Digiqole ad

Rwanda: Kwimura abaturage ntibikurikiza amategeko – icyegeranyo

 Rwanda: Kwimura abaturage ntibikurikiza amategeko – icyegeranyo

Uwakoze ubushakashatsi yavuze ko imyaka ine ishobora kurangira abimuwe batarishyurwa

*Leta iyo yimura abaturage ishobora kumara imyaka ine itarishyura ubutaka n’ibindi bikorwa,

*Abagenagaciro barashinjwa kugabanya nkana agaciro kubera impamvu zirimo na ruswa,

*Abaturage 80% bimurwa ntibaba bishimye,

Mu bushakashatsi bwashizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe gutanga ubwunganizi mu mategeko kuri uyu wa 29 Nyakanga 2015 cyavuze ko amategeko agenga kwimura abaturage ku nyungu rusange adakurikizwa kuko Leta ngo itinda gutanga ingurane kubera ibibazo bya ruswa, ingengo y’imari idahagije n’ibindi nk’uko byagaragajwe na Legal Aid Forum.

Uwakoze ubushakashatsi yavuze ko imyaka ine ishobora kurangira abimuwe batarishyurwa
Uwakoze ubushakashatsi yavuze ko imyaka ine ishobora kurangira abimuwe batarishyurwa

Nkuko ubushakashatsi bubigaragaza abantu 80% mu bimuwe bavuze batishimira amafaranga bahabwa nk’ingurane kuko aba atajyanye n’igihe bityo akabapfira ubusa ndetse bamwe bakabura ahandi ho gutura.

Hari aho byagiye bigaragara ko abacuruzi bahabwaga inguzanyo muri banki igendanye n’agaciro k’ingwate batanze, ariko Leta yaza kwimura agaciro k’iyo ngwate kakagabanuka cyane. Hatatanzwe urugero rw’umucuruzi wahawe inguzanyo na banki ya miliyoni 28 kandi igendeye  ku ngwate yari yatanze.

Iyi ngwate yari Leta yashatse kuhakorera ibikorwa biri mu nyungu rusange maze abagena agaciro bavuga ko agomba kwishyurwa miliyoni 12 gusa.

Mu cyegeranyo bagaragaje ko hari ikibazo gikomeye mu bantu bagena agaciro k’imitungo y’abaturage kuko usanga idahura n’agaciro nyakuri.

Andrew Kananga, umuyobozi wa Legal Aid Forum yavuze ko ikibazo gikomeye kandi kinyuranya n’itegeko ari uko Leta itinda kwishyura abaturage aho bashobora ishobora kugeza no ku myaka ine itarishyura.

Itegeko ryo muri 2007 rivuga ko abaturage bagiye kwimura bitagomba kurenza ukwezi batarahabwa ingurane.

Yagize ati: “Uretse no kuba habaho gutinda kwishyurwa, ibiciro biratandukanye kuko hari abahabwa menshi abandi bagahabwa make.”

Ngo ibi biterwa no kuba hari abayobozi b’inzego z’ibanze bagena agaciro nabi bitewe na ruswa baka abaturage. Mu baturage babajijwe 20% bagaragaje ko basabwe ruswa kugira ngo babarirwe agaciro k’imitungo yabo.

Hari kandi ibindi bibazo byo kuba abaturage bamenyeshwa kwimurwa bigatinda gukorwa, bakabuzwa gukomeza imishinga ku mitungo yabo kandi n’ingurane ntibayihabwe.

Kuba abaturage badahabwa amahirwe yo kuvuga ibyo bashaka ku mitungo yabo kuko bamenyeshwa igikorwa mu nama, bituma bagira igihombo ku bintu bitandukanye bidahabwa agaciro nk’ibiti, ubwatsi bw’amatungo n’ibindi.

Inzego z’ibanze ni zo zitanga amafaranga make kuko kuri metero kare bishyura umuturage amafaranga y’u Rwanda 4000 mu gihe iyo ari ku rwego rw’igihugu hatangwa Frw 12 000.

Itegeko riteganya ko iyo umuturage wo mu mujyi yimuwe agomba guhabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 31 kuri metero kare naho mu cyaro agahabwa amafaranga ibihumbi 11 000.

Anna Knox  nk'abateye inkunga iki gikorwa aravuga ko abaturage bahura n'ingaruka nyinshi kubera kwimurwa
Anna Knox nk’abateye inkunga iki gikorwa aravuga ko abaturage bahura n’ingaruka nyinshi kubera kwimurwa
Bamwe mu bari bitabiriye ibiganiro
Bamwe mu bari bitabiriye ibiganiro

Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ibyo muvuga birenze ibyo! Abaturage twarashize kandi LAF izakore nubushakashatsi kwitangwa ry’ibyangombwa ku butaka na ruswa ibamo. birakabije kuko umara umwaka wose usaba ibyo wemererwa namategeko.

  • No kugira ngo ubone icyangombwa cy’ubutaka ntabwo byoroshye kandi uturage aba acyemerewe hakaba hari ababikerereza kugira ngo nubona uta igihe utange ruswa

  • Ariko se ibi ntabwo Leta iba ibizi ku buryo bimenywa nindi miryango ni akumiro!

  • Birababaje kubera ko umuturage wese aba yifuza ko president wa republika yagera aho atuye ngo amurenganure kandi hari abayobozi bashyizweho kurengera abaturage kukibazo cyo kwimurwa ho twarumiwe baraza bati aha ntimwemerewe kubaka hari igikorwa giteganijwe ufite abana 5 nta numwe waha umunani mubutaka bwawe bukamara imyaka ibiri ntagikozwe byajya gukorwa bakakubarira amafranga macye atashobora kugira icyo akumarira numuryango wawe kuko ntahandi wagura ngo uhahinge utunge umuryango niba itegeko rivuga 11,000 mucyaro mumugi akaba 31000 kuki bahenda abaturage aho baha menshi ngo ni bine rwose ababishinzwe murenganure rubanda ntitwanze ibikorwa byamajyambere ariko mutange amafranga uko yagenwe kandi bigire igihe kuko ntawe uhinga,ntawe uhubaka bikamara imyaka biraho ntamusaruro ibi binahombya igihugu.

  • Ikintu mpora nanjye nibaza igishushanyo mbonera gishyirirwaho ba nde? Ni Leta cg ni abaturage..inyungu ya mbere ikwiye kugira nde? None kuki usanga ahantu harabaye protected area ..nta kubanza kubibwira abahatuye..nta kubabwira impamvu..ndetse ngo bahite bahabwa ubutaka bungana n ubwo ahandi? Hanyuma ugasanga nta n ubitayeho?? Mwarangiza ngo ubutegetsi bukorera abaturage..ngo imiyoborere myiza….ngo…?????

  • Umuseke najyaga mbemera ku bunyamwuga ariko ntangiye kubakemangwa. Ni gute ufotora umuntu sushireho amazina ye, aho akora…
    Ukerekana ifoto yumuntu, ukandika ngo; uwakoze ubushakashatsi gusa…ugakomeza inkuru….Non-professionalism. Anna Knox nkabateye inkunga…bande se?
    Muba mugomba kwigisha, kumenyesha rubanda ibyo bari bazi/batazi…iyo wanditse nkakuriya rero nabwo uba ukoze umwuga wawe…

  • Karenzi nibyo nanjye nari nashobewe.

    • Mu cyaro bandishye 150FRW kuri Metero kare, mu mujyi wa Kigali , Kicukiro, Gahanga bandiha 505 FRW Metero kare, none wowe urashunza abantu ngo ni ibihumbi bine aho babariye abantu nabi ! Bine babiguhaye wabyinira kurukoma ! yemwe nimugende mukore ubundi bushakashatsi ubu bwarapfuye.

  • Abaturage bararengana chane kumpamvu zitandukanye nawe se haraho umuntu yubaka amazu yo kugurisha akimura abantu abaha intica ntikize nkaho ari inyungu rusange! Uhafite ubutaka akamwimisha icyangombwa cyo kubaka kandi Wenda ashaka kubaka inzu iruta izo kereka ahari niba ibibazo byose bizajya bikemurwa na Perezida wa Repubulika! Ahaa! birakabije!

  • Ibyo niko bimeze arikose ubundi kuki batagendera nibura kugiciro kiba cyatanzwe n’umugenagaciro wa mbere ko nawe aba yemewe na leta ? Iryo ni ivuguruzanya ridafite aho rishingiye

Comments are closed.

en_USEnglish