Tags : MINIJUST

Rwanda: Kwimura abaturage ntibikurikiza amategeko – icyegeranyo

*Leta iyo yimura abaturage ishobora kumara imyaka ine itarishyura ubutaka n’ibindi bikorwa, *Abagenagaciro barashinjwa kugabanya nkana agaciro kubera impamvu zirimo na ruswa, *Abaturage 80% bimurwa ntibaba bishimye, Mu bushakashatsi bwashizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe gutanga ubwunganizi mu mategeko kuri uyu wa 29 Nyakanga 2015 cyavuze ko amategeko agenga kwimura abaturage ku nyungu rusange adakurikizwa kuko Leta […]Irambuye

Impaka ziracyari nyinshi mu rubanza rwa Munyagishari ku bijyanye n’Abavoka

 “Yatubwiye ko afite Ubujurire ndetse ko n’Abavoka basanzwe bamwunganira nta kibazo bafitanye”; “Iyo Batonier yatugennye twubahiriza inshingano aba yaduhaye”; “Mu gihe inshingano twahawe tutarazamburwa twiteguye kuzubahiriza.” Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Munyagishari Bernard ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu, kuri uyu wa 28 Nyakanga Abavoka bashya babwiye Urukiko ko kutitabira iburanisha byatewe no kuba […]Irambuye

ILPD yashimiye umushinga NICHE wayifashije gutanga ubumenyi mu mategeko

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 umushinga w’Abaholandi  witwa NICHE Project wari umaze imyaka itanu ukorana n’ishuri ry’igisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) washoje imirimo yawo, ushimirwa umuganda wawo ku kibazo cy’ubutabera mu Rwanda ndetse ko usize hari intambwe igaragara itewe n’iri shuri mu kwigisha amategeko abanyamwuga. Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera yashimiye cyane leta y’U […]Irambuye

Muhanga: Ba ‘gitifu’ baregwa kunyereza ibya rubanda imbere y’ubutabera

Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rwasubitse urubanza  ruregwamo bagitifu babiri bo mu Karere ka Kamonyi bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano, hamwe n’abandi 26  bakurikiranyweho ubufatanyacyaha. Mazimpaka Egide wahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayumbu, ariko akaba yarayoboraga umurenge wa Ngamba mbere, Kabanda Thomas, ushinzwe  VUP muri […]Irambuye

Mbarushimana yanze ko Abavoka yahawe bahabwa ijambo mu iburanisha

“…Ndasaba ko ibibazo by’aba bagabo batabisobanurira mu rubanza rwanjye.” Ni mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buburanamo na Mbarushimana Emmanuel ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu akurikiranyweho; aho kuri uyu wa 15 Nyakanga yasabye inteko y’Urukiko kudaha umwanya abavoka babiri bagenwe kuzamwunganira. Me Bizimana Shoshi Jean Claude na Twagirayezu Christophe bagenwe kunganira Mbarushimana bari bicaye mu myanya […]Irambuye

Mandat y’Abunzi mu gihugu hose ubu YARANGIYE

Kuva tariki 30/06/2015 Mandat y’imyaka itanu y’Abunzi bo mu gihugu hose yararangiye. Bahise bahagarika imirimo yabo. Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko bari gutegura amatora y’izindi komite nshya z’Abunzi kugira ngo imirimo yabo ikomeze. Hagati aha ngo nta mpungenge z’uko akazi bakoraga kari bupfe. Mu gihugu hose hari Abunzi 30 768 bari muri Komite ziri ku rwego […]Irambuye

Mugesera yavuze ko atari Interahamwe, atanashinze umutwe wazo

“Ntabwo interahamwe zashinzwe ari ‘Anti Tutsi’ (kurwanya Abatutsi)”; “Mu bari baziyoboye hari harimo n’Abatutsi”; “ Ntabwo jye Mugesera ndi Interahamwe; sinigeze mba Interahamwe; sinashinze Interahamwe;” 09/06/2014- Mugesera ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, yabwiye Urukiko ko ibyatangajwe n’umutangabuhamya Ngerageze Muhamud ntaho bihuriye n’ukuri kuko yitangarije ko atari amuzi. Mugesera yanengaga ubuhamya […]Irambuye

Abagenwe kuzunganira Mbarushimana bifuje kubanza kumenya ayo bazahembwa

Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside; kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Kamena yongeye gutaha ataburanishijwe kuko abavoka bagenwe ko bazamwunganira bataragira icyo babitangazaho gusa ngo baherutse kwandikira Urugaga rw’Abavoka basobanuza ibirebana n’uburyo bazahembwa ndetse n’umushara bazajya bahembwa uko ungana. Ni ku nshuro ya gatatu uyu mugabo agezwa mu rukiko agataha ataburanye biturutse […]Irambuye

Uwunganira Mugesera yongeye kubura mu rubanza kubera UBURWAYI

Nyuma y’igihe hatumvikana isubikwa ry’urubanza rwaDr Leon Mugesera, kuri uyu wa kabiri, umwunganira Me Rudakemwa yongeye kwandikira Urukiko avuga ko ari mu kiruhuko cya muganga, bituma urukiko rwanzura ko iburanisha risubitswe, umucamanza asaba Mugesera kujya gusoma akanategura ibyo anenga ku batangabuhamya batandatu asigaje kuvugaho, gusa Mugesera yavuze ko atabikora atarikumwe n’umwunganira. Mu minsi ishize Me […]Irambuye

en_USEnglish