Tags : MINEACOM

UR-Huye: Basabwe kwegukana 25 000 USD mu gukora ikirango gishya

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bwafashe ikemezo cyo guhindura ikirango cy’uyu muryango, ibihugu byose bigize uyu muryango bifunguriwe amarembo mu guhatana gukora iki kirango, Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa bya EAC yasabye urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda-ishami rya Huye gutsinda iri rushanwa bakegukana igihembo cy’ibihumbi 25 USD. Iki kemezo cyo guhindura ikirango cya EAC cyafashwe […]Irambuye

Amakusanyirizo n’amakaragiro y’amata byahuye n’ibibazo by’imicungire mibi

*Ikaragiro rya Giheke muri Rusizi ryaruzuye basanga batumije imashini zishaje cyane Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Francois Kanimba avuga ko mu Rwanda amakusanyirizo n’amakaragiro y’amata byahuye n’ibibazo bikomeye by’imicungire mibi y’amakoperative, ubushobozi buke mu bijyanye n’amafaranga ariko ngo Leta yafashe ingamba zo kubyegurira abikorera. Ubwo yatangaga ibisubizo mu magambo ku bibazo byabajijwe n’Abadepite […]Irambuye

Ibihano ku Burundi no kudahuza ku nyungu biri mu bidindiza

Minisitiri wa MINEACOM, Francoins Kanimba avuga ko bimwe mu bikomeje kudindiza isinywa y’amasezerano ya EPA (Economic Partnership Agreements) y’ubucuruzi hagati y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) n’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ari ukutumva kimwe ku nyungu z’ibihugugu bigize EAC n’ibihano byafatiwe u Burundi kubera imvururu zagaragaye muri iki gihugu. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku byaganiriweho mu nama y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba […]Irambuye

Irushanwa mu biganirompaka muri Kaminuza ryegukanywe n’iya Gitwe 

Irushanwa mu biganirompaka (Debate) ryateguwe na Miniristeri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (MINEACOM), Kaminuza ya Gitwe  yarushanwaga na kaminuza 21, yaryeukanye ihita ibona umwanya wo kuzahagararira u Rwanda. Ibiganirompaka byahuzaga izi kaminuza za Leta n’izigenga mu Rwanda byatangiye kuwa 27 – 28 Mata 2017 bibera ku cyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda i Kigali i […]Irambuye

Imbaraga zashyizwe mu guca Caguwa zanashyizwe mu kongera Inganda z’imyenda?

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba aherutse gutangaza ko mu mujyi wa Kigali hari ibigo bikora imyennda bigera kuri 30, gusa inganda zizwi muri uru rwego ni C&H Garment na UTEXRWA. Bamwe mu bakurikiranira hafi ubucuruzi bw’imyambaro bavuga ko imbaraga zashyizwe mu guca ‘caguwa’ atari zo zashyizwe mu kongera umubare w’inganda zitunganya imyenda kugira […]Irambuye

Gicumbi: Isoko rya Rubaya ryaruzuye ribura abarikoreramo ngo batinye imisoro

Isoko riherereye mu murenge wa Rubaya rigiye kumara umwaka ryuzuye, ariko ryabuze abarikoreramo. Abaturage bavuga ko batabona amafaranga yo gusora, ngo batekereje ku musoro bazasabwa kandi bamenyereye kujya gucuruza muri Uganda bahitamo kwirinda kujya mu isoko. Nyuma y’uko batekerezaga ku musoro bazasabwa, kandi  bamenyereye kujya kugurira muri Uganda ngo basanze byababera byiza birinze kujya gukorera […]Irambuye

Abunganira abacuruzi biyemeje guca ukubiri n’amakosa mu imenyekanishamusoro

Abunganira abacuruzi ku bijyanye n’imisoro biyemeje ko bagiye guca ukubiri n’amakosa yagaragaraga mu gihe cy’imenyeshamusoro. Baboneyeho umwanya wo guhamagarira bagenzi babo bagicumbagira kwikubita agashyi bagahesha ishema umwuga wabo bakawukora mu buryo bwa kinyamwuga. Ni mu biganiro byabahuje n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro (RRA) ubwo bahugurwaga ku buryo buvuguruye bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha umusoro wa TVA. Ubwo […]Irambuye

Caguwa iracyahari…Abazayikura muri Uganda na DRC ntawuzababuza -Min. Kanimba

*I Kigali, hagiye gutangira ‘Made in Rwanda Expo’ yitezweho ishusho y’ibikorerwa mu Rwanda, *Min Kanimba ati “ Ibikorerwa mu Rwanda biraciriritse ariko n’izibika zari amagi.” I Kigali kuri uyuwa Gatatu, Taliki ya 14 Ukuboza haratangira imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda, ryiswe ‘Made In Rwanda Expo’. Minisitiri w’Ubucuruzi; Inganda n’ibikorwa bya EAC, Franocis Kanimba avuga ko gahunda […]Irambuye

Inganda zo mu Rwanda ntizatunganya ibintu byose…- Min. Kanimba

*Ibituruka mu nganda bingana na 14% by’Umusaruro w’igihugu cyose…mu buhinzi ni 33%, *Uyobora NIRDA avuga ko inganda za rutura zirimo n’izikora imodoka zishobora gutangira vuba. U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika kwizihiza umunsi Nyafurika w’Inganda. Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Francois Kanimba avuga ko inganda zo mu Rwanda zitatunganya ibikenewe […]Irambuye

en_USEnglish