Digiqole ad

Amakusanyirizo n’amakaragiro y’amata byahuye n’ibibazo by’imicungire mibi

 Amakusanyirizo n’amakaragiro y’amata byahuye n’ibibazo by’imicungire mibi

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba Francois Kanimba

*Ikaragiro rya Giheke muri Rusizi ryaruzuye basanga batumije imashini zishaje cyane

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Francois Kanimba avuga ko mu Rwanda amakusanyirizo n’amakaragiro y’amata byahuye n’ibibazo bikomeye by’imicungire mibi y’amakoperative, ubushobozi buke mu bijyanye n’amafaranga ariko ngo Leta yafashe ingamba zo kubyegurira abikorera.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba Francois Kanimba

Ubwo yatangaga ibisubizo mu magambo ku bibazo byabajijwe n’Abadepite bijyanye n’ibyagaragaye muri raporo ku ngendo Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije yakoreye mu Turere twose tw’Igihugu kuva tariki ya 18 Mata kugeza ku ya 04 Ugushyingo 2016, mu rwego rwo kureba aho gahunda ya Girinka n’iy’ibigo by’ubushakashatsi zigeze zifasha abaturage kwikura mu bukene, Minisitiri Kanimba yavuze byinshi mu bibazo bikiriho mu bucuruzi bw’umukamo.

Kanimba yavuze ku bibazo biri mu makusanyirizo y’amata n’ibiri mu nganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku mata Abadepite basanze hirya no hino aho bagiye kandi Leta yarashoyemo amafaranga menshi.

Ngo mu gihugu hose hari amakusanyirizo 106, muri yo 48 gusa niyo akora neza, andi makusanyirizo 42 ntatanga umusaruro uko byagombye mu gihe agera kuri 16 yo adakora burundu.

Minisitiri Kanimba avuga ko mu mpamvu eshatu basanze zituma amakusanyirizo adakora harimo kuba abayobozi b’amakoperative bashyirwaho badafite ubumenyi buhagije mu kuyacunga bityo ntibamenye inshingano bafite.

Indi mpamvu ngo ni uko hari ikibazo cy’amikoro mu buryo bw’amafaranga bituma hari ubwo amakoperative afite amakusanyirizo y’amata yaka abaturage umukamo ariko bakamara igihe batabishyuye amafaranga yabo bigatuma babatera icyizere.

Impamvu ya gatatu, ngo hari amakusanyirizo yubatswe ku nkunga na gahunda za Leta nyuma yo kuzura bayaha amakoperative adafite ubushobozi bwo gucunga imitungo bahawe na Leta.

Yavuze ko uretse amakaragiro mato harimo gutekerezwa ku nganda nini zitunganya umusaruro mwinshi w’amata, harimo Inyange Industries, ikaragiro rya Nyabisindu riri mu Karere ka Nyanza rikaba ryongererwa ubushobozi ubu n’uruganda rwa Mukamira mu Burengerazuba rwahuye n’ibibazo ngo biri mu nzira yo gukemuka.

Leta ngo yashyizeho inganda nto n’iziciriritse zizajya zikura amata ku makusanyirizo, zigafasha gutunganya umusaruro w’amata kugira ngo ugere ku isoko, aho izo nganda zizajya zikora bimwe mu bikomoka ku mata bidasaba imashini zihambaye, nka fromage, yogurt, ikivuguto n’ibindi, ikindi gice cy’amata bakuye mu makusanyirizo kizajya kigemurwa mu nganda nini bafitanye amasezerano.

Minisitiri Kanimba yagize ati “Iyo habayeho imikoranire hagati ya bene izo nganda nto n’amakusanyirizo, no gutuma amabanki n’ibindi bigo by’imari bigirira icyizere ibyo bintu byakozwe (system) biroroha cyane, tubona bizaba igisubizo mu buryo burambye.”

Amakusanyirizo y’amata mu Ntara y’Iburasirazuba ngo yari afite ikibazo cy’uko ibikoresho bike byatumaga imikoranire yabo n’Inyange itanoga kuko hari amata menshi yabaga atujuje ubuziranenge ntagurwe, bityo Kanimba avuga ko bashishikariza inganda nto kugirana amasezerano n’Amakoperative ashinzwe amakusanyirizo kugira ngo ibikoresho bihari bicungwe neza babigizemo uruhare bombi kandi imikoranire izarambe.

Amakaragiro adakora kandi yarashowemo imari ya Leta

Ayo makaragiro arimo irya Mukamira, irya Giheke ryubatswe i Rusizi, iryubatswe muri Burera n’iryitwa Savana riri i Nyagatare, ngo yose vuba aha azaba akora neza.

Minisitiri Francois Kanimba yavuze ko Ikaragiro rya Mukamira ryagize ibibazo bikomeye by’imicungire, ariko ngo Leta yagurishuje imigabane yayo ku ruganda rw’Inyange, rukazaba rucunga iri karagiro ku bufanye n’aborozi bo mu karere ka Gishwati ku buryo ngo tariki ya 1 Nyakanga 2017, Inyange yijeje Leta ko ikaragiro rishobora gufungura imiryango.

Ikaragiro rya Burera ryagombaga kuba intangarugero n’ikitegererezo ku yandi aciriritse yari kubakwa mu turere twose tw’igihugu yaba hagati y’amakusanyirizo n’inganda nini zitunganya amata, ntirirakora 100%.

Minisitiri Kanimba avuga ko ryari gufasha ko umukamo watunganywa hadakenewe imashini zihambaye, ngo umushinga wo kuryubaka wararangiye ariko wagize ikibazo cy’imicungire nk’indi yose yakozwe na Leta, ubu ngo harimo gushakwa uwaricunga wikorera, ndetse ngo nta cyemezo cy’ubuziranenge bwa fromage batangiye gukora bafite.

Ikusanyirizo rya Giheke muri Rusizi ryubatswe ku bufatanye n’igihugu cya Ireland, ryo ngo ryaruzuye ariko basanga imashini zatumijwe zishaje cyane ku buryo zikoreshejwe byateza ikibazo. Leta ngo irimo irashakisha ingengo y’imari yo kuritunganya no kugura imashini nshya. Iri na ryo Inyange Industries niyo yaryeguriwe ikazaricunga.

Ikaragiro rya Savana ryo muri Nyagatare na ryo ngo ryagize ikibazo cy’imikorere bitewe n’uko hari amata yabaga atujuje ubuziranenge, Guverinoma ifata icyemezo muri 2013 ko iryo karagiro ryegurirwa Inyange.

Igiciro gito kuri Litiro imwe y’amata gitangwa n’amakusanyirizo acungwa n’Amakoperative ndetse rimwe na rimwe amafaranga ntaboneke ku gihe, ngo biri mu bituma hari amata akijyanwa ku ruhande nubwo hari amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi abuza gucuruza amata atanyuze mu ikusanyirizo.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uwandusha kubyumva yambwira; Bishoboka bite ko COMPTABILITE/FINANCE z’Amakoperative (amakaragiro, amashyirahamwe,…) zinanirana mu gihe iz’ama-Company manini zo zigenda neza?????????
    Umuntu asigaye yumva Koperative akagira ubwoba nk’iyo yumvise Rwiyemezamirimo.

    • @X, iyo umwe ahombye buriya n’uko undi aba yungutse cyangwa yanyunyuze abandi.Akenshi kanduzasanga abunguka cyane arama kompanyi ya RPF cyangwa amwe ibifi binini bifitemo imigabane.ndumvaho harimo igisubizo kukibazo cyawe.

Comments are closed.

en_USEnglish