Digiqole ad

ILPD yashimiye umushinga NICHE wayifashije gutanga ubumenyi mu mategeko

 ILPD yashimiye umushinga NICHE wayifashije gutanga ubumenyi mu mategeko

Minisitiri Johnston Busingye yashimiye ubufatanye bw’Ubuholandi mu kubaka urwego rw’ubutabera mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 umushinga w’Abaholandi  witwa NICHE Project wari umaze imyaka itanu ukorana n’ishuri ry’igisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) washoje imirimo yawo, ushimirwa umuganda wawo ku kibazo cy’ubutabera mu Rwanda ndetse ko usize hari intambwe igaragara itewe n’iri shuri mu kwigisha amategeko abanyamwuga.

Minisitiri Johnston Busingye yashimiye ubufatanye bw'Ubuholandi mu kubaka urwego rw'ubutabera mu Rwanda
Minisitiri Johnston Busingye yashimiye ubufatanye bw’Ubuholandi mu kubaka urwego rw’ubutabera mu Rwanda

Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera yashimiye cyane leta y’U Buholandi ndetse by’umwihariko anashimira umushinga NICHE ku bufatanye mu kubaka inzego z’ubutabera mu Rwanda.

Umushinga Niche project washinzwe mu mwaka wa 2009 ufite intego yo kongerera ubushobozi abarimu ba ILPD.

Ntibyagarukiye aha kuko uyu mushinga wanafashije mu by’ubugenzuzi bw’imyigishirize nk’uko bitangazwa na Shirimpumu Erick umuyobozi w’imari n’ubutegetsi.

Shirimpumpu agira ati “Uyu mushinga kandi wateye inkunga mu gukora ubushakashatsi no kubushyira hanze, wafashije abanyeshuri biga amasomo y’igihe gito n’abarimu bacu kongera ubumenyi ubu hari batatu bari gukora PhD n’abandi barangije.”

Ambassaderi w’U Buholandi mu Rwanda yohereje Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ubufatanye muri Ambasade, muri uwo muhango, uyu akaba yasabye abanyeshuri n’abakozi ba ILPD ko umusanzu bahawe n’umushinga wa NICHE project bagomba kuwubyaza umusaruro.

Ati “Ndizera ko abakozi n’abanyeshuri ba ILPD ku bumenyi mwahawe namwe mugiye gutanga ubutabera butagira amakemwa mu Rwanda. Twizeye kandi ko uyu mushinga watumye u Rwanda  rwubaka ubusabane n’imigenderanire myiza hagati y’ibihugu byacu.”

Ishuri Rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) rifite icyicaro i Nyanza.

Rihugura abanyamategeko baba barangije mu mashami y’amategeko muri kaminuza, ritanga impamyabumenyi mu mategeko ituma uwarangije mu ishami ry’amategeko yinjira mu rugaga rwabakora uwo mwuga, rihugura abacamanza, abavoka n’abagenzacyaha bari mu mwuga.

Ubu nta munyamategeko ujya mu rugaga rw’abunganira abantu mu mategeko ataciye muri iri shuri.

Umuyobozi w'umushinga wa NICHE yavuze ko bishimiye umurimo bakoze mu Rwanda
Umuyobozi w’umushinga wa NICHE yavuze ko bishimiye umurimo bakoze mu Rwanda
Inshingano bari bafite umuyobozi wa NICHE n'uhagarariye ILPD bavuze ko zagezweho
Inshingano bari bafite umuyobozi wa NICHE n’uhagarariye ILPD bavuze ko zagezweho
NICHE Project yahaye impano y'ishimwe ILPD kubera uruhare iri shuri rigira mu kubaka ubutabera mu Rwanda
NICHE Project yahaye impano y’ishimwe ILPD kubera uruhare iri shuri rigira mu kubaka ubutabera mu Rwanda

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish