Minisitiri Louise Mushikiwabo ari i Roma
Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ari i Roma mu Butaliyani aho yagiye kwitabira inama ya Italy-Africa Ministerial Conference itangira kuri uyu wa gatatu.
Iyi nama igamije gukomeza cyangwa gutangiza (aho butari) ubufatanye bw’Ubutaliyani n’ibihugu bya Africa mu bijyanye n’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibijyanye n’ingufu zitangiza ibidukikije.
Iyi nama iritabirwa cyane cyane n’aba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu birenga 20 bya Africa, ikaba ari ugukomeza igitekerezo cya Italy-Africa Initiative cyatangijwe mu 2013.
Iruhande rw’iyi nama, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri Minisitiri Louise Mushikiwabo, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Jacques Kabale, yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’abashoramari b’Abataliyani.
Ibiro bya Minisitiri Mushikiwabo bivuga ko yabakanguriye gushora imari yabo mu Rwanda abereka ko ari ahantu heza ho gutura no gushora imari. Ndetse ko hari ibyiciro byinshi bashoramo imari bigatanga inyungu.
Iyi nama mpuzamahanga abayirimo bazaganira ku iterambere ry’ubukungu, kurengera ibidukikije, ikibazo cy’abimukiira hamwe n’amahoro n’umuetekano.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Byiza cyane. Nabahamagarire kuza gushora imari mubRwanda
Kujya gupagasa,cg guhaha nibyiza kuko ndabona ibihe bitangiye kumera nabi.Ntabwo tugomba gikomeza kwicara rero.Ikibazo nuko nabo ubu bikeneye.
Comments are closed.