Digiqole ad

Imbaraga zashyizwe mu guca Caguwa zanashyizwe mu kongera Inganda z’imyenda?

 Imbaraga zashyizwe mu guca Caguwa zanashyizwe mu kongera Inganda z’imyenda?

Imyambaro yo kuziba icyuho cya Caguwa yaciwe ngo ntiragera ku kigero kifuzwa

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba aherutse gutangaza ko mu mujyi wa Kigali hari ibigo bikora imyennda bigera kuri 30, gusa inganda zizwi muri uru rwego ni C&H Garment na UTEXRWA. Bamwe mu bakurikiranira hafi ubucuruzi bw’imyambaro bavuga ko imbaraga zashyizwe mu guca ‘caguwa’ atari zo zashyizwe mu kongera umubare w’inganda zitunganya imyenda kugira ngo zizibe icyuho cy’imyenda yaturukaga hanze.

Imyambaro yo kuziba icyuho cya Caguwa yaciwe ngo ntiragera ku kigero kifuzwa
Imyambaro yo kuziba icyuho cya Caguwa yaciwe ngo ntiragera ku kigero kifuzwa

Kuva muri Nyakanga umwaka ushize, Leta y’u Rwanda yazamuye imisoro ku myambaro n’inkweto bwa caguwa bituruka hanze byikuba inshuro 25.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwafashe iki cyemezo kugira ngo umubare w’ibi bicuruzwa bituruka hanze ugabanuke bityo agaciro k’ibikorerwa mu Rwanda kazamuke.

Ni icyemezo cyakurikiwe n’ibitekerezo bitandukanye birimo ibikinenga, na n’ubu hari abakomeje kuvuga ko imbaraga zashyizwe mu guca Caguwa atari zo zashyizwe mu gushaka icyaziba iki cyuho cy’iyi myambaro ifatwa nk’iyagurwaga n’abafite amikoro aciriritse.

Minisitiri w’Ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Francois Kanimba aherutse gutangaza ko mu mujyi wa Kigali hari ibigo 30 bitunganya imyenda, gusa ibizwi ni bibiri gusa.

Gusa bamwe mu bafite izi nganda bavuga ko bagifite imbogamizi zishingiye ku ibura ry’ibikoresho birimo ipamba n’ubudodo.

Bavuga ko n’ibyo batumiza mu mahanga bibageraho biri ku giciro gihanitse kubera amafaranga y’urugendo n’imisoro ikiri hejuru.

Hari n’abavuga ko umubare w’abafite ubumenyi buhagije mu gukora muri izi nganda zitunganya imyenda ukiri hasi ugereranyije n’imyenda ikenewe ku isoko ryo mu Rwanda.

Bakavuga ko imbaraga zashyizwe mu guca caguwa atari zo zashyizwe mu gushaka icyaziba icyuho kuko izi mbogamizi zose zagombye kuba zaratekerejweho mbere yo gufata iki cyemezo cyafashwe ku rwego rw’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazu.

Umwe muri bo utifuje ko umwirondoro we utangazwa avuga ko u Rwanda ari igihugu kiri kwiyubaka nyuma yo guca muri Jenoside yasize ubukungu bw’igihugu bujegajega.

Agaruka ku miterere y’u Rwanda, akavuga ko itari kwemerera Leta gufata iki cyemezo yigereranyije n’ibi bihugu kuko harimo ibyegereye inyanja ku buryo kubona raw materials bibyorohera.

Ati “ Igitekerezo cyo guca caguwa ubundi ni kiza kandi kiranumvikana, ariko byari gukorwa hagahita hashyirwaho ingamba zihamye zo guhangana n’ingaruka zacyo.”

Aba bashoramari batangiye gushaka kungukira muri izi mpinduka bagashinga inganda ziciriritse z’imyenda bavuga ko kuba batungwa agatoki ko ibicuruzwa byabo bihenze biterwa n’uko baba babibonye.

Bakavuga ko igihe cyose batoroherejwe kubona ibikoresho batazigera bamanura ibi biciro by’iyi myenda imaze kumenyerwa ku izina rya ‘Made in Rwanda.

 

Made I Rwanda yagira nyungu ki ku bukungu bw’igihugu?

Uretse kuba Abanyarwanda bakomeza kwigira batambara imyenda bakuburiwe n’abanyaburayi, ibi byatuma Abanyarwanda babona imirimo n’ibyo binjiza bikarushaho kwiyongera.

Imyenda ituruka hanze iba iri ku giciro cyo hejuru dore ko iba yanakorewe mu nganda za rutura, yanagera mu Rwanda ikinjira ibanje gusora amafaranga atari make.

Ibikorerwa mu Rwanda byiyongereye kandi bikaba bifite ireme, byazamura izina r’igihugu mu ruhando mpuzamahanga n’ubucuruzi bw’ibisohoka bukarushaho kwaguka.

Inganda zikora imyenda ziriyongera ariko si ku rwego rukenewe
Inganda zikora imyenda ziriyongera ariko si ku rwego rukenewe

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ariko bazanace ziriya V8 maze tujye tugendera muri starlet ntibyatubuza kugera aho tujya

    • Ubivuze neza cyane.

  • abayobozi bajye baba abanyakuri kdi bakorere abo bayobora aho gukorera kwihimbaza no kubeshya ku matangazamakuru ntanganda ni zihari zarahombye izitarahombye ni baringa ko ndeba se bariya badoda isarubeti twese nizo tuzambara nubundi made ini rwanda ntayo twatejimbere made in chine

  • Hahahaha!!!Ntanubwo ibyo bishoboka vuba abanyarwanda turiratira tugakabya! Jyewe nizo nganda ziciriritse ntazo nzi usibye bariya bidodera kugiyiti cyabo ,itundi nzi ni itexrwa ,nihohonfi turi hukiza aba China muti byabyenda byabo biza bifunitse muma shashi.

  • Bizaza ntibyakemuka mu mwaka umwe.

Comments are closed.

en_USEnglish