Tags : MINIJUST

Abunzi ntibazongera gukurikirana ibibazo nshinjabyaha

*Busingye yavuze ko mu Rwanda hari hatangiye kubaho umuco wo kudahana kubera itegeko ry’Abaunzi, *Hon Gatabazi yifuje ko Abanzi bakemura ibibazo bifite agaciro gahera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kumanura. Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Kamena 2016, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura itegeko rigena imiterere, ifasi, ububasha […]Irambuye

Min. Busingye avuga ko nta muntu ugipfa kujyana Leta mu

*Minisitiri w’Ubutabera yasabye abunganira Leta kujya batsinda 100% imanza bayiburanira, *Umubare w’imanza Leta yajyaga itsindwa mu myaka ine ishize ungana n’izo isigaye itsinda, *Uhagarariye abunganira Leta avuga ko bishoboka ko Leta yatsinda 100% imanza iburana, *Ku mwaka, MINIJUST yishyuraga amafaranga agera kuri Miliyari imwe mu manza yatsindwaga…ubu ntarenga 18%. Mu mahugurwa yahuje abanyamategeko bunganira Leta […]Irambuye

Dr Mukankomeje Urukiko rumukatiye gufangwa iminsi 30 by’agateganyo

Kuri uyu wa gatanu, mu isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha Dr Rose Mukankomeje umuyobozi Mukuru w’ikigo REMA, akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, urukiko rumukatiye gufungwa iminsi 30 by’agateganyo. Ku isaha ya Saa tanu n’iminota itanu nibwo abacamanza bari binjiye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo,  basubiramo ingingo z’amategeko ajyanye n’ibyaha Dr Mukankomeje aregwa n’ibyo […]Irambuye

Dr Niyitegeka yaciwe Frw 1,400,000 binemezwa ko adafunzwe binyuranye n’amategeko

*Dr Niyitegeka yabwiye Urukiko ko yagiye muri Gereza kurangiza igihano cy’Urubanza rutabayeho, *Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko hasigaye imyaka 7 kugira ngo uyu mugabo asabe ibyo yasabaga byo kurekurwa agataha, *Umucamanza yavuze ko urega atagaragaje icyemezo gitesha agaciro icyamufatiwe cyo gufungwa imyaka 15, *Uwareze yahanishijwe gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 400. Ku gicamunsi […]Irambuye

Nyagatare: Isange One Stop Center yafashije abahura n’ihihoterwa

*Nibura Isange One Stop Center ya Nyagatare yakira buri kwezi hagati ya 30 na 50 bahohotewe, *Iyo ari mu gihe cy’ihinga ibyaha biragabanuka, ku mweru w’imyaka bikiyongera. Abahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikigo Isange One Stop Center kibarizwa mu bitaro bya Nyagatare, mu Ntara y’Uburasirazuba, ibaha ubufasha bwihuse ku buryo bibarinda guhura n’indwara zitandukanye […]Irambuye

Mu rubanza rw’abasirikare: Nta mutangabuhamya uzongera kumvwa

*Brg Gen Aloys Muganga wagombaga gutanga ubuhamya ntiyabonetse *Umucamanza yanzuye ko nta mutangabuhamya uzongera kumvwa. Kuri uyu wa gatanu mu gitondo BrgGen. Aloys Muganga wagombaga kumvwa nk’Umutangabuhamya ushinja Col.Tom Byabagamba ntiyagaragaye mu rukiko kubera impamvu z’akazi, umucamanza ahita afata icyemezo ko nta mutangabuhamya uzongera kumvwa muri uru rubanza rw’abasirikare bakuru. Ku isaha ya saa 09h […]Irambuye

Abana bo ku muhanda bagiye gushyirwa mu bigo bidatinze

Kuri uyu wa kane, mu nama ikomeye yahuje Abaminisitiri batanu baganira ku ngamba zafatwa mu kurinda umwana, by’umwihariko yigaga ku bana bo ku muhanda, yafashe umwanzuro wo kujyana aba bana mu bigo mu gihe cya vuba, ndetse banzuye ko ababyeyi bagomba kugira uruhare mu kwita ku bana babo, ariko n’abana bakamenya inshingano zabo ku babyeyi. […]Irambuye

Col. Karege yashinje Rusagara kuvuga amagambo asebya Leta n’Umukuru w’Igihugu

*Umutangabuhamya Col (Rtd) Camile Karege yemeye ko yavuze iby’uburwayi bwo mu mutwe kuri Rusagara, *Col (Rtd) Camile Karege yanavuze ko Rusagara yatinze gufungwa, *Rusagara yavuze ko Col Jules yabeshye akavuga ko nta bucuti bwihariye bafitanye kandi bafitanye n’isano. Ngo bamenyanye muri 1981, *Rusagara yanenze Col Jules wamwise ‘Igisambo’, *Col (Rtd) Camile Karege yinjiye mu cyumba […]Irambuye

Kuva 2005 abacamanza n’abakozi b’inkiko 32 bamaze guhanirwa ruswa

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu rwego rw’inkiko, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wungirije Kayitesi Zainabo Sylvie yavuze ko ikizere Abanyarwanda bagirira inkiko kigenda kizamuka kuko n’umucamanza cyangwa umukozi w’urukiko ugaragaweho na ruswa nawe abihanirwa. Kuva mu 2005 hamaze guhanwa abagera kuri 32. Kuva kuri uyu wa mbere hatangiye icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko z’u […]Irambuye

Abakatiwe na Gacaca basabye gusubirishamo imanza ni benshi – Inkiko

Inkiko z’u Rwanda ziratangaza ko zifite umubare munini w’abakatiwe n’Inkiko Gacaca ku byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu barimo gusaba ko imanza zabo zasubirishwamo mu nkiko zisanzwe kubera impamvu zinyuranye. Mu nama y’igihugu y’umushyikirano iheruka, Dr Bizimana Jean Damascene uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside ‘CNLG’ ari nacyo kibitse Dosiye zose z’abakatiwe n’Inkiko Gacaca […]Irambuye

en_USEnglish