Digiqole ad

Dr Niyitegeka yaciwe Frw 1,400,000 binemezwa ko adafunzwe binyuranye n’amategeko

 Dr Niyitegeka yaciwe Frw 1,400,000 binemezwa ko adafunzwe binyuranye n’amategeko

Dr Niyitegeka kuwa mbere w’iki cyumweru. Photo/M.Niyonkuru/Umuseke

*Dr Niyitegeka yabwiye Urukiko ko yagiye muri Gereza kurangiza igihano cy’Urubanza rutabayeho,

*Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko hasigaye imyaka 7 kugira ngo uyu mugabo asabe ibyo yasabaga byo kurekurwa agataha,

*Umucamanza yavuze ko urega atagaragaje icyemezo gitesha agaciro icyamufatiwe cyo gufungwa imyaka 15,

*Uwareze yahanishijwe gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 400.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Werurwe; Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana yanzuye ko Dr Niyitegeka Theoneste wigeze kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu mu Rwanda, adafunze binyuranyije n’amategeko nk’uko yari yabiregeye asaba kurenganurwa akarekurwa.

Dr Niyitegeka kuwa mbere w'iki cyumweru. Photo/M.Niyonkuru/Umuseke
Dr Niyitegeka kuwa mbere w’iki cyumweru. Photo/M.Niyonkuru/Umuseke

Ni isomwa ryabaye mu gihe kigera ku minota 30, Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana yavuze ko Urega (Dr Niyitegeka) nta cyemezo atanga kivuguruza icyo aregera cyo gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Dr Niyitegeka n’Umwunganizi we bari babwiye Umucamanza ko Iyaburunga Innocent (uyoboye gereza icumbikiye urega) yakoze amakosa ntashishoze akemera gufunga uyu mugabo agendeye ku cyemezo cy’Urukiko rwa Gacaca gusa.

Dr Niyitegeka yavugaga ko uyu muyobozi wa gereza atari akwiye kugendera kuri iki cyemezo gusa kidaherekejwe n’inyandiko z’urubanza kandi biteganywa n’itegeko rishyiraho urwego rushinzwe gucunga abagororwa ko gereza yemerewe kwakira umufungwa ari uko urubanza rwagaragajwe mu ngingo zarwo zose.

Urega yavugaga ko ibi bigaragazwa n’impapuro ebyiri zonyine zoherejwe na CNLG ubwo yasabaga uru rwego dosiye y’urubanza rwe.

Umucamanza yavuze ko izi nyandiko zoherejwe na CNLG zigaragaza ko Dr Niyitegeka yashyize umukono ku mpapuro zimusabira gufungwa imyaka 15.

Uyu munyamategeko waburanishije uru rubanza, yavuze ko Gereza ya Nyanza itapfuye gufungura imiryango ngo ifunge Dr Niyiteka kuko iki icyemezo cyanenzwe n’urega ari cyo kinafunze abandi bagororwa bose bakatiwe n’Inkiko Gacaca kandi ko ari ko byagenwaga n’itegeko ryagengaga izi nkiko.

Umucamanza yanavuze ko iki cyemezo kinagaragaza aho uru rukiko ruherereye, kikaba kiriho umwirondoro w’uwo cyafatiwe (Niyitegeka), umukono we n’igihano yakatiwe.

Mu iburanisha ryo gufungwa binyuranyije n’amategeko, Iyaburunga (uregwa/umuyobozi wa gereza) n’umwunganizi we bari babwiye Umucamanza ko batuma uko Dr Niyitegeka yaba aje kuregera iki kirego kandi amaze imyaka umunani muri Gereza ndetse bakavuga ko uregwa atari akwiye kubiryozwa kuko we icyo ashinzwe ari ugushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe n’urukiko.

Umucamanza wagaragazaga ko uregwa atari akwiye kuregwa, yavuze ko urega yari akwiye kuregera iki kirego ariko ntibiryozwe Iyaburunga kuko yakoze ibyo itegeko rimwemerera.

Umucamanza wavugaga ko urega yirengagije nkana urubaza yaburanye mu nkiko Gacaca rugafatirwamo umwanzuro wo gufungwa imyaka 15, yavuze ko urega atagaragaje uburyo afungiwe mu kato nk’uko yabiregeye.

Uyu mucamanza yavuze ko Dr Niyitegeka atagaragaje niba afungiwe mu nzu itarabigenewe cyangwa ngo agaragaze niba yararangije igihano ntarekurwe.

Uyu munyamategeko yanavuze ko urega atigeze agaragaza niba yarabaye umwere, ariko agakomeza gucumbikirwa muri gereza.

Mu iburanisha, Dr Niyitegeka n’umwunganizi we bari basabye ko urega yafungurwa, Umucamanza yavuze urega atashishoje ajya kurega Iyaburunga ndetse ko yamusiragiye bitari ngombwa akamuhungabanya.

Ku by’ibyo ahanisha uwareze, gutanga ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane (Frw 1 400 000) arimo ay’ikurikiranarubanza, igihembo cy’uwunganiye uregwa ndetse n’indishyi y’akababaro.

Dr Niyitega Theoneste wagaragaraga nk’uwumiwe ibyamusomerwaga, yahise akora mu ntoki Iyaburunga yareze kumufunga binyuranyije n’amategeko.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Harya ngo uyu nawe yishe abantu muri genocide? Ntibyoroshye peee. Ariya mafr arayakurahe se umuntu ufunze? Imiryango ye nimutabare byihutirwa ubundi n’ahamasengesho rwose

Comments are closed.

en_USEnglish