Digiqole ad

Caguwa iracyahari…Abazayikura muri Uganda na DRC ntawuzababuza -Min. Kanimba

 Caguwa iracyahari…Abazayikura muri Uganda na DRC ntawuzababuza -Min. Kanimba

Minisitiri Francois Kanimba avuga ko caguwa itigeze icibwa n’ikimenimienyi hari abayinjiza bayikuye muri Uganda

*I Kigali, hagiye gutangira ‘Made in Rwanda Expo’ yitezweho ishusho y’ibikorerwa mu Rwanda,
*Min Kanimba ati “ Ibikorerwa mu Rwanda biraciriritse ariko n’izibika zari amagi.”

I Kigali kuri uyuwa Gatatu, Taliki ya 14 Ukuboza haratangira imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda, ryiswe ‘Made In Rwanda Expo’. Minisitiri w’Ubucuruzi; Inganda n’ibikorwa bya EAC, Franocis Kanimba avuga ko gahunda yo kuzamura imisoro ku myambaro ya caguwa byakozwe kugira ngo agaciro k’ibikorerwa mu Rwanda kazamuke ariko ko iyi myambaro itigeze icibwa ku isoko ryo mu Rwanda.

Minisitiri Francois Kanimba avuga ko caguwa itigeze icibwa n'ikimenimienyi hari abayinjiza bayikuye muri Uganda
Minisitiri Francois Kanimba avuga ko caguwa itigeze icibwa n’ikimenimienyi hari abayinjiza bayikuye muri Uganda

Kuva taliki ya 02 Nyakanga, Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo kuzamura imisoro ku myenda n’inkweto byakoreshejwe bizwi nka ‘Caguwa’ byinjira ku isoko ryo mu Rwanda.

Ni icyemezo kitakiriwe neza na bamwe mu batunzwe n’umwuga wo gucuruza iyi myambaro n’abandi banyarwanda basanzwe bambara iyi myambaro.

Minisitiri w’Ubucuruzi; Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazu, Francois Kanimba avuga ko ibihuha byakurikiye iki cyemezo ko Leta yaciye Caguwa atari byo.

Kanimba uvuga ko iki cyemezo cyafashwe cyatekerejweho.  ati “ Byumvikane neza Caguwa iracyahari.”

Ngo caguwa ntawe urayica, ati “ Hari abantu bambwiye ngo ariko minister ko wabujije abacuruzi kugura caguwa hanze ngo none ikibazo dufite abantu barajya Uganda na DRC bakayigura bakayinjiza mu Rwanda…

Yes, none se niba abayitumizaga hanze babibonyemo ikibazo bakabona batakiyizana cyangwa bayizana biguruntege, isoko rirahari, abacuruzi bato bazajya Uganda cyangwa DRC bayizane, ntawuzababuza, ariko niyinjira yaca I Gatuna cyangwa I Goma izishyura imisoro Leta yashyizeho.”

Min Kanimba avuga ko kuva hatangizwa gahunda yo kuzamura agaciro k’ibikorerwa mu Rwanda hari imbuto ziryohereye zikomeje gusarurwamo.

Avuga ko inganda zikora imyenda n’inkweto mu Rwanda zoroherejwe kubona ibikoresho by’ibanze kuko ubu zitabisorera. Akananyomoza ibivugwa ko ibikorerwa mu Rwanda bidafite ireme ndetse bikaba bihenze.

Yifashishije urugero rw’uruganda rukora inkweto  yasuye mu karere ka Gatsibo, Kanimba yagize ati “ Banyeretse inkweto nziza rwose udashobora kubona mu Bufaransa, muri Amerika munsi y’amadolari 80, mbabajije nti iyi nkweto murayikorera angahe bati ni 15 000 Frw gusa, nibuka ko abana banjye najyaga njya kubagurira Sekeni (second hand/ Caguwa) hariya kuri Sulfo amacye natangaga ni 25 000 frw.”

 

Ibikorerwa mu Rwanda biraciriritse ariko ngo n’izibika zari amagi…

Minisitiri Kanimba avuga ko u Rwanda ari igihugu kiri mu nzira y’amajyambere, akavuga ko inganda zaho zitahita zitunganya ibikoresho bihambaye nk’ibikorerwa mu bihugu byateye imbere kera. Ati “ N’izibika zari amagi.”

Avuga ko igifite agaciro ari umumaro w’ibi bikoresho bikorerwa mu Rwanda n’icyo bimarira Abaturarwanda mu koroshya ibikorwa byabo bya buri munsi.

Minisitiri Kanimba avuga ko ireme ry’ibikorerwa mu Rwanda ririho rizamuka ndetse ko bizagaragarira mu imurikagurisha ryabyo (Made in Rwanda Expo) rizatangira kuri uyu wa Gatatu, I Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga.

Avuga ko hashize umwaka hatangijwe gahunda yo kuzamura agaciro k’ibikorerwa mu Rwanda, akavuga ko iri murikagurisha ari ryo rizagaragaza ishusho y’ibimaze kugerwaho rikanagaragaza ibigomba kuzashyirwamo ingufu mu mwaka utaha wa 2017. Iri murikagurisha rizatangira kuri uyu wa 14 kugeza kuwa 19 Ukuboza.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • IMYAMBARO YA CAGUWA IRAHARI KOKO NK’UKO MINISTER KANIMBA AVUGA, ALIKO IGICIRO CYAYO CYALIYONGEREYE, KANDI kugirango wumve IMPAMVU YABYO NTABWALI NGOMBWA KO UBA WALIZE KAMINUZA UFITE PHD, YEWE N’IYO MUCILILIKANYA NA BALIYA BAGULISHA CAGUWA AKUBWIRA KO IGICIRO KITALI ICYA KERA KUBERA IMISOROOO… etc etc, il y a un manque a gagner, Minicom yagombye kworohereza ho gato twebwe abaturage haba ku bijyanye na caguwa, haba ku myambaro ikorerwa mu Rwanda, haba ku biciro by’ibilibwa kw’isoko, n’ibindi n’ibindi… Murakoze.

  • Abanyarwanda tuzi kwirarira. Ngo made in Rwanda! wari uzi ko Chine yabaye uruganda rw’isi? nakurahiye naho bavanaho imisoro nta kintu cyakorerwa mu Rwanda ngo kizagurwe macyeya kurusha ikivuye mu Bushinwa. Kandi byose bagukorera bakurikije uko umufika wawe ungana. Icyo ubasabye nicyo bagukorera. Ngo umushinwa baramubajije bati turangire Yezu Christ, ati icyo kintu sinkizi ariko muzanye sample nakibakorera. Nicyo gituma hari guhangana kunini hagati y’ubushinwa n’ibindi bihangange. Ngaho rero Hon Kanimba courage na made inRwanda!

  • Minister KANIMBA Francois nkunda ko ari “realistic” kandi rimwe na rimwe akavugisha ukuri, nibura we yemeye ko nawe ubwe yigeze kujya kugurira abana be inkweto za sekeni (second hand shoes). Bivuze ko Sekeni zitagomba kumvwa ko ari iza rubanda rugufi gusa.

    Ntabwo rero abaturage ba rubanda rugufi bagakwiye kwishyiramo Leta, ngo bavuge no yarabatereranye, ngo ntabwo ibitayeho, ngo irimo kubafungira kugura sekeni ivuye hanze kandi arizo zihendutse, n’ibindi n’ibindi… Ahubwo nibavuge bati, niba Leta ikuyeho izo Sekeni, nishyireho ibindi bikorerwa mu Rwanda biyisimbura ariko bidahenze ku baturage kandi biboneke ku masoko ku buryo bugaragara.

    Erega ntabwo sekeni bivuga gusa ko iba ivuye mu bindi bihugu, mu gihe inganda nyinshi zizaba zikorera imyenda mu Rwanda, dushobora no gushyiraho sekeni yakorewe mu gihugu cyacu-u Rwanda, ni kuki se imyenda yakorewe mu Rwanda mu gihe abayiguze ari mishya bayirambiwe mu kuyikoresha bo batayishyira ku isoko ikagurishwa nka sekeni ku giciro cyo hasi. Abo ba rubanda rugufi muvuga bashaka buri gihe kugura ibya make bivuye hanze, ni izo sekeni z’ibyakorewe mu Rwanda bashobora kuzigura.

    • @ ntibemera: ibyo urangirijeho sibyo na gato kuko Leta ica sekeni harimo nk kwanga ko umunyarwanda akomeza gukuburirwa. yaba caguwa ivuye mu mahanga cg ivuye mu rwanda byose byaba ari ikibazo igihe umunyarwanda agitegereza kugura umwenda ushajishijwe n’ undi muntu yaba umunyarwanda yaba umunyamahanga. ibibi birarutana nibe n’ iva mu mahanga kuko igihe umuntu yaba yambaye umwenda muri quartier bazi ko wahoze wambarwa n’ undi bazi byo ubanza agasuzuguro kaba kenshi kubawuzi bakeka ko yawukuburiwe. Reka abanyarwanda baharanire kwambara imyenda mishyashya bace imikuburano.

      • Ibyo kwanga gukuburirwa,niyamyumvire iri hasi yo gushaka kureshya twese kandi ntibishoboka.si no mu rwanda gusa ni kwisi hose.Waruzi ko mu bihugu byateyimbere iyo abantu baziranye kandi banganya ubushobozi bahererekana imyenda yabana.Niba abange imyenda itakibakwira ukaba ufite abimyaka yabe batarakura,arayiguha rwose kandi ushoboye kuyigurira ariko ntibyitwa imikuburano.Twicishije bugufi rero twese twarimba kuli macye kandi ali made in rwanda.Ipfa kuba ifite isuku.Murakoze

    • @Ntibemera ushaka kumva uramusobanuriye pe. Bene ibi bitekerezo nibyo tuba dushaka. Uri umuntu w’umugabo.

  • Kugira igitekerezo cy’uko umunyarwanda yakwambara umwenda mushya si bibi ni ibintu byiza. Ikibazo aho kiri ni aha: ese ni abahe banyarwanda bafite ubushobozi bwo kugura imyenda mishya dukurikije uko ibiciro by’imyenda mishya bihagaze ku isoko?

    Niba ishati iciriritse igura nibura hagati ya 8 000-10 000 frw hanyuma na ziriya twita izacu zo mu bitenge zikaba zigura nibura 10 000 frw aho ba babyeyi baguraga imyenda ya 200frw iyi bazayigondera babone iyo abana bakorana n’iyo bazindukana??

    Ikindi basobanuye ni uko u Rwanda ngo rutanga amafaranga menshi rutumiza iyo caguwa hanze bityo bigateza ikibazo muri balance ya export na import. Iki nacyo nsanga kitazakemuka kuko n’ubundi tuzakomeza kuyasohora dutumiza raw materials.: nta pamba tugira nta kotoni, nta budodo nta ki byose ni hanze tubikura.

    Icyanyuma ngo kigamijwe ni ugutanga akazi: iki nacyo mbona kitashoboka kubera iyi mpamvu: niba abashinwa bamaze kumenya ko mu Rwanda hari isoko. Izi nganda za hano ntizizamara kabiri.

    Ubu bariho bariga ubushobozi bw’izo nganda ku buryo uruzajya rujya kuzamura agatwe bazajya baruhombya bagabanya ibiciro ho hato rwamara gukinga bakikomereza gahunda. Keretse yenda iyo mu Rwanda haza kuba ari strategic area yabo y’ubucuruzi bakazizana hano ariko ukurikije ko tudakora ku nyanja transport ikaba igoranye ndakurahiye pe.

    Reka dutegereze turebe amaherezo.

  • ukwirarira.com
    murabuza abantu kubaho ngo ni iterambere.

  • Nimukomeze mukande rubanda ariko mujye mwibukako bucyana ayandi kandiko akanwa karya ntiwumve kavuza n’induru ntiwumve. Muti tugiye guca caguwa kugirango duteze imbere ibikorerwa iwacu, hhhhhh cyokora nkibyo bibwiwe abahinde byakwemerwa ariko twe turabiziko ari umupango w’ibifi binini byiyemeje kurya udutoya kugeza ku kanyuma. Harya inganda zizajya zikora imyenda ya made in Rwanda ni izande niba mubizi? Aho niho hari izingiro rya byose kandi niho byose bipfira kuko hari abiyemeje kurya akaribwa n’akataribwa, gusa mbibwirire ko byose bigira umurongo ntarengwa nkuko HE ajya abivuga kandi mbona muri hafi kuwurenga kubera kutabonako n’umuturage nawe akeneye kubaho.

    • Niba bucyanayandi waretse tukazaboherereza natwe ahobahereye aribo baduha .Mbese turote twazikabije.

  • ESE second hand Niki ? Ngirango ni termed igimba gukoreshwa hose! Kubintu byose bitari bishya OK imodoka tugura zimaze imyaka n.imyaniko; za moteurs zitanga amashanyarazi zakoze zuzuye ahantu hose .indege zakoze ziri mumasosiete ntavuze izina yo mu Rwanda… Erega muzateza crise nzaba ndeba

  • ese muri aya magambo wahitamo irihe”bareke kubitumiza natwe tuzareka kubikugura” cg “tureke kubigura nabo bazareka kubitumiza” ndavuga ibikorerwa hanze kandi hari ibyasimbura bikore mu rwanda “made in Rwanda ” ndayishyigikiye

Comments are closed.

en_USEnglish