwanda, ibindi bikazaza nyuma.

  • nIBYO KOKO dESIRE NARUMUGABO NTIHABWA INTEBE, KANDI NIBA WARAVUZE KO YAKWAMBUYE AMAFARANGA SI ICYAHA WAKOZE, KUBA WARAYIHOREYE NTAMARI ITAJYA MU YINDI NUKO UTAYABONYE, KU KIBAZO CYA MURAMIRA FRANCOIS REGIS NAWE BIVUGWA KO WAMUBEREYE BIHEMU,NA WE SE ARAKUBESHYERA, JYE NARAGUKUNDAGA ARIKO NTANGIYE KUMENYA UBUHEMU WAKOZE NARAKWANZE KABISA, ESE NAWE ISOBANURE NKUKO ABANDI BABIVUGA ,DESIRE BIBAYE ABANTU 2 BAKUBESHYERA BYABA ARI IKIBAZO KABISA, KERETSE NIBA BARABYUMVIKANYEHO, KANDI IKINDI MUREKE IBYO, NIBYE TUZAFATA IYAMBERE TUGATEZA FOOTBALL IMBERE NTA MWERA(UMUZUNGU) UZAYITEZA IMBEREMURAKOZE

  • Nibyo koko twubake umupira w’ amaguru wacu, bizadufasha nabandi , niko bari bameze, ariko guterana amagambo tubireke.

  • Mwaretse tukubaka umupira wacu,tukareka amagambo ariko Desire nibaaa ibyo bavuga hejuru aribyo byaba biteye inkeke kabisa, sawa mugire umunsi mwiza.

  • Jye nemeza ko DESIRE MBONABUCYA si bihemu nkuko mwamwise.
    Ahubwo yarakennye( ntazi gucunga umutungo we ni ndangare cg injiji)
    Ibyo bimuviramo gukena nyamara yarahoranye akantuuu !!!
    Ex: amahabara ye ya kera yagiye amuzamukura ho.
    Nyamara Desire ubwe arakennye hamwe jye namwiboneraga Bxl muri za tram, Metro adafite na ka modoka ni buze !!!!

    Iba rero hari uwo atishyuye cg yishyuza amahugu mu mwumve ari down mwihangane agiye kuzukira ku mugore yavumbuye ufite akantuuu gatubutse rwose azabishyura ,yanabikomoje ho yisobanura muri comment hejuru ko atarakibuka ibyi deni rya NIRISARIKI si kibdi cyamwibagihe rwose nuko ubu ari mu bige bitari bibi nkibyo avuyemo !!!!!

    Naho Nirisariki we nakore cyane kuko iba atarimo kuvuga rumwe nu wa mufashije biragoye ko yaterera imbere mwiyo equipe ibyiza nashake indi idahute na Desire.

    Desire nawe nave mu bidafututse akora atagira ama card dore urashaje tuza ukore ibintu byemewe uve mu guhuzagurika kwakuranze kuva mbere ushake uko utera imbere dore ubonye umugore ugukura mu rwabayanga.

    Bne chance mwese.
    Tot zins meener.

  • Attend mes frères rwandais, Desire n’ est pas capable de le faire, il faut faire attention avec Mbonabucya, il est vrai que,la chance souris viens a ce qui ne savais pas a profite.

Comments are closed.

en_USEnglish