Digiqole ad

Perezida Kagame yakiriye abasenateri 6 b’aba Republicain muri USA

 Perezida Kagame yakiriye abasenateri 6 b’aba Republicain muri USA

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’Abasenateri batandatu bo muri Congress ya Leta z’Unze ubumwe za Amerika baganiriye nawe ku by’ububanyi bw’igihugu cyabo n’u Rwanda.

Ibiganiro byabahuje byibanze ku mibanire y'ibihugu byombi
Ibiganiro byabahuje byibanze ku mibanire y’ibihugu byombi

Aba basenateri bo mu ishyaka ry’Aba-Republicans bari baherekejwe na Ambasaderi wa USA mu Rwanda Erica Barks-Ruggles.

Ibiganiro bagiranye byiganje ku mibanire y’ibihugu byombi byarimo kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo.

Iri tsinda ry’Abasenateri ryari riyobowe na Senateri Jim Inhofe, ryageze mu Rwanda kuri uyu wa gatanu riturutse i Harare muri Zimbabwe mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, bakazakomereza i Addis Ababa muri Ethiopia.

Umubano hagati y’u Rwanda na Amerika wateye imbere cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Inkunga nini mu mafaranga yatanzwe na USA mku Rwanda yanyuze mu mushinga wa Perezida wa Amerika (G.Bush icyo gihe) witwa ‘President’s Emergency Plan for AIDS Relief’ (PEPFAR) ndetse no mu mushinga wo kurwanya Malaria. Ibi byagabanyije binogera imbaraga mu guhangana n’izi ndwara cyane mu Rwanda kuva mu myaka irenga ine ishize.

Perezida Kagame aganira na Senateri Jim Inhofe, umwe mu bubashywe (senior senator) uhagarariye Leta ya Oklahoma nuri Congress ya USA kuva mu 1994
Perezida Kagame aganira na Senateri Jim Inhofe, umwe mu bubashywe (senior senator) uhagarariye Leta ya Oklahoma nuri Congress ya USA kuva mu 1994

Ubu America ifasha u Rwanda biciye mu mishinga itandukanye y’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage ibicishije mu kigega cyayo cy’iterambere mpuzamahanga USAID.

Mu by’ubucuruzi n’ishoramari, u Rwanda rucuruza muri USA icyayi na kompanyi ya Starbucks, rukaba kandi runoherezayo ibicuruzwa (nubwo bikiri bike nk’uko biherutse gutangazwa na MINICOM ko ibyoherezwa hanze bikiri bicye) biciye mu masezerano ya AGOA yorohereza abacuruzi b’u Rwanda kubyoherezayo.

Kompanyi z’abanyamerika nazo hari izashoye imari yazo igereranyije mu Rwanda harimo nka; FedEx, Coca-Cola, Western Union na MoneyGram n’izindi zagiye ziza nyuma.

Mu bya Politiki u Rwanda muri rusange rugirana imibanire na USA itari mibi, nubwo, nk’uko byagiye bigaragara mu bihe bishize, hari ubwo ijya izamo kutumvikana kuri bimwe na bimwe cyane cyane mu gihe bamwe mu bayobozi muri USA baba bavuze ibijyanye na Politi n’imiyoborere y’u Rwanda, u Rwanda rugasubiza ko politiki n’imiyoborere by’u Rwanda bireba abanyarwanda gusa.

Perezida Kagame hamwe n'Abasenateri yakiriye mu biro bye uyu munsi
Perezida Kagame hamwe n’Abasenateri yakiriye mu biro bye uyu munsi
Mu biganiro byabahuje uyu munsi hari kandi umuyobozi w'ikigo RDB Francis Gatare (uri hirya iburyo ku ifoto )
Mu biganiro byabahuje uyu munsi hari kandi umuyobozi w’ikigo RDB Francis Gatare (uri hirya iburyo ku ifoto )
Mu biganiro byabahuje hari kandi Minisitiri Louise Mushikiwabo (ubanza ibumoso) na Ambasaderi Erica Barks-Ruggles wa USA i Kigali
Mu biganiro byabahuje hari kandi Minisitiri Louise Mushikiwabo (ubanza ibumoso) na Ambasaderi Erica Barks-Ruggles wa USA i Kigali

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Nizereko baje kumubwirako muri 2017 azibwiriza akareka abanyarwanda bakitorera undi muyobozi.

    • Ngo bakitorera undi muyobozi!!! kereka nidutora wowe!
      Aba ntabwo baje kuvuga uwo tuzatora sha, uwo tuzatora turamuzi kandi turamushaka kandi nawe arabizi, azi n’icyo twamubonyemo kandi tukimushakaho.

      Wowe ihorere

      • Uli inkomamashyi wowe sha!

    • abanyarwanda bazahitamo umuyobozi bashatse kandi bumva ubakwiye , ikinda kandi babyerekanye kenshi ko hari umuyobozi bifuza sinzi rero uburyo uvuga ngo azareka kandi abanyarwanda barerakanye ko ariwe bakeneye , kuba waba uri mu mbarwa kubwinyungu zabo baba batamwifuza ntibyatuma usa nuwutanga itegeko, miliyoni z’abanyarwanda berekana keo ari we muyobozi bifuza

      • @Karemera nibyo koko barabyerekanye cyaneko ubu aribwo barikubasobanurira itegekonshinga bamaze gutora.Iwacu nkuko umuntu yabyanditse, byaricanze.

  • Uyu mugabo se ko adutungira President urutoki?

    • Sibo bamushyizeho se?

    • wasanga bari kumubwira ko byose babizi kandi ko nawe azi ko ari bo bamushyigikiye!

      Gusa iyi foto ntecyereza ko itagombaga gushyirwa muri iyi nkuru!

  • Bitewe nibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo rubitewe nubutegetsi bw’igitugu, twagombye gusezerera ubutegetsi nkubwo tugafata umuco wa demokarasi wawundi wokubahiriza itegekonshinga.Kuko niba twirirwa tuvugako Nkurunziza arimukaga kubera manda ya gatatu nako manda ya kabiri nkuko ibwirizwashingiro ryu Burundi ribivuga, Twabwe tugiye muri manda ya gatatu ndetse tuzajya nomuyakane niya gatanu tugere muri 2034.Ese ibyo abakunda u Rwanda ntibabona akaga barikutujyanamo?

    • Uzajye kubaza abanyarwanda ko aribo basabye ko iryo tegyeko shinga rihinduka? Abatoye n’ababyemeye ko rihinduka bari benshi cyane. Ahubgo ibyo bashakaga ntabyo babahaye; ko President Kagame akomeza gutegyeka forever nibyo by’amamanda bikavaho

      • Dieudonné nawe uri mu bwato nkubwabandi barimo mbere ya 1990

    • Uvuzeneza Pierre we!
      Ikinamico yabanjirije itora ry’itegeko nshinga ntawe utayizi. Iyi si yo democratie dushaka.

  • Ikibazo si Kagame erega mwabantu mwe, ikibazo ni ibibazo tutumva kimwe byacu nk’abanyarwanda, gusa nubwo watinda ku ibere gute, amaherezo ugera aho ugacuka. Ntimukigire nk’abazonka ubudacuka. Nubwo tutaba mu rwanda twifuza ariko ntuzifuze ko umwana wawe yazakurira mu Rwanda rw’abahezanguni. Mureke fanatism ya politike kuko nta kiza yatumariye.

  • Bobo nyaruteja ????

  • aba bagabo baramwerera koko urabona ukuntu bamurebana ibyishimo

  • Else ko nawabs wife icyazanye Ana Bantu Kiki mubatekerereza gusa? America se itegekwa n,a a republicans gusa? Ahubwo Nayeli ndabona ari umubano u Rwanda rwifitaniye n,a a republicans. See Kiki ntawe utekereza Nina nta mwenda bishyuza kagame?

    • Uzabanze umwenye kwandika neza ikinyarwanda…cg wandike mu rurimi uzi neza.

Comments are closed.

en_USEnglish