Digiqole ad

Impaka ziracyari nyinshi mu rubanza rwa Munyagishari ku bijyanye n’Abavoka

 Impaka ziracyari nyinshi mu rubanza rwa Munyagishari ku bijyanye n’Abavoka

Bernard Munyagishari mu iburanisha ryo kuwa 03 Kamena. Photo by Martin Niyonkuru/UM– USEKE

 “Yatubwiye ko afite Ubujurire ndetse ko n’Abavoka basanzwe bamwunganira nta kibazo bafitanye”;

“Iyo Batonier yatugennye twubahiriza inshingano aba yaduhaye”;

“Mu gihe inshingano twahawe tutarazamburwa twiteguye kuzubahiriza.”

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Munyagishari Bernard ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu, kuri uyu wa 28 Nyakanga Abavoka bashya babwiye Urukiko ko kutitabira iburanisha byatewe no kuba uwo bagombaga kunganira yarababwiye ko afite abandi bityo ko batigeze banga kuzuza inshingano bahawe ndetse ko biteguye kuzubahiriza mu gihe byaba bifashweho umwanzuro.

Bernard Munyagishari mu iburanisha ryo kuwa 3 Kamena ryabanjirije iryo kuri uyu wa 09 Kamena. Photo/UM-- USEKE
Bernard Munyagishari mu iburanisha ryo kuwa 3 Kamena ryabanjirije iryo kuri uyu wa 09 Kamena. Photo/UM– USEKE

Ntihigeze hagarukwa ku kuba uregwa yarihannye (yaranze) Umucamanza dore ko ari na we wari uyuboye iburanisha rya none bikaba bishoboka ko byafashweho icyemezo.

Me Bikotwa Bruce na Umutesi Jeanne d’Arc batigeze babona uko bisobanura mu iburanisha riheruka bitewe no kuba uregwa yari amaze kwihana Umucamanza, kuri uyu wa Kabiri babwiye Umucamanza ko amakuru bahawe n’uregwa (Munyagishari) ariyo ntandaro yo kutitabira iburanisha ryakurikiye kugenwa kwabo nk’abunganizi muri uru rubanza.

Me Bikotwa ati “…yatubwiye ko ategereje icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ku bujurire bw’icyemezo cyafatiwe abunganizi be; atubwira ko Abavoka be ba mbere nta kibazo bafitanye.”

Ntibitandukanye n’ibyari byatangajwe n’uregwa (Munyagishari) wari wavuze ko aba bavoka bashya ari bo bafashe umwanzuro wo kutamwunganira gusa uyu munsi aba bavoka bashya babwiye Umucamanza ko biteguye kuzuza inshingano zabo ndetse ko icyemezo cy’urukiko cyafatwa kuri iyi ngingo biteguye kucyubahiriza.

Nyuma yo kugaragaza ko biteguye kunganira Munyagishari, babwiye Umucamanza ko bakeneye amezi atanu yo kwiga dosiye.

Ibi bisa nk’ibyahishuye ko Munyagishari ari we udashaka aba bunganizi bashya aho yahise agira ati “…bo ubwabo bavuze ko batanyunganira; uyu munsi baje bate, aba bavoka banyicaye iruhande si abanjye, Me Bikotwa uvuga ko ndi umukiliya we si ko biri, jye mfite Abavoka banjye.”

Umucamanza yahise avuga ko ibi bitangajwe n’uregwa bigaragaza ko uregwa ariwe wanze Abavoka yahawe ndetse ko bitandukanye n’ibyo yari yaratangaje ko ari bo banze kumwunganira bityo na byo bikaba bikwiye kwigwaho.

Babajijwe icyo bavuga ku kuba uregwa abanze, Abavoka babwiye Umucamanza ko ntacyo babivugaho ko umwanzuro uzava mu bushishozi bw’Urukiko.

Uyu mugabo uregwa ibyaha birimo no gufata abagore ku ngufu muri Jenoside yabwiye Umucamanza ko Me Niyibizi Jean Baptsiste na Hakizimana John akibafata nk’Abavoka be mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rutarafata icyemezo ku bujurire buberekeyeho.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko aba bavoka uregwa avuga ko bakiri abe ntawabakuye mu rubanza ahubwo ko ari bo babifatiye icyemezo nyuma yo kunaniranywa na Minisiteri y’Ubutabera ku mushahara bagombaga kujya bahabwa.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko mu nyungu z’ubutabera aba bavoka bashya (Me Bikotwa Bruce na Umutesi Jeanne d’Arc) aribo bakwiye kunganira uregwa yaba abishaka cyangwa atabishaka kuko bagenwe hubahirijwe amategeko.

Iburanisha ryimuriwe kuwa Gatanu tariki 31 Nyakanga, Urukiko rutanga umwanzuro ku busabe bw’Abavoka bwo guhabwa amezi atanu yo kwiga dosiye ndetse no kuba uregwa yanze Abavoka bashya.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Munyagishari ntawujya impaka numuhamba hano baravuze bati wabanga wabebemera nibo bakugeneye ntabandi urubanza rwamaze gucibwa tayari

Comments are closed.

en_USEnglish