Digiqole ad

Uwunganira Mugesera yongeye kubura mu rubanza kubera UBURWAYI

 Uwunganira Mugesera yongeye kubura mu rubanza kubera UBURWAYI

Leon Mugesera n’umwunganizi we Me Rudakemwa bajuririye urw’Ikirenga

Nyuma y’igihe hatumvikana isubikwa ry’urubanza rwaDr Leon Mugesera, kuri uyu wa kabiri, umwunganira Me Rudakemwa yongeye kwandikira Urukiko avuga ko ari mu kiruhuko cya muganga, bituma urukiko rwanzura ko iburanisha risubitswe, umucamanza asaba Mugesera kujya gusoma akanategura ibyo anenga ku batangabuhamya batandatu asigaje kuvugaho, gusa Mugesera yavuze ko atabikora atarikumwe n’umwunganira.

Me Rudakemwa ntiyagaragaye mu rukiko kubera uburwayi
Me Rudakemwa ntiyagaragaye mu rukiko kubera uburwayi

Mu minsi ishize Me Jean Felix Rudakemwa wunganira Mugesera yakunze kubura mu iburanisha biturutse ku burwayi nk’uko yabaga yabisobanuriye urukiko n’ubushinjacyaha abinyujije mu mabaruwa yabashyikirizaga agaragaza ko afite ikiruhuko cyo gufata imiti (Repos Medical).

Ibi byaherukaga mu ntangiro z’uyu mwaka ubwo mu kwezi kumwe gusa Me Rudakemwa yashyikirije Urukiko amabaruwa abiri agaragaza ko ari kunywa imiti, akeneye ikiruhuko yahawe n’abaganga (Repos Medical).

Ibi kandi byigeze guhagurutsa Inteko y’urukiko iburanisha uru rubanza kugira ngo icukumbure koko niba Me Rudakemwa aba arwaye nk’uko yabaga yabitangaje, ruza gusanga koko aba arwaye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Mugesera yagaragaye wenyine mu mwanya yabaga yicaranyemo na Me Rudakemwa umwunganira mu mategeko.

Mu kanya gato kakurikiyeho umucamanza yatangarije ababuranyi ko Urukiko rwakiriye ibaruwa yanditswe na Me Rudakemwa amenyesha ko arwaye ndetse ko afite ikiruhuko cyo gufata imiti kizamara iminsi 10.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Alain Mukurarinda bwemeye ko na bwo bwabonye kopi y’ibaruwa ya Me Rudakemwa.

Mugesera wakunze gutangaza ko ataburana atunganiwe kandi asanzwe yunganirwa, kuri uyu kabiri yongeye kubibwira Urukiko kandi na rwo rwemeza ko kunganirwa kwe ari uburenganzira bwe, bityo urubanza rurasubikwa.

Mugesera yavuze ko mu minsi 10 nta kindi azakora uretse gusoma ubuhamya

Umucamanza amaze gutanga isubikwa ry’urubanza, yasabye Mugesera ko muri iyi minsi 10 yaba ayiteguramo, akazaza avuga ku batangabuhamya batandatu b’ubushinjacyaha bamushinje.

Mugesera yavuze ko atabikora atari kumwe n’umwunganira, ati: “ Abo batangabuhamya muvuga ntabwo nabasha kubateguraho ntabonanye na Avoka wanjye, uretse kuba nasoma ubuhamya bwabo gusa.”

Iki cyifuzo cyemewe n’umucamanza wahise abwira uregwa ko mu gihe asanzwe ategurana n’umwunganira yategereza akabanza akaboneka, ariko ko yakwiyorohereza akazasoma ubuhamya bw’abo agomba kuzanenga kugira ngo kubateguraho bizihute.

Iburanisha ryimuriwe ku itariki ya 04 Kamena 2015 kuko ikiruhuko cyo gufata imiti ya Me Rudakemwa kizarangira ku wa 03 Kamena.

Dr Leon Mugesera yatangiye kuburanishirizwa mu Rwanda mu ntangiro z’umwaka wa 2012 nyuma yo koherezwa mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside akurikiranweho bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992.

Iri jambo rifatwa nk’iryakongeje urwango mu Banyarwanda, bituma Abahutu bica Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Barekuye uyumutama mugesera akitahira kurwarira muhira, sishigikiye ivyaha yagirizwa ariko nimuze mugira ikinyabupfura, imbabazi.

  • @Gift: Reka nkugire inama: Jya ubanza usome neza si Mugesera urwaye ahubwo ni avocat we. Ntawe ukeneye amasomo yawe ku byerekeye gutanga imbabazi n’ikinyabupfura kandi. Reba ibibazo by’ u Burundi biraguhagije, iby’uyu mwicanyi ubirekere abanyarwanda nibo benebyo, sibyo? Niba kandi kuba Mugesera afunze bikubuza gusinzira, uzagende ufunganywe nawe kuko umukunda cyane.

    • @Richard, Burya kwiyunga bisaba ingufu nyinshi cyane wowe udafite, harabandi bazifite rero basigaye babana nababiciye.Uyu Mugesera arazira ijambo yavuze imyaka 2 mbere yuko jenoside iba.Ese niwe wenyine wavuze amagambo nkayo yuzuye ubugome? Ese ntabandi bavuze ibirushije kandi bibereyaho? Iyo Mugesera yemera akaza agapfukama kimwe nabandi ubu abakomeye muri leta.Kuvuga nibyiza ariko kuziga birushaho.

  • Sinemeranyijwe na Mugesera ku magambo yavugiye muri meeting ku Kabaya muri 1993. Nyamara ubu hari abavuga amagambo afite ubukana buruta ayo Mugesera yavuze kandi barigaramiye.

  • ese mwe muvuga ngo ahabwe imbabazi umuntu ahabwa imbabazi atazisanye atemera nicyaha

Comments are closed.

en_USEnglish