Digiqole ad

Mbarushimana yanze ko Abavoka yahawe bahabwa ijambo mu iburanisha

 Mbarushimana yanze ko Abavoka yahawe bahabwa ijambo mu iburanisha

Mbarushimana tariki ya 20 Gicurasi 2015 ubwo yari mu Urukiko

“…Ndasaba ko ibibazo by’aba bagabo batabisobanurira mu rubanza rwanjye.”

Ni mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buburanamo na Mbarushimana Emmanuel ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu akurikiranyweho; aho kuri uyu wa 15 Nyakanga yasabye inteko y’Urukiko kudaha umwanya abavoka babiri bagenwe kuzamwunganira.

Mbarushimana tariki ya 20 Gicurasi 2015 ubwo yari mu Urukiko
Mbarushimana tariki ya 20 Gicurasi 2015 ubwo yari mu Urukiko

Me Bizimana Shoshi Jean Claude na Twagirayezu Christophe bagenwe kunganira Mbarushimana bari bicaye mu myanya yagenwe kwicaramo abakurikiye iburanisha, ndetse uwo bagomba kunganira abwira Umucamanza ko batangaje ko batashobora inshingano bahawe.

Aba banyamategeko babiri bitabye Urukiko kugira ngo basobanure ibaruwa barwoherereje barumenyesha ko batabashije inshingano bari bahawe zo kunganira uregwa muri uru rubanza.

Uregwa ntiyigeze yerura ngo avuge ko yanze aba bavoka avuga ko aribo ubwabo bamenyesheje “Batonnier” ko akazi ko kumwunganira katagishobotse.

Mbarushimana utifuje ko aba bavoka bamwicara iruhande nk’abamwunganiye yanasabye Umucamanza kutaza kubagenera umwanya ngo basobanure ibibazo baba baragiranye n’urugaga rw’abavoka ku bijyanye n’aka kazi.

Mbarushimana ati “ …ibibazo byabo byaba byaravutse byagira uko bikemurwa, ariko ntibabisobanurire mu rubanza mburana; …uru rubanza ni urwanjye si urwabo.”

Iki cyifuzo gisa nk’icyubahirijwe kuko nubwo aba bavoka bahawe ijambo batigeze bagaruka ku bibazo bibazitira gusinya amasezerano yo kunganira uregwa, akaba ari na byo Mbarushimana yavugaga ko bitasobanurirwa mu rubanza aburana.

Mu byo batangaje; aba bavoka basa nk’abazamuye impamvu nshya yababujije kunganira uregwa kuko babwiye umucamanza ko intandaro yo kutamwunganira yaturutse kuri Mbarushimana.

Me Twagirayezu Shoshi Jean Claude ati “… twagiye kumureba aho afungiye atubwira ko afite Abavoka yihitiyemo kandi ko bahari bazanamwunganira.”

Mbarushimana yahise agaruka kuri Me Habiyambere Aphrodice na na Nkurunziza Jean Chrisostome avuga ko yahisemo ubwo yashyikirizwaga urutonde rw’abo agomba guhitamo.

Mbarushimana yavuze ko aba bavoka (Me Habiyambere Aphrodicena na Nkurunziza Jean Chrisostome avuga) babeshyewe ko banze kumwunganira ahubwo ko hari ibyo bifuzaga batahawe.

Uregwa yahise abwira umucamanza ko mu gihe ataba ahawe aba bavoka yifuza, Urukiko rwatumiza “Botonnier” akaza akarusobanurira impamvu bitakozwe.

Mbarushimana ati “ …ndasaba ko batonnier yampa abavoka nsaba, byaba bidashoboka akaba yatumizwa akaza agasobanura impamvu atampa uburenganizira bwanjye.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe uregwa aburana nk’utishoboye kwihitiramo abamwunganira atari uburenganzira ntakuka nk’uko byatangajwe na Me Jean Bosco Mutangana umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha muri uru rubanza.

Ati “…nta burenganzira afite bwo kwanga avoka yagenewe, uburana atishoboye amahirwe yo kwihitiramo abamwunganira agomba kuba make.”

Yifashishije imyanzuro y’imanza mpuzamahanga ku mahitamo y’abavoka bagomba kunganira uregwa mu gihe atishoboye; Mutangana yagaragaje ko muri izi manza Umucamanza yagiye yanzura ko Abavoka bagiye bagenwa badakwiye gusubizwa inyuma kabone n’iyo uwo baba bunganira yaba atabifuza.

Bityo Mutangana asaba ko abavoka bagenwe kunganira Mbarushimana aribo bakwiye kwemezwa.

Iburanisha ryimuriwe kuwa kabiri w’icyumweru gitaha hatangwa icyemezo ku bisobanuro byatanzwe n’impande zose.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • aba bagabo baje kkuburanira mu Rwanda bashatse kwigira ingagari cyane mbese bashaka kurusha ubwenge abacamanza ariko baribeshya bazakatirwa mu Rwanda ubutabeera bwacu burizewe

  • uburabera bw’u Rda bufite ikihe kibazo? President siwe ukunze kivuga ko umuntu atakigenera ishati ngo agaruke akubaze uko uyambara! Niba barabemereye ubufasha mu mategeko; ibyo kubahatira ababunganira babishskamo iki? Babaretse bakunganirwa n’abo bihitiyemo! Ibi bintu birimo imivuno idasanzwe kuko ntibuumvikana ukuntu avocat umu client yamwanga ariko we agahatiriza ati nfakunganira tuu! mandat se ayihabwa n’uwamusizeho cg ayihabwa n’umukiliya? niyo mpamvu kwihitiramo ari byo biri ideal; ibindi ni ugutekinika!

  • @Kazinikazi: Ku isi hose no bihugu byateye imbere nka US, Europe n’ahandi wihitiramo avocat ushaka iyo gusa ubasha kumwiyishyurira. Iyo utabishoboye Leta niyo imuguha kuko ni nayo imwishyura. Iyo umwanze uriburanira.

  • Ubundi se yaretse kunanizanya, niba yarishe yabyemeye agasaba imbabazi cyane ko atazakorerwa nk’ibyo yakoreye abatutsi bamaze niba kandi ntaruhare yabigizemo agatanga amakuru y’ababikoze cyangwa wasanga nawe ataramenye ibyabaye muri cyo gihe tumenyereye ko abenshi babaga barwaye, abandi bati n’inkotanyi zateje intambara. Abatutsi barishwe ariko se bishwe nande ? navuge icyo yabazi sinangombwa abunganizi ariko bagire kutwicira ababyeyi bagire no gusahura igihugu ngo barabishyurira abababuranira ? cyangwa abe nka KARAMIRA asaba abacamanza ngo nibamusobanurire itsembabwoko icyo rivuga.

Comments are closed.

en_USEnglish