Digiqole ad

Col. Karege yashinje Rusagara kuvuga amagambo asebya Leta n’Umukuru w’Igihugu

 Col. Karege yashinje Rusagara kuvuga amagambo asebya Leta n’Umukuru w’Igihugu

Rusagara arashinjwa na David Kabuye kuvuga amagambo ashishikariza kwanga ubutegetsi buriho. Photo/T.Kisambira

*Umutangabuhamya Col (Rtd) Camile Karege yemeye ko yavuze iby’uburwayi bwo mu mutwe kuri Rusagara,

*Col (Rtd) Camile Karege yanavuze ko Rusagara yatinze gufungwa,

*Rusagara yavuze ko Col Jules yabeshye akavuga ko nta bucuti bwihariye bafitanye kandi bafitanye n’isano. Ngo bamenyanye muri 1981,

*Rusagara yanenze Col Jules wamwise ‘Igisambo’,

*Col (Rtd) Camile Karege yinjiye mu cyumba cy’iburanisha ngo ashinje Rusagara bagaragazanyije Urugwiro bararamukanya.

Uyu mutangabuhamya wasezerewe rimwe na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara, yavuze ko mu biganiro yagiranye n’uyu musirikare wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda yagiye avuga amagambo asebya Leta n’Umukuru w’Igihugu.

Col Karege imbere y'Urukiko kuri uyu wa mbere ashinja Brig Gen Frank Rusagara
Col Karege imbere y’Urukiko kuri uyu wa mbere ashinja Brig Gen Frank Rusagara

Akigera mu cyumba cy’iburanisha aje gushinja uregwa; Col (Rtd) Camile Karege na Brig Gen Rusagara bahise barebana nk’abari bakumburanye, bararamukanya (umwe ahereza undi ikiganza banakorana ku ntugu).

Uyu mutangabuhamya yavuze igihe u Rwanda rwahagarikirwaga inkunga n’amahanga kubera umutwe wa M23, Birg Gen Rusagara yavuze ko yanenze Umumukuru w’Igihugu cy’u Rwanda agashima Perezida Museveni.

Asubiramo amagambo yavuzwe n’uregwa, Col Karege yagize ati “Yaratubwiye ati ‘muri RDC (Congo Kinshasa) murajya kumarayo iki? Ni nabwo yavuze ngo ‘Our guy is finished’ (Umuntu wacu yararangiye).”

Uyu mutangabuhamya wavugaga ko aya magambo anenga Umukuru w’Igihugu na Leta yayavugiye i Nyarutarama kuri Tennis Club, ndetse ko yahise agereranya Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda n’uwa Uganda, ngo akavuga ko Museveni yavuye muri Congo ariko u Rwanda rukiriyo.

Col Karege yanavuze ko icyo gihe bari kuri Tennis Club, Rusagara yanagarutse ku ifatirwa ry’imitungo ry’inyubako ya UTC (yari iy’umuherwe Tribert Rujugiro) aho ngo yavuze ko Leta y’u Rwanda idafite uburenganzira bwo gufatira umutungo wa Rujugiro.

Uyu mutangabuhamya wanashinje uregwa kugirana imishyikirano na RNC (Umutwe utemewe na Leta y’u Rwanda uvuga ko uyirwanya aho ukorera mu mahanga), yavuze ko ubwo bari kumwe na Col Mulisa, Rusagara akabaratira igitabo cyanditswe na Gerard Gahima (gisebya u Rwanda) ababwira ko ari cyiza.

Mu nyandikomvugo yakoreshejwe n’ubushinjacyaha ubwo yabazwaga icyo yongera ku buhamya bwe, Col Karege yavuze ko “uregwa ashobora kuba afite uburwayi mu mutwe ngo cyane cyane ko no mu muryango wa bo bagira ubu burwayi”.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko we n’uwo yaje gushinja n’undi muntu umwe, bigeze gutumizwa na Maj Gen Jacques Nziza muri Etat Major (Mu buyobozi bukuru bw’ingabo) akabasaba kugira inama Brig Gen Rusagara ngo wagendaga akwirakwiza ibihuha kandi ko yanze kumva inama yagiriwe.

Uyu musirikare waruhukijwe mu ngabo akaba yikorera ku giti cye yavuze ko ubwo bajyaga guhura na Maj Gen Nziza havutse imvururu bitewe no kuba Rusagara yari aciye mu ijambo uwari wabahamagaje (Mej Gen Nziza) bigatuma amusohora nabi (amusunika). Col Karege ati “ ibyari inama biba isoko.”

Col (Rtd) Camile Karege wavugaga akekeranya, yavuze ko gutabwa muri yombi k’uregwa kwaba kwaratewe n’uku kutumvikana dore ko ku munsi wakurikiye ari bwo Brig Gen Rusagara yafunzwe.

Me Buhuru wunganira uregwa yabajije uyu mutangabuhamya niba ataratewe ubwoba n’ifungwa rya mugenzi we Rusagara basezerewe rimwe mu gisirikare; asubiza agira ati “ nka institution (igisirikare) nabayemo ntabwo byanteye ubwoba ahubwo byafashe igihe kirekire yari kuba yarafunzwe mbere.

 

Me Buhuru ngo Umutangabuhamya yatutse igihugu cyakoresheje umuntu imyaka 25 ari “Umusazi”

Bahawe umwanya ngo babaze umutangabumya, Me Buhuru Pierre Celestin watangiye abaza unwirondoro Col Karege, amubaza niba yarigeze aba umuganga. Undi ababwira ko atigeze amuba ahubwo ahita ababwira ibyo yize n’ibyo yakoze.

Agendeye ku myirondoro yari imaze gutangwa n’umutangabuhamya n’ibikubiye mu nyandikomvugo, Me Buhuru yahise abaza Umutangabuhamya niba koko yaravuze ko Rusagara avuka mu muryango w’abantu barwara mu mutwe.

Col Karege ati “Narabivuze kuko nka General wavuze ibintu nka biriya, akabivugira mu Rwanda, abandi bajya kubivugira hanze. ‘In my own jadgement’ (mu bushishozi bwanjye) navuze ko ari nk’umusazi.”

Col Karege avuga ko amagambo nk’ayo adakwiye kuvugwa n’umusirikare mukuru mu bandi kuko agaragaza ko arwanya Leta anayangisha abandi.

Agarutse ku ijambo ryavuzwe n’Umutangabuhamya wavuze akaba yaniyemereye ko yavuze ko “Brig Gen Rusagara ashobora kuba ari umurwayi wo mu mutwe”; Me Buhuru yabajije Umutangabuhamya niba yemera ko yatutse umukiliya we. Ati “uremera ko ari igitutsi?”

Uyu mutangabuhamya utaryaga indimi asubiza, ati “ gukora ibintu nk’iby’abasazi ntibivuze ko uri umusazi.”

Me Buhuru watinze kuri iyi mvugo y’Umutangabuhamya yamubajije niba mu muryango w’uregwa hari umurwayi wo mu mutwe uhari; Col Karege avuga izina (ntirivuzwe ku bwo kubaha uburenganzira bwe). Ati “ simvuze ko ari umusazi ariko afite uburwayi.”

Rusagara utabajije ibibazo byinshi, yabajije uyu mutangabuhamya ati “ wavuze ko ndi umurwayi wo mu mutwe, ukanjyana mu bushinjacyaha abandi ni ko babigenza?”

Uregwa washakaga kugaruka ku mateka y’Umutangabuhamya umucamanza akamugarura, yavuze ko uyu mutangabuhamya yigeze guhagarikwa imyaka itandatu ndetse ko na we yari yazize ibihuha nk’ibyo na we (Rusagara) ari gushinjwa.

Agaragaza intandaro y’ibyari bivuzwe n’umukiliya we; Me Buhuru wunganira uregwa yagize ati “ ni uko Umutangabuhamya aba akwiye kuba Inyangamugayo, …amagambo mabi yavuze ku mukiliya wajye ni amagambo asuzuguza igihugu kuko umuntu wabaye General, wakoreye igihugu imyaka 25, ni ukuvuga ngo igihugu cyakoresheje ‘un fou’ (umurwayi wo mu mutwe) imyaka 25!”

Nubwo umucamanza yasubije inyuma iki kibazo; Me Buhuru yahise abaza Umutangabuhamya ati “uremera ko watutse igihugu cyakoreshe umuntu imyaka 25 ari Umusazi?”

 

Col Rutaremara ati “Nta bucuti bwihariye dufitanye”, Rusagara ati “Uretse n’Ubucuti dufitanye isano”

Col Jules Rutaremara  (Ubu ni Grigadier General ariko mu rubanza bavuga Col Rutaremara kuko icyo gihe niryo peti yari afite) wigeze kuba Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, yashinje uregwa kuba yarashimagizaga ibikorwa by’umutwe wa RNC urwanya Leta y’u Rwanda n’ibindi biyivuga nabi nk’igitabo cyanditswe na Gerard Gahima.

Kuri uyu wa mbere, aha ni Brig Gen Jill Rutaremara (ibumoso) ashinja Brig Gen (rtd) Frank Rusagara
Kuri uyu wa mbere, aha ni Brig Gen Jill Rutaremara (ibumoso) ashinja Brig Gen (rtd) Frank Rusagara

Uyu mutangabuhamya wavuze ko yasuye uregwa (mbere yo gufungwa) nk’inshuro umunani ariko ko hari igihe yigeze kujya iwe agasanga yumva Radio Itahuka (ya RNC, muri ecouteur) ndetse akamushishikariza kuyumva ari na bwo yamusabye kumva ibyariho bivugwa muri iyo Radio. Ati “nashyizemo numva ikivugo kivuga ngo ingabo z’u Rwanda ni inkandagirabitabo.”

Uyu mutangabuhamya unashinja uregwa gusebya Umukuru w’Igihugu, yavuze ko uyu wahoze mu gisirikare (Rusagara) yigeze kumubwira ko ubwo Umukuru w’Igihugu yajyaga muri Rwanda Day yabereye mu Bwongereza yatewe amagi ngo akarenzaho amagambo agira ati “ariko ubundi muba mujya he ko mubizi ko Leta yanyu itari ‘popular’ (idakunzwe) hanze.”

Jules Rutaremara wari wabanje kuvuga ko nta bucuti bwihariye yagiranye n’uregwa ndetse ko nta rindi sano bafitanye ku buryo byamubuza kumutangaho ubuhamya, yavuze ko yamenyanye na Rusagara mu 1981 ndetse ko bakoranye igihe kirekire mu gisirikare cy’u Rwanda.

Ahawe umwanya ngo abaze Umutangabuhamya (Col Rutaremara); uregwa (Rusagara) yabwiye Umucamanza ko uretse ubucuti bwihariye banafitanye amasano ngo kuko mukuru w’umugore wa Rutaremara ari umugore wa mukuru we (Rusagara).

Rusagara yavuze ko uretse n’ibyo abagore b’aba bombi (Rutaremara na Rusagara) bakuranye ndetse ko na n’ubu bakibana kimwe n’abana babo. Ati “Ubu bucuti ntiburiho?”

Col Rutaremara udahakana ko ari inshuti n’uregwa gusa akavuga ko nta bucuti bwihariye buhari ndetse ko n’aya masano ari hagati y’abafasha babo aho kuba hagati y’aba bombi (Rutaremara na Rusagara).

Asa nk’uwibutsa Umutangabuhamya, Rusagara washakaga kwinjira mu mibanire yihariye yabaranze yabajije Col Rutaremara niba yibuka ko mu myaka ya 1998/1999 ubwo yari yarahagaritswe ku mwanya wa Prefet muri Perefegitura y’Umutara yamuhamagaye akamurangira amahirwe yo kujya kwigira ‘Masters’ muri Kenya, umutangabuhamya avuga ko abyibuka.

Me Buhuru wanitaga Umutangabuhamya musanzire w’Umukiliya we, yavuze ko uyu mutangabuhamya yabeshye Ubushinjacyaha akavuga ko nta bucuti bwihariye cyangwa amasano bafitanye nyamara ahari bityo ko ubuhamya bwe budakwiye kwizerwa.

Ku ijambo “Igisambo” uregwa avuga ko yiswe n’Umutangabuhamya yabajije icyamuteye kumushinja ubusambo; Umutangabuhamya avuga ko byaturutse ku kuba yarijujutiraga abayobozi iyo bamuhamagaraga bityo agakeka ko ari uko yaba yarakuwe ku kazi.

Iburanisha ritaha ryimuriwe kuwa mbere, tariki 22 Gashyantare hakomeza kumvwa abatangabuhamya bashinja abaregwa.

NIYONKURU Martin
UM– USEKE.RW

60 Comments

  • biteye agahinda gusa ,ndumva ntakindi nakongeraho.

    • General atinyuka kuvuga ngo Our guy is finished, avuga Umukuru w’igihugu. Akongera ati Reta yanyu ntiri popular we yikuyemo. Ahandi ati RNC is organised. Abavuga ngo uru rubanza ni amagambo bakwiye kwibaza uburemere bw’ibi bintu

      • umukuru w’igihugu se yitwa guy?

  • Rurye abandi rutakwibagiwe, wabona nawe uvuye gushinja
    hashira icyumweru zikaguhinduriraho imirishyo.

  • Ibi bintu birababaje cyane kuva nabaho nubwo ntakuze cyane ariko sindigera numva amatiku nk’aya by’umwihariko mubitwa ko ari abayobozi munzego z’igihugu.

    1. Gen Rusagara ati our guy is finished!! ibi byakwitwa icyaha/crime gute? yaba yarabivuze cg banamubeshyera ibi ntabwo ari icyaha cyajyana umuntu m’urukiko. kuko amategeko u Rwanda rufite mpanabyaha avuga ko iyo usebeje umuntu m’uruhame aribwo ukurikiranwa kandi ibi ntibyabereye m’uruhame ikindi kandi ntabwo ari igitutsi cyajyana umuntu imbere y’urukiko.

    2. Leta yu Rwanda kubera M23 yahagarikiwe inkunga!! nonese ibi nabyo n’ikibazo, amahanga yahagaritse inkunga amanywa ava kandi binavugwa kumaradiyo hirya no hino ku isi ndetse u Rwanda rurihanangirizwa. none bihindutse icyaha gute kuri Gen Rusagara cg undi wese waba arimo kuvuga kuri iyo nkuru?

    Kwitwa umusazi nandi mazina runaka nibyo kibazo ahubwo uwo Col. Karege yakabaye ahanirwa ibyo byo kwita abantu abasazi ngo nuko bavuze ibi cg biriya. Major Rudasingwa arahunze bati nubundi yari umusazi n’umutekamutwe ntawe utamuzi, Let Gen Kayumba bati yari umwirasi n’igisambo ntawe utamuzi, Gahima bati nuko…..none wakwibaza ese iyi Leta koko iyoborwa n’abasazi, abajura, abirasi….ko mbona urezwe wese yari akomeye aribyo byaha baheraho aregwa? nigute none abantu bakwizera Leta iriho niba abantu nka ba Col Karege bakomeza gutanga ubuhamya bumeze gutya?

    HE ko yise abamurwanya ibigarasha, amazirantoki, isazi….ntiyahawe urufaya rw’amashyi, ko ntawigeze atera urutoki hejuru ngo agire icyo abivugaho?

    Bishoboka cyane ko Gen Rusagara yaba hari ibyaha ndetse bikomeye yakoze ntagitangaza ariko kandi kuza kumurega ngo yaravuze ibi cg biriya ibi nukwitesha agaciro no gusuzuguza inzego z’igihugu. hashakwe izindi nzira zo gukemura ibibazo naho izi manza za naravuze, waravuze, baravuze tuzivemo kuko ziratwambika ubusa izuba riva.

    • Nawe igihe nikigera azisobanura.

    • Nshuti yanjye, Gen Rusagara yahagarariye u Rwanda muri UK nka Defence Attache. None arahindukiye ati muzi ko igihugu cyanyu kiri unpopular. Koko mumbwire ese we yarahagarariye ikihe gihugu? Ibi si amatiku ni ibintu bikomeye!

      • wamwumvise abivuga se nawe???

    • Mugisha,uruhande rwawe twarubonye ndabona uburanira RNC. Habuze gato ngo utwerurire ko na Rusagara arimo kuko ndabona yaracengezaga amatwara. Dore gusa ikibazo nakubaza Ofisiye bakuru bagera ku munani bahagurukira gushinja umuntu amatiku nkuko ubyita? Byihorere abazi ububi bw’ibi bintu barabizi. Aba RNC gusenya u Rwanda ntimwabigeraho, turyamiye amajanja nimushaka mubivemo ntaho byabageza

  • Ibi nabyo birarambiranye ….

  • ibi biraryoha bizarushaho kuryoha Ubwo ari aba bari gushinja bazaba bageze imbere ya sentare mbe mubona aba bantu bihakanana bavuga ibyo mu mbere ubu igihugu gitewe badutabara? ndakurahiye ntibishoboka no ku rugamba habamo utwo abantu baganira ku bitagenda.

  • Gushwana kwabantu nibisanzwe ntabatangana mumiryango mukwiye kwicara hamwe mugasabana imbabazi zamagambo muve mubinyamakuru imiryango itavaho yangana Kandi muvindimwe ibi bikwiye guhagarara namatiku gusa .

  • Muganga niwe wemeza ko Rusagara arwaye naho ibindi ni nosense!!

  • Ridiculous!!!!!

  • Ngo imitungo yari y’umuherwe Rujugiro? None subu niyande? Abanyamakuru namwe muba mujijisha.Uyu mutangabuhamya ati:“Narabivuze kuko nka General wavuze ibintu nka biriya, akabivugira mu Rwanda, abandi bajya kubivugira hanze. ‘In my own jadgement’ (mu bushishozi bwanjye) navuze ko ari nk’umusazi.”.Ibi se ntibishimangirako niba ugize ikintu uvuga kidahuje nibyo leta ishaka kumva ugomba kujya kubivugira hanze (guhunga)? None ya liberté d’expression muri demokarasi irihe niba ugomba kuva mu gihugu kugirango uvuge icyutekereza? Twibera mu gitugu tujye tubyemera tureke kujijisha tubeshya amahanga.Amatora ya Mr serandumu yateguwe akanakorwa muminsi 10 gusa bishatse kuvugiki? Rusagara muri kumurenganya ahubwo iyo leta yumva inama yatangaga haribibazo byinshi turimo kugezubu kubera kutumva inama zabantu abantu bose bagakora ibyumuntu umwe ashaka kandi turi miliyoni zirenga 12 ntavuze ababa mumahanga kandi nabo bakunda igihugu cyabo.

  • Ariko abantu babagabo “GENERALS” birirwa baregana ubujajwa n’amazimwe nkaya kweli !?!?!? musize isura mbi mu miryango yanyu na RDF muri rusange !!!

    • Biterwa nuwabatumye.Gukaranga isenene harya ntabwo uzicyo bishaka kuvuga?

  • Yewe uwapfuye yarihuse koko.najyaga mbabazwa n uko data bamwishe muri genocide atabonye inkotanyi n ukuntu yazikundaga ariko nibigendere bikinze byinshi.imfura zarashize koko

  • Njye ndumva kuwb’inyungu z’u rwanda n’abarutuye, uru rubanza rwashyirwa mumuhezo akaba ariho rukomereza. Abantu b’abagabo,bitwa ba generals, baregana nk’abana bo muri primaire koko? Yayayaya.. Guseba ntibyica koko!

    • Ni ubwambere se usomye iby’uru rubanza? kuki se wongera kubisoma cg ukagira amatsiko yo kubikurikirana, abantu bihangishijweho no kuvuga ngo RUSHYIRWE MU IBANGA,niba hari uwabibatumye ngo mubisakuze mubisaba mumubwireko twabitahuye.

      Izi manza muzireke zijye kumugaragaro,abanyarwanda bajye bamenya ABABATWARA UKO BAKORA NIYO BABAJYANA.

      • N’ibyo baphana wangu byagiye ku mugaragaro!!

  • Ariko H.Paul kagame ko ariwe ugarukwaho yarangije uru runza ko tumuziho ubutwari kubona abasirikari bajya mumatiku kd abyumva anabayobora ?

    • Nyamara ibi si amatiku,kuko General utinyuka kuvuga ibi ku Institution ye ayisebya ni ibyo kwibazaho.Ntekereza ko RDF itibeshye niba hari uwatannye akanga kugororwa, tureke ubutabera bukore akazi kabwo.

  • Mumbabarire nkoreshi icyongereza! some times I sit and really wonder if our guys army,government bodies like ministers,parliament etc..really do sit and think about where and how far they have come,how far and where we are and heading to. sincerely one asks himself the professionalism ,the patriotism and love for the country in our leaders and so called army. These things people are joking with will have a great impact on the current and future generation there fore I kindly be the concerned people to find lasting solutions for these are really minor issues! what people saw is what they will reap! we have a country to run,poverty to eradicate,people to unite and conflicts to solve in a positive way so that they do not leave un ending enemity..huuuum! God help our nation!

    • no poor can be found in rwanda…………………haaaa wirubeshyera. why to eradicate poverty since we are all better off

  • Kabishywe ntali muli FPR! Kuko aya mazimwe ntabwo nayihanganira.Inama kuli FPR kuko niyo itegeka byose muRda. Uru rubanza ruhagarare. Ababagabo mubafungure kuko nta cyaha na kimwe mbona bakoze atalibyo nabali muli FPR bose barayivamo isigaremo abakunda amazimwe gusa. Iki ni gisebo ku gihugu cyacu aho umujenerali ajya gushinja mu nkiko undi mujenerali amazimwe gusa.Iyo muza kumushinja gushaka guhilika ubutegetsi byo yenda umuntu yapfa kubyumva! Ibyiwacu nagahomamunwa!

    • Ahubwo byari kuba ikibazo iyo afungwa ntibatubwire icyo azira. Naho gukemura ibibazo bikajya ku mugaragaro ntabwo mbibonamo ikibazo. Ni ikihe gihugu General yajya aho agasebya igihugu cye n’umukuru w’igihugu abantu bakicecekera?

  • Mbese ubundi umusazi ninde yaba Rutaremara Karege Bose ibyobavuga uwazabibabaza iyobageze iwabo mubyumbabyabo baribonyine babisubiramo Koko ndasaba umuntuwese ufite telefoni za baba ba Generals bombi mubahe izi sms text comments zabasomyi ababagabo bazisome.

  • Ibi byose biterwa no kudasenga kuko umuntu usengaImana imuha ubwenge akamenya ikibi n’icyiza.
    Kumenya Imana nibwo bwenge naho kuva mu byaha niko kujijuka.Mwakoze neza none mugiye gusoza nabi.

  • H.E.Kagame ndamukunda yadukijije agasuzuro n’akarengane.Ubu umuntu ajya aho ashaka mu gihe ashakiye.
    Kera twabagaho turi ntibucya.Brovo our president.You are a good man.Strong.Ndakwemera.

    • nawe uri umurwayi wo mumutwe
      urumva ibyo your HE yirirwa ashoramo abajenerali warangiza ngo …

  • Ariko jye hari ikinyobera. Ikosa ni iry’ abashinja cyangwa ni iry’ ubatuma kujya gushinjanya? Ese abo bashinja bo ibyo Rusagara avuga bo babyumva bate? Ubu waba wubatse inzu yawe waba hari aho ugiye, undi muntu akaza akayifata utazi n’ uko yubatswe abantu batesheranya akaba aribo bahinduka abanyabyaha? Ubu se niba tutarahagarikiwe inkunga kubera M23, agaciro twatanze ak’ iki? Kuba umusirikare mukuru yakumva radio itahuka ni ikibazo? Ku rugamba abana bapfuye bagiye kureba ibyo haduyi arimo, bangana iki? Baziraga iki? Nongere mbisubiremo ishuri n’ uburere bwo mu muryango ni ingenzi kandi utabonye ibyo byombi cg kimwe muri ibyo, biramukurikirana atagegera akiri muto, akazagegera kuze. Murakoze.

  • Mana yanjye weeeeeeeeee…… ! tekereza aba generals baregana nk’umwana urega undi ngo yibye isukari kweli. plz ndasaba ubutabera bw’u Rwanda ko kunyungu z’igihugu aya matiku bayashyira mu muhezo . kuko baca umugani Ngo “utakuzi ntakubara”. ariko nubundi ntacyo bakiramira kuko ibyinshi byamaze kujya hanze. ariko noneho ndumiwe!!!!

  • Please, please Senate na Parliament yi gihugu, mukwiriye gutabara mukavana aya mazimwe na matiku kukarubanda. Ibi nibintu bisenya Imyiryango, Institution ya gisilikare RDF, ni mitima yabantu. Birasebya institution yi Nkiko zi URwanda arinako bituma burimuntu yibaza yuko Constitution, aha buri Munyarwanda uburenganzira bwa ‘free Expression’, yubahirizwa. Yiba se urukiko rushobora guha urubuga amazimwe na matiku nkaya, murunva hari igisigaye. Changwa se nukugira ngo ibyahanuwe na Nyarabiyora na Magayane, yuko bazasubiranamo, bitahe kumugaragaro? Kwisenya nti bikomeye pe!

    • RDF murayirenganya. None General usebya umukuru w’igihugu agasebya Institution ye ahubwo agashimagiza umwanzi w’igihugu. Bamugira inama akabagira abasazi, harya ibi nibyo abantu bashyigikira. Ahaa! Ndabona twareka ubutabera bugakora akazi kabwo

  • hahahahahah…. Njye ndumva niba ari umusazi yajyanwa indera aho kujyanwa mu rukiko!

  • Banyarwanda uru rubanza rwaca umwana pe !,,,,,,,! Aya ni amatiku yujuje ibyangomba ariko niko bitangira

  • Isi ikunda ikibi, utavuze ibihwanye nkibyo umucyo wayo ntiwamutambikira

    harinkuru imwe yo muri bibiliya banyibukije, rimwe ngwabagabo bibicucu batoranijwe mubandi babohereza gushinja ibinyoma

    ababo sinzi iyo nabita kuko bo bashinja ukuri bakaguhinduramo icyaha! Nzaba ndora numwana wumunyarwanda!!

    • Ko ndeba se ari inshuti, anbandi bafitanye amasano na Rusagara ni gute bahagarara bashinja umuntu ibinyoma. Inyungu babikuramo ni iyihe? Mujye mureka abantu bavuge ibibi batariye iminwa mukureho amarangamutima. Aba ni intwari ahubwo

  • ariko ye tugirengo rero ntimushaka kubyumva ngo barujyane mu muhezo. abanyarwanda dukunda amatiku nikimenyimenyi nta yindi nkuru isomwa cyane nkuru rubanza izo. mpuhwe barujyanee dusakuze tuti babiciye mu mbere mureke twiyumvire nge ngenda nikuriramo n’amakuru. nzamenya neza wabona harinmo bene wacu bari baranyirengagije Hahaha
    buriya kurya ugahaga si byiza tukirya imvungure twaranengaga tukaba twanaterana ibpfunsi. none dore icyo amavuta akora.

  • Imana ifashe igihugu cyacu,tumenye gutanga imbabazi no kwirinda amatiku nk’aya.Kuko ntaho byazatugeza.Narinziko amatiku n’amazimwe agira abagore none no mu bagabo yagezemo.Dusenge iki cyorezo gicike burundu.

  • Ese ubu igihugu gitewe aba bagabo bajyana ku rugamba?

  • None Kumva radio itahuka nicaha ntamuntu numer yemerewe kugira critique. Vyose bikorwa mugihugu mwibaza ko arivyiza. Alors voilà une diictature de tres haut niveau. Mwibuke ko Aho mwicaye hari hivade abandi.

  • Ntabwo aramatiku ahubwo nkatwe abaturage twakaretse ubutabera bukabikemukemura kandi nkabanyarwanda ntabwo twagashyigikiye amafuti ahubwo tugomba kuyarwanya.

  • Jyewe inama nagira Abanyarwanda ni ugusenga cyane Imana yonyine umugiranbi wese yihane ibibi akora bigishoboka .kuko tugeze kuri final kabisa utabibona ni impumyi.

  • gen Rusagara yaratandukiriye arakabya nahanwe maze azagaruke mu muryango nyarwanda akeye,

  • mwe muvuga ngo urur rubanza rujye mu muhezo murashaka iki koko?
    none se muzatwika inzu muhishe umwotsi ?
    mureke abanyarwanda bamenye ko abitwa abayobozi babo bateye di
    tumenye aho tugeze

  • Aba bagabo batanze ubuhamya njye mbabona nk’intwari. Ntibatinye kuvugisha ukuri bazi kuri General nubwo yari inshuti yabo. Ahubwo umuntu yakwibaza impamvu Rusagara yagiriwe inama akanga kureka aya magambo asebya igihugu n’umukuru w’igihugu.

  • AMAZIMWE.COM

  • Amafaranga akoreshwa muri ruriya rubanza arimo gupfa ubusa kandi ava mu misoro y’abaturage. Biriya ni amatiku nibabihagarike nta n’umuhezo mbonye.Nibarekure bariya baregwa, abacamanza barebe uko bakurikirana imanza zifatika kuko ntabwo abanyarwanda bakwihanganira gutanga amafaranga yabo baba bavunikiye hejuru y’amazimwe n’amatiku. Ariko umuvunyi ari he?

  • None kumva no gusoma ibinyamakuru si uburenganzira bw’ umuntu. Simbona ikosa riri mukumva radio itahuka, ni nkuko twumvaga radio Muhabura…., ni koko le droit au Rwanda est mort

  • Njyewe ntabwo ndi umucamanza yewe sindi n’umushinjacyaha gusa nkurikije ibyo nasomye byose kuriyi nyandiko even comments haribyo mbona cg ntekereza:
    1/ Mpereye kuri comments nasanze abatanze comments abenshi bishyize mumwanya w’umucamanza kandi nasanzw abenshi ari abarwanya Leta. Byari kuba byiza iyo mutanga comments mutibadira Leta nkaho ariyo yafunze aba bagabo ahubwo mugatanga comments mukurikije ibivugirwa murubanza mubayr muri kuruhande rw’urerwa, umutangabuhamya, umushinjacyaha cg umucamanza. Ndacyeka ko H.E ntamwanya cg inyungu afite yo guhamagaza umusirikare runaka ngo ashinje Rusagara nabo bari kumwe ngo bafungwe. Ibyo ntiyabibonera umwanya ntaninyungu abifitemo. Abavuga ngo abantu bakorera mukwaha kea H.E muribeshya kandi murabeshya abandi. Ahubwo ibyo muvuga ni amatiku. Mwe muraseka abatangabuhamya mwisize. Mureke urubanza ruzarangira kandi abenshi murimwe muzanyurwa nibyo umucamanza azavuga ari kuruca kuko yaba mwe yaba twe ntituri abanyamategeko mureke ibyo guca urubanza tubiharire abacamanza banshinzwe uru rubanza. Yaba urega cg urerwa ndizera ko bazanyurwa n’imikirize y’urubanza kuko abacamanza bazaruca barabyigiye bazi n’amategeko kurusha uwariwe wese watanze comments kuru rubanza. Mureke dutegereze igihe ruzacibwa kandi nifuzaga ko mutakongera kuzana H.E mururu rubanza kuko ntaho ahuriye narwo kuko afite byinshi byo guteza igihugu imbere n’abagituye muri rusange. Muvuge ibyo mushaka ariko H.E mumwubahe kabisa. Kandi Imana idushishikariza kubaha umuyobozi mukuru w’igihugu, ubwo rero niba mukunda Imana mukayubaha ndabahamagarira kubaha umukuru w’igihugu cyacu.

    2/ Icyo navuga kurubanza:
    1/ Nubwo ntari umunyamategeko kumva indi radiyo itavuga neza Leta si icyaha ahubwo byaba icyaha igihe uyumvira muruhame kuko bishobora guteza imyivumbagatanyo cg umutekano mukeya. Ariko nubwo ntari umunyamategeko gushishikariza undi muntu kuyumva bishobora kuba icyaha kuko ntabwo uba wizeye ko uwo uhamagariye kuyumva atazabishishikariza abandi bikaba byakongeza igihugu bigatera umutekano mukeya mugihe bene iyo radiyo iba ivuga nabi ubutegetsi buriho.

    e.g: # Kumva radiyo itemewe mu Rwanda bibaye ari icyaha abatuye Nyamata hafi y’uburi na Rusizi babamarira muri Gereza bitewe nuko bo bacyumva BBC.
    Aha rero uko mbitekereza RUSAGARA ntazazira kumva radiyo ahubwo ashobora kuzazira gushishikariza abandi kuyumva kuko mu mategeko bifatwa no kungumura abandi ngo bigomeke kuri Leta cyane ko iyo radiyo nyacyiza ivuga kuri Leta.

    ### Icyo kuvuga ngo Rusagara yavuze ibintu bisebya Leta nkurikije uko urubanza rwa Davide KABUYE rwaciwe, niba yarabivugaga abwiye itsinda ry’abantu cg yakoresheje inama azabihanirwa, ariko niba yarabibwiye umuntu umwe biherereye ntabwo azabihanirwa kuko biba icyaha iyo wabwiye abantu ari benshi cg wakoranije inama. Icyo ntazi n’igihe wabibwiye umuntu umwe umwe ahantu hatandukanye niba amategeko abihanira cg atabihanira. Ikindi nibaza amategeko yemerera cg ntiyemerera umuntu umuntu mufitanye isano, ubucuti bwihariye cg uwatutse urerwa gutanga ubuhamya? Niba amategeko atabyemera igihe basanze ibyo avuga bifite agaciro bigenda gute?

    ### Icyo narangirizaho nuko uru rubanza rwakomereza kumugaragaro kandi abanyamakuru bakatugezaho ibyavugiwemo kuko bituma tumenya amategeko kandi byongerera ubucamanza rw’u Rwanda kugirirwa icyizere. Kuko urubanza nkuru iyo rushyizwe mumuhezo ugasanga urerwa ahamijwe icyaha induru z’abanyamahanga ziba nyinshi ariko iyo rwaciriwe kumugaragaro yaba abanyagihugu cg abanyamahanga baranyurwa.
    Icyifuzo cyange kuburanishiriza muruhame ntibyarangirira kururu rubanza ahubwo byakomereza kumanza zose zibera mugihugu kandi ibinyamakuru bikazitugezaho kuko abanyagihugu bose ntibabasha kuzikurikirana Live.

    Nshuti bavandimwe narangiza mbasaba ko twarekera uru rubanza abacamanza bazaruca kandi tukazanyurwa n’ibizavamo kuko nkurikije ibyashijwaga DAVID Kabuye narinziko atagirwa umwere. KIZITO MIHIGO afungwa abantu benshi bari bazi ko azize indirimbo yari yasohoye nyamara byaje kugaragarira buri wese ko yarafite ibindi abitse mumutima kandi byo guhungabanya umutekano. Abantu bose baje kwemera ko MIHIGO atazize ubusa aruko yiyemereye ibyaha yashinjwaga. Nimureke rero abacamanza bakore akazi kabo. Ababurana ari 2 umwe aba yigiza nkana. Murakoze!

    • Yes KEKE..Hahahahaha. Ubucamanza mu Rwanda burigenga kandi n’ abacamanza barigenga…Twese turakuyrikira ibyo ntawe utazu uko bigenda. Ariko nibarize. Ubu ufite umwana ugasanga arimo ararenganya bagenzi be ariko akoresha izina ryawe, uramubwira uti kabisa komeza? cg wamubuza kurenganya bagenzi be? Amatiku yo yonyine asenya system. ushake ingero muri history urazibona. iyo abantu bataye ibyakagiriye igihugu cyabo akamaro bakajya mu busutwa bangiza n’ ibyo abandi bubaka. ariko nanjye ndabishyigikiye ko rwagumishwa ku mugaragaro

  • Mbega imfura????

  • yewega yewega burya muru Rwanda ibintu bigeze aho staff ya RDF yose igomba kwitabira ururubanza nahubundi izashiduka amabanga yose yayo yarageze hanze mbandoga umusaza ubwose urumva koko uregwa nabona yibasiwe naba bashobora kuba baratumwe atazacanshuramo murimake imikorere yagisirikare kweli?ikindi nuko ibyavuzwe byose byajya bishyirwa kuri CD bikohererezwa umugaba wikirenga yenda wabona we aho yabonera akanya yabicishamo amaso akareba uko zikinwa adahari kabisa buriya yahita afata umwanzuro nyawo nahubundi ngewe mbona ntamutanga buhamya wumu ex-RDF

  • Nigute umuntu w’umugabo ahagarara kumaguru yombi muruhame ati, twari mulabari tunywa byeli, maze numva naka avuze ibi?.. Ibi bintu sibyirwanda rwose.

  • Ibyaribyo byose hari IBIBAZO bikomeye mu GISIRIKARE cyacu.

  • Igisirikare cyacu nta bibazo gifite, ese kuki mushaka ko abantu bahishira ibibi. Mureke bikemurirwe ku mugaragaro uhemukiye igihugu ajye ahabona. RDF komeza imihigo ntawuzaguca intege

  • Ariko mbaze! Abantu mbona bashikoye ngo uru rubanza rurabababaje murarizwa n’iki??? Mwakwiririye mwe n’urubyaro rwanyu!
    Ngo bagire ngo ni impuhwe mufitiye u Rwanda n’abanyarwanda rero?????
    Reka mbabwire! General cg Col ni umuntu ukomeye mu gisirikare, ntabwo yajya aho ngo avuge amagambo asebya igihugu n’umukuru wacyo ngo bamureke ngo ni uko ari amagambo. Ntaho biba, nta n’aho byabaye.

    Kuba abandi ba Officers bakuru baza kubashinja nabyo ni uko nyine ari bo bavuganaga kandi birumvikana nyine ntabwo bari kuza gushinjwa na ba Private cg Sergents babarindaga, bagomba gushinjwa na bagenzi babo baganiraga.

    Icya nyuma, uru rubanza rugaragaza neza umucyo muri RDF, uwanga amazimwe nk’ayo bashinjwa abandwa habona nko muri uru rukiko. Nimureke baburanishwe ibyo bashinjwa kumugaragaro nibaba abere bigaragare kandi nibahamwa n’ibyo baregwa bahanwe kuko ibi ni ibirego bikomeye cyane.

    Ibi kandi birabera urugero abandi basirikare bose ko nta uri hejuru y’amategeko n’ubwo yaba ari senior gute.

    Naho abihaye kubicriticizinga murarushywa n’ubusa, si impuhwe mubagiriye cgmmugiriye igihugu. Nabagira inama yo kwiririra mwe n’imiryango yanyu gusa.

    Murakoze

  • Mungu na mawombi tuuuuuuuuuuuuuuuuuu!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish