Digiqole ad

Kagame yasabwe kuvugurura Komisiyo ya AU,…Turashimira Abanyakigali uko bitwaye–Mushikiwabo

 Kagame yasabwe kuvugurura Komisiyo ya AU,…Turashimira Abanyakigali uko bitwaye–Mushikiwabo

Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ko ibibazo byugarije Afurika n’ahandi bihari

Nyuma y’uko inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yari imaze iminsi umunani ibera mu Rwanda isojwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yashimiye abaturage b’Umujyi wa Kigali ku kwihangana, ubworoherane n’imyitwarire bagaragaje muri rusange byatumye inama igenda neza.

Minisitiri Mushikiwabo atangiye gusubiza ibibazo by'abanyamakuru (Photo: archive).
Minisitiri Mushikiwabo atangiye gusubiza ibibazo by’abanyamakuru (Photo: archive).

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko inama yo kuri uru rwego itari yoroshye. Ariko, ngo Guverinoma yose yarahagurutse ikora uko ishoboye kugira ngo abashyitsi bose batagira icyo babura cyangwa ikibazo cy’umutekano icyo aricyo cyose, bikarangira igenze neza cyane.

Yashimiye Abanyakigali kuba barihanganiye ifungwa ry’imihanda ryagiye rikorwa ku nyungu z’umutekano w’abakuru b’ibihugu 35 n’aba za Guverinoma hafi 40, n’intumwa z’ibihugu 52 n’abandi banyacyubahiro bose bari mu Rwanda.

Yagize ati “Mbere y’uko inama itangira twari duhangayitse ariko kubera ubwitange bwa buri wese, buri wese muri iki gihugu yagize uruhare mu mitegurire y’iyi nama byagenze neza.”

Yongeraho ati “Twashimishijwe kandi no kwihangana n’umusanzu w’abaturage b’uyu Mujyi (wa Kigali) muri iki gihe cy’inama.”

Min. Mushikiwabo yavuze ko kugenda neza kw’iyi nama bigaragaza ko u Rwanda rufite ubushobozi n’ibyangombwa nkenerwa byose birimo ibyumba by’inama n’amahoteli byo kwakira inama mpuzamahanga ziri ku rwego nk’urw’iyi nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe isoje.

Kagame yasabwe kuvugurura imikorere ya AU

Tariki 16 Nyakanga, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari i Kigali bafashe umwanzuro ko Afurika itangira kwishakamo ingengo y’imari yo gutera inkunga ibikorwa by’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) aho gukomeza kugendera ku nkunga z’amahanga.

Uyu mwanzuro usaba ko buri gihugu kizajya gitanga 0,2% by’imisoro y’ibyinjira mu gihugu (imports) bisoreshwa

Soma:  ‘Budget’ ya AU: 76% yavaga mu baterankunga, ubu AU igiye kwitera inkunga 100%

Nyuma y’uyu mwanzuro, ngo Afurika yunze Ubumwe yasabye ko hahindurwa imikorere ya Komisiyo ya AU, kugira ngo irusheho gutanga umusaruro nk’uko Min. Louise Mushikiwabo yabivuze.

Ngo Perezida Paul Kagame yasabwe gutegura uburyo imikorere ya Komisiyo ya AU yavugururwa.

Mushikiwabo ati “Guhera ubu (Kagame) agiye gutegura gahunda (plan) y’ukuntu imikorere ya Komisyo ya AU yavugururwa, hanyuma azayimurike muri Mutaramo 2017 (mu nama itaha ya AU).”

U Burundi bwikuye mu nama ku mpamvu tutazi

Minisitiri Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru ko bibabaje kuba u Burundi butaritabiriye iyi nama yari ingenzi cyane.

Ati “Impamvu batagaragaye ntayo tuzi, icyo tuzi ni uko mu ntangiro z’inama hari itsinda ry’intumwa (delegation) zabwo, nyuma ziza kugenda.”

Afurika yunze ubumwe kandi ngo yamaganye bikomeye iyicwa rya Hafsa Mossi wabaye Minisitiri mu Burundi ndetse n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Mushikiwabo yagize ati “Hari byinshi bibera mu Burundi bidasobanutse, u Rwanda na Afurika tutumva,…ni ugukomeza gukora ku kibazo cy’u Burundi binyuze muri EAC kandi turifuriza Abarundi amahirwe.”

Maroc ihawe ikaze muri AU

Nubwo Umwami wa Maroc utaje mu Rwanda ngo yibwirire abakuru b’ibihugu bya Afurika ko igihugu cye gishaka kugaruka muri AU, ngo bizaba ari byiza Maroc nigaruka muri uyu muryango nyuma y’imyaka 32 yivanyemo.

Louise Mushikiwabo yagize ati “Hari byinshi impande zombi zihomba kuba Maroc itari muri AU kuko Maroc ifite byinshi yasangiza ibindi bihugu bya Afurika,…mvuze mu izina ry’igihugu cyanjye n’ibindi bihugu byinshi byari muri iyi nama, Maroc ihawe ikaze muri AU.”

Soma: Umwami wa Maroc yatangaje ko bashaka kugaruka mu bumwe bwa Africa

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Abanyakigali byo, urebye uko bamwe bajujubijwe mu ngendo kubera ifungwa ry’imihanda, ariko bakabyihanganira, rwose nibyo bakwiye kubishimirwa bidasubirwaho. Nabo erega bazi agaciro k’umutekano, cyane cyane uw’abashyitsi bacu.

    Urakoze rwose Madame Louise gushimira, uri imfura pee, kandi Imana izahore ikumurikira mu byo ukora byose.

    • Nta muntu bigeze bajujubya. Niba hari umuntu utarateye imbere akitwaza iminsi 8 iyi nama imaze, noneho imihanda yose irafunguye namubwira iki.

      • Musana, mu gitondo cy’uyu wa Gatatu 20/07/2016 imihanda iracyafunze kubava kimironko mu mujyi mu gitondo ntabwo imodoka zemererwa kunyura Kimihurura. ikindi kandi, nimugoroba twamaze isaha hafi n’igice ku byapa dutegereje imodoka ziva mu mujyi zerekeza Kimironko zirabura pe, n’imodoka ije ikinjizamo umuntu umwe, bikamera nka cya gitonyanga cy’amazi mu nyanja.
        Icyo mbitekerezaho: Umutekano ni ingenzi, n’ubwo babwira abantu ngo barare ku nkengero z’umuhanda mu rwego rwo kwirinda icyarinda umutekano twabyemera; abanyarwanda twarababaye bihagije, ntitwifuza ko umutekano wasubirinyuma kandi ari inyungu rusange.Police, Igisirikare n’abandi bakora akazi ko kubungabunga umutekano mukomerezaho; imihanda yafungurwa igihe ari ngombwa kandi ni ukuri ntawabibarenganyiriza kuko umushyitsi ndetse n’izindi nama zikomeye nka ziriya ntabwo dukwiriye gukerensa umutekano; we encourage u.thx

  • musana noneho ugaye nyakubahwa minister imbabazi yatse wagiye witondera ibyo uvuga cyangwa usubiza, none ukeka ko kuba umuntu ataha ikanombe aciye ahasanzwe muri nama akaba yagombaga kunyura inyamirambo busanza akagerayo namasaha angahe? ubisanisha ute no gutera imbere kumuntu? tuge tuba smart mumutwe nibyingenzi.

  • UVUZE UKURI KIKI………ABANTU BAJYE BABA SMART!!!!

  • ni byiza .aliko haracyakenewe tv na radio mu rwego rwa rfi bbc voa bivuga ibyiza africa ikora.inama iraye irangiye nakurikiranye icyo radio y’abafaransa rfi itangaza ndumirwa. yavugaga ibintu negatifs gusa.nta kintu kizima kuri yo cyavuye mu nama. narumiwe.nuwanze urukwavu nibura yemera ko ruzi kwiruka.ahaaa

    • Ariko Jean ubwo urarizwa niki koko! Ngo bavuze ibibi? Ni ba bagarukiraga mu kuvuga gusa ntibagerekeho nibikorwa bibi bazaba barakijijwe, Abafaransa!!! Babaho ibyiza ubaziho ni ibihe? Ibyiza mu Rwanda byazanywe ni Intore izirusha intambwe

  • nibyo koko dukeneye ibitangazamakuru bisobanutse bivuga inkuru zubaka. kuko dukora byinshi byiza ariko abaturwanya bakabibona Ukundi
    .

  • Nishimiye Igihugu cyanjye n’ibyiza kugeraho nko kugaragariza Isi yose ko dutegura inama ya AU ikagenda neza. Ndetse igafatirwamo Ibyemezo biganisha ku bwigenge nyabwo bwa AFRICA.

Comments are closed.

en_USEnglish