Ibihano ku Burundi no kudahuza ku nyungu biri mu bidindiza amasezerano ya EPA
Minisitiri wa MINEACOM, Francoins Kanimba avuga ko bimwe mu bikomeje kudindiza isinywa y’amasezerano ya EPA (Economic Partnership Agreements) y’ubucuruzi hagati y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) n’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ari ukutumva kimwe ku nyungu z’ibihugugu bigize EAC n’ibihano byafatiwe u Burundi kubera imvururu zagaragaye muri iki gihugu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku byaganiriweho mu nama y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri Kanimba yavuze ko hari ibihugu bigize uyu muryango bibona aya masezerano ya EPA nk’ikintu kitagomba kwihutirwa.
Gusa ngo hari ibindi bihugu bibona aya masezerano akenewe kubera inyungu biyabonamo nka Kenya kuko iri mu bihugu bitemerewe kujyana ibicuruzwa i Burayi bitishyuye imisooro n’amahooro bityo ko aya masezerano yaba ari amahiwe kuri iki gihugu.
Tanzania yo yagaragaje ko aya masezerano atihutirwa kuko ibyo ateganya isanzwe ibifite kuko kimwe n’ibindi bihugu bigize EAC (uretse Kenya) biri mu byiciro by’ibihugu bitaratera imbere (Leasted developed country). Ni ibihugu bifite ikitwa Market Access Quota Free, Duty Free.
Min Kanimba ati “ Hari ibihugu muri Afurika y’uburasirazuba bivuga ngo aya masezerano ya EPA ntabwo yihutirwa, kubera ko mu gihe tukiri muri cya cyiciro cy’ibihugu bigikennye cyane ( Leasted developed countries) icyo amaserano ya EPA aduha n’ubundi turagifite.
Ariko hakaba hari ikibazo cya Kenya yo ubu guhera tariki ya 01 Ukwakira 2016 cyagombye kuba cyaratakaje uburenganzida bwo kwinjiza ibicuruzwa kw’isoko ry’I Burayi bidasoreshejwe. Ariko EU yatinze kubasoresha kuko ngo ku rwego rwa EAC bari bakiganira ngo barebe uko bazayasiya.”
Min Kanimba wagarutse ku gihugu cy’u Burundi, avuga ko gifitite ikibazo kihariye kuko kiri mu bihano by’ubukungu cyafatiwe n’uyu muryango wa EU wifuza ubufatanye n’ibihugu bigize EAC.
Ngo igitegerejwe ni ukumenya ko Uburayi bwo bwakwemera gusinya n’u Burundi burimo kandi bukiri muri ibi bihano bwafatiwe.
Umuyobozi mushya w’Umuryango w’Afurika y’Uburasizuba, Yoweli Kaguta Museveni wasimbuye kuri uwo mwanya perezida wa Tanzania John Pombe Magufuri yahawe inshingano zo kuzaganiriza abanyaburayi niba bwasinya amasezerano n’u Burundi burimo kandi buri mu bihano cyangwa ko bugomba kubanza kuvanaho ibyo bihano.
Muri iyi nama yabaye mu mpera z’iki cyumweru, Perezida Museveni wa Uganda na mugenze we John Pombe Magufuli wa Tanzania bahamagariye umryango wa EU gukomorera u Burundi ukabukuriraho ibi bihano bwafatiwe.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Turashimira EAC kuba yarafashe uwo mwanzuro wo kubwira EU ko igomba kuvanaho ibihano yafatiye u Burundi.
Comments are closed.