Digiqole ad

Min. Busingye avuga ko nta muntu ugipfa kujyana Leta mu nkiko

 Min. Busingye avuga ko nta muntu ugipfa kujyana Leta mu nkiko

Minisitiri Busingye avuga ko umubare w’imanza leta yatsindwagamo mu myaka ine ishize ungana n’uw’izo iri gutsinda muri iyi myaka

*Minisitiri w’Ubutabera yasabye abunganira Leta kujya batsinda 100% imanza bayiburanira,
*Umubare w’imanza Leta yajyaga itsindwa mu myaka ine ishize ungana n’izo isigaye itsinda,
*Uhagarariye abunganira Leta avuga ko bishoboka ko Leta yatsinda 100% imanza iburana,
*Ku mwaka, MINIJUST yishyuraga amafaranga agera kuri Miliyari imwe mu manza yatsindwaga…ubu ntarenga 18%.

Mu mahugurwa yahuje abanyamategeko bunganira Leta mu manza iburana, kuri uyu wa 03 Kamena, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Joshnston Busingye avuga ko nta muturage ugipfa gushora Leta mu nkiko kuko uburyo bwo kuburana imanza ziregwamo Leta bwahagurukiwe bigatuma abihutiraga kurega Leta mu mafuti bahina akarenge.

Minisiti Busingye avuga ko kujyana leta mu nkiko bisigaye bisaba ubushishozi
Minisiti Busingye avuga ko kujyana leta mu nkiko bisigaye bisaba ubushishozi

Minisitiri Busingye washimiye aba banyamategeko bunganira Leta mu manza, yagarutse ku bipimo bigaragaza uko Leta isigaye itsinda ku kigero cyo hejuru aho yagaragaje ko imanza Leta yaburanye mu kwezi kwa Gatanu yatsinze ku kigero kiri hejuru ya 90%.

Busingye wanagaragaje ko mu myaka ine ishize Leta yatsindwaga ku kigero kiri hejuru ya 70% ubu ikaba isigaye itsinda ku kigero kingana n’iki yatsindwagaho, avuga ko ibi ari umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu miburanire y’izi manza.

Minisitiri ugaragaza gushungura ibirego byarezwe Leta nka kimwe mu byagize uruhare mu gutuma habaho umusaruro mwiza, avuga ko leta itagipfa kuburana urubanza rwose yashowemo kuko abanyamategeko bayo basigaye babanza bagasuzuma niba byari bikwiye ko leta iregwa.

Minisitiri wasabaga aba banyamategeko kujya bamanika amaboko mu gihe babona imanza zizabatsinda, yagize ati «…Imanza zitari ngombwa tugafata izindi ngamba zo kuzikemura zitagiye mu nkiko, izo mwumva ari ngombwa, kandi dufite uburyo bwo kuziburana tukaziburana. »

Busingye avuga ko izi ngamba zashyizwe mu miburanire y’izi manza zaciye intege abaturage n’imiryango bihutiraga kurega Leta mu birego bidafite agaciro bumva ko ibibazo bahuye na byo bikemuka ari uko Leta igejejwe imbere y’inkiko.

Agaragaza ibirego byaregwaga Leta atari ngombwa, Busingye yagize ati « Ugasanga umuntu yugamye ku rukiko, imvura yahita bakamubwira ngo hano ni ku rukiko ati ok, akajya ku mwanditsi w’urukiko akandikisha ikirego. »

Busingye avuga ko muri iyi minsi gufata icyemezo cyo kurega Leta bitagihubukirwa, ati « Ubu bisigaye ari decision (icyemezo) ikomeye, ugomba guhamagara umugore n’abana cyangwa abajyanama, cyangwa umudugudu,…ntabwo bikiri ikintu cyo kwihutira ngo ugiye gukora. »

Iyi Ntumwa nkuru ya Leta avuga ko n’ubwo kuba Leta isigaye itsinda ku kigero cya 70% ari ibyo kwishimira, yasabye aba banyamategeko ko imanza Leta iburana bagomba kujya bazitsindira 100%.

Mbonera Theophile avuga ko bishoboka ko leta yatsinda imanza zose yarezwemo
Mbonera Theophile avuga ko bishoboka ko leta yatsinda imanza zose yarezwemo

Leta gustinda 100% birashoboka- Me Mbonera Theophile

Me Mbonera Theophile uyobora ishami rya serivisi z’amategeko muri MINIJUST avuga ko intego y’uko Leta yajya itsinda imanza zose iburana ishoboka kuko abanyamategeko baburanira Leta babifitemo ubushake.

Uyu munyamategeko wanunganiye Leta mu rubanza yatsinzemo ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party) ryari ryayireze kugambira guhindura Itegeko Nshinga, avuga ko iyi ntego isaba gushyira hamwe kw’abunganira Leta n’inzego za Leta ziba zarezwe.

Agaragaza uko iyi ntego yagerwaho, Mbonera yagize ati “Iyo wihaye intego ugomba kwemera ko ishoboka ukanaharanira ko igerwaho, uvuze ko idashoboka byaba bisa nko kwirarira cyangwa indoto, intego uyiha kuko bishoboka. Gutsinda ziriya manza birashoboka…”

Me Mbonera avuga ko imanza zigaragara nk’izo gusiragiza Leta mu nkiko zikwiye kwimwa agaciro ntiziburanwe. “Imanza Leta iburana ntizibe ari za zindi z’umuturage bigaragara ko ariho ashaka indonke cyangwa wa wundi utanyurwa.”

Mbonera avuga ko imanza byagaragaye ko Leta yateshutse ku nshingano zayo ikabangamira umuturage bikwiye kujya bikurikiranwa na komisiyo ishinzwe gukemura impaka za leta ku bwumvikane ikabikemura bitagombye kujya mu nkiko.

Miliyari imwe yishyurwaga imanza zatsinzwemo Leta…Ayishyurwa ubu ntarenga 20% 

Mbonera Theophile avuga ko mu myaka ibiri ishize, MINIJUST yahabwaga miliyari imwe ku mwaka yo kuzishyura abatsinze leta mu manza ndetse umwaka ukarangira yarasohotse yose.

Uyu munyamategeko wunganira Leta avuga ko amafaranga ko ubu amafaranga leta yishyura abayitsinze atarenga 20% by’ayatangwaga mbere.

Ati “Ubu imanza dutsindwa usanga ari nka rumwe mu kwezi kandi ugasanga ari za manza zirimo miliyoni zitarenga esheshatu, muri rusange amafaranga leta yishyura mu mwaka ntarenga miliyoni 180 (18% bya miliyari).”

Mu mwaka w’ubucamanza wa 2015-2016, Leta y’u Rwanda imaze kuregwa imanza 506, muri zo yaburanye izigera kuri 269, ikaba yaratsinze imanza 187.

Minisitiri yashimiye aba banyamategeko akazi bakoze bakaba basigaye batsinda imanza ziregwamo leta
Minisitiri yashimiye aba banyamategeko akazi bakoze bakaba basigaye batsinda imanza ziregwamo leta
Abanyamategeko bunganira leta bakurikiye inama za Misitiri Busingye
Abanyamategeko bunganira leta bakurikiye inama za Misitiri Busingye
Abanyamategeko bagera kuri 14, barimo na Minisitiri na we ujya yunganira leta
Abanyamategeko bagera kuri 14, barimo na Minisitiri na we ujya yunganira leta

Amafoto/M. NIYONKURU/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Muraje muzitrkinike nk’iza Politiki maze uzarega wese abacamanza bazazihindure zeru! Muyobewe iki?! Gusa hari uruzabahagama: Urukiko nyafurika rwashikirijwe ikirego na Mme Ingabire Victoire rumaze guca amazi ukwikura mu rubanza kwa Leta y’u Rwanda! Rwemeje ko ruzaburanisha urwo ru anza nubwo Leta y’uRwanda yatangaje ko irwikuyemo! Ese Min.Busingye azemera yinangire yange kwohereza uzaburanira Leta y’u Rwanda?! Cyangwa azisubiraho yemere kumwohereza ku nyungu za Politiki?! Wait and see/Attendons et nous verons!Reka Tubitege amaso.

  • Ubwo ariko ubundi urumva watsinda leta gute kweli? Kuburana na nyirubwite cga kuregera uwo urega? Barabiviringa ubundi ukarekera. Bitavuze ko utaba uri mukuri ahubwo ko bakunaniza ngo leta idatsindwa ubundi bakagutekinika kakahava. N’ugutsindwa cga n’ukurimanganywa.

  • Muhita mumufunga nyine,Usengimana,Sosiyete Sotra,Ibitaro bya Kiziguro, Kibungo…ahaaaaa

  • NOne se Bwana Ministre, abunganira Leta mu mategeko bigiye aho abandi batagera? Kereka niba atari amategeko azajya akurikizwa. Wakweruye ukemeza ihame ko Leta itagomba gutsindwa uko byaba bimeze kose igihe uzaba uri ministre. Abanyarwanda ba kera bati: Findifindi irutwa na…. and so on.

  • Erega leta muyihaye ubudahangarwa mu bwambuzi. Buriya Usengimana Richard ntazigera atsinda kandi yarambuwe za miliyoni amagana, bakagerekaho no kumufunga. Mbega mbega.

    • Amabwiriza ya Busingye ni ayo kurenganya uwo ariwe wese wareze Leta y’u Rwanda agamije kwihwsha amanota y’uko badatsindwa imanza. Ibi bizatuma Leta yacu iba ku rutonde rw’ibihugu bidakurikiza amategeko, uyu yirsngagiza ko mu byo twarwabiye kuva RPF Inkotanyi itangira urugamba ari ukubaka igihugu kigendera ku mategeko, inzira yo kugendera ku mategeko ikaba ari ukwamagana abategetsi n’abandi bakozi ba Leta batuma ishorwa mu manza. Umuti rero si uguhonyora amategeko ngo Leta idatsindwa, ahubwo wakabaye kwirinda ko ihamagarwa mu manza himakazwa imikorere myiza itarengabya umuntu uwo ariwe wese.

      Bajye bareka izo ntumwa za Leta zitsindwe mu gihe bigaragaye ko Leta yarengabyije umuturage cyangwa undi wese wayirega yaaba Personne morale cyangwa Personne Physique.

      Abazajya batuma Leta itsindwa mu manza ni ukuvuga ababaye responsable b’igikorwa cyatumye Leta iregwa igatsindwa mu manza bajye beguzwa ku milimo bashinzwe.

  • nyakubahwa minister, ubwo nta bunyamwuga burimo! abaturage turaje tuharenganire! ibi uzabibazwa umunsi umwe,ahubwo mbona leta yarikwiye kugukurikirana kuko ushaka kwangisha abaturage leta!biteye agahinda!

  • jya kwaka passport bambajije ku mazina yanjye cyane bambaza nimba ndi umunyarwanda ariko njya nibaza niba uyu Joshnston Busingye niba ari umunyarwanda?cyangwa niba hari abagomba kubazwa ku bunyarwanda hakaba hari nabo bitareba

  • Igisekeje kikaba kinababaje nuko urugaga rw’abavoka rudashobora kumwamagana. Mu bihugu byateye imbere(harimo na bimwe tujya tubona abadepite bafatana mu mashati) uyu mu Ministri yashinjwa kwivanga mu bwisanzure n’ukutabogama by’ubucamanza(traffic d’influence), akaba ndetse yakweguzwa. Ariko hano mu rwanda ijambo nk’iri ubona ntawe riba rihangayikishije yaba HE cyangwa Ministri w’intebe!

    Kuba Leta itsindwa mu manza nyinshi ntibiterwa n’ubuswa bw’abayiburanira, ahubwo biterwa n’amakosa aba yarakozwe n’abatumye Leta ishorwa mu manza. Ministri rero yagombye gukosoza igituma Leta ijyanwa mu nkiko.

    • Nathanael umbaye kure nari kukugulira akantu.Ubisobanuye neza..umuntu mu Rwanda yivugira ibyashaka nta mudepite ntaki gishobora gukomakoma.

  • Abacamanza barenganya abaturage ku mabwiriza ya Busingye, igitangaje ni uko mu icibwa ry’urubanza abacamanza bashimangira ibyifuzo by’intumwa ya Leta birenganya uwareze rfeta bityo u Rwanda rukaba ruri mu nzira yo kuba igihugu kidakurikiza amategeko nkuko Minister Busingye abiharanira.

  • Minisitiri yabicuritse. Yagombye kuvuga ko ba nyirabayazana batuma leta itsindwa bazajya bashyikirizwa inkiko cg bakishyura igihombo bazaba bateje igihugu. Nyirabayazana si abunganira leta mu mategeko ahubwo ni abayobozi b’ibigo bya leta bakora amakosa, nibo bagomba kwishyura ku giti cyabo.

  • ngayo nguko ubwo nawe yabivuze ba mutima muke wo murutiba murabe mubyumva leta ntigomba gutsindwa

Comments are closed.

en_USEnglish