Digiqole ad

Abunganira abacuruzi biyemeje guca ukubiri n’amakosa mu imenyekanishamusoro

 Abunganira abacuruzi biyemeje guca ukubiri n’amakosa mu imenyekanishamusoro

Abunganira abacuruzi ku musoro biyemeje ko batazongera gukora amakosa mu kumenyekanisha umusoro

Abunganira abacuruzi ku bijyanye n’imisoro biyemeje ko bagiye guca ukubiri n’amakosa yagaragaraga mu gihe cy’imenyeshamusoro. Baboneyeho umwanya wo guhamagarira bagenzi babo bagicumbagira kwikubita agashyi bagahesha ishema umwuga wabo bakawukora mu buryo bwa kinyamwuga.

Abunganira abacuruzi ku musoro biyemeje ko batazongera gukora amakosa mu kumenyekanisha umusoro
Abunganira abacuruzi ku musoro biyemeje ko batazongera gukora amakosa mu kumenyekanisha umusoro

Ni mu biganiro byabahuje n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro (RRA) ubwo bahugurwaga ku buryo buvuguruye bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha umusoro wa TVA.

Ubwo buryo buzwi nka ‘VAT input validation controls’ bwitezweho gufasha abacuruzi gukora imenyekanishamusoro rya nyaryo kuri TVA ku mugereka hirindwa amakosa ashobora gushora umucuruzi mu bihano cyangwa mu bihombo.

Umusoro ku nyongeragaciro TVA, utangwa n’umuguzi wa nyuma ariko ukakirwa n’umucuruzi wanditse muri TVA akaba agomba kuwushyikiriza RRA.

Ku bamenyakanisha mu kwezi, uyu musoro umenyekanishwa hagati ya taliki ya 01 (y’ukwezi runaka) kugeza kuya 15 y’ukwezi gukurikiye uko yakiriwemo, cyangwa se ikurikira igihembwe ku babikora mu gihembwe.

Byagaragaye ko hashoboraga kuba amakosa mu imenyakanisha aturutse ku gushyiramo amakuru atari yo bikaba byateza ikibazo mu kumenyekanisha ndetse no kwishyurwa umusoro ku nyongeragaciro usubizwa.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora bato n’abaciriritse, Dada Richard yavuze ko ubwo buryo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha imisoro ya TVA buzafasha kwihutisha gusubizwa TVA ku bayisabaga kuko buzoroshya igenzura mu buryo (desk  audit).

Dada Richard yabwiye abunganira abacuruzi mu bijyanye n’imisoro ko intego ya RRA ari uko umwaka wa 2017 warangira Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kitarimo umwenda wo gusubiza TVA abacuruzi bato n’abaciriritse.

Uyu muyobozi muri RRA asobanura kandi ko uburyo bwo kumenyekanisha TVA mu ikoranabuhanga buzazamura kwizerana hagati y’urwego rwakira imisoro; abacuruzi n’ababunganira mu misoro.

Avuga kandi buzarushaho kuzamura agaciro k’uwunganira usora kuko mu gihe abacuruzi bashakaga abadasobanutse babafasha kunyereza imisoro.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzabasaba kwifashisha abasobanukiwe ibijyanye n’imisoro n’ikoranabuhanga rikoreshwa bityo abangiza isura y’abunganira abasora mu buryo bwa kinyamwuga babure icyuho.

Umujyanama ku misoro, Nsengiyumva Donatien avuga ko umwuga bawukora neza kuko bumva ko bunganira Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu gutanga imisoro yubaka igihugu bagira inama abacuruzi.

Avuga ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha TVA ari uwbo kwishimira kuko bugenda buyobora ukora imenyekanisha ndetse akemeza ko bizarinda abazana inyemezabuguzi mpimbano. Ati “ igenda ikuyobora ikitari cyo ikakijugunya.”

Nsengiyumva ashima ko ubu buryo bukora igenzura bigatuma gusaba gusubizwa umusoro wa TVA bikorwa mu buryo bworoshye.

Ati “ Kugira ngo ukore mu buryo bw’ubunyangamugayo biragusaba kugira ngo ube uzi imisoro kandi ukaba utifuza. Kuko hari bamwe binjiramo bumva ko ari umwuga ugomba kubakiza vuba, yakumva ko agomba gukira vuba akumva ko ibyo umucuruzi amubwira byose agomba kubyumva byose kuko ariwe umuha amafaranga.”

Nsengiyuma usa nk’ugira inama bagenzi be bakora uyu mwuga, asaba bagenzi be gukurikiza amategeko batagendeye ku irari ryo kwifuza byinshi bitanyuze mu mucyo kuko iyo bafashwe bahanwa hakurikijwe itegeko.

Bahuguwe kuri ubu buryo bushya bw'ikoranabuhanga bugiye kujya bukoreshwa
Bahuguwe kuri ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga bugiye kujya bukoreshwa
Batahanye ingamba nshya, basaba bagenzi babo bagicumbagira kwikubita agashyi
Batahanye ingamba nshya, basaba bagenzi babo bagicumbagira kwikubita agashyi

UM– USEKE.RW

en_USEnglish