Digiqole ad

Abanyaburayi bizihije umunsi w’Ubumwe bwabo bizeza gukomeza umubano n’u Rwanda

 Abanyaburayi bizihije umunsi w’Ubumwe bwabo bizeza gukomeza umubano n’u Rwanda

Ambasaderi wa EU mu Rwanda Ryan Michael na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo mu mugoroba w’ibyishimo ku Banyaburayi n’Abanyarwanda

*Kuri uyu wa kabiri EU irasinya amasezerano n’u Rwanda ya miliyoni € 177,

*Amb. Michael Ryan wa EU mu Rwanda yizeje ko ari igihe cyo gufasha imishinga y’iterambere mu Rwanda,

*Minsitiri L.Mushikiwabo yizeza ko u Rwanda ruzafatanya n’Uburayi kurwanya iterabwoba

 Kigali – Mu ijambo ry’Umunsi mukuru wahariwe Umugabane w’Uburayi, (Europe Day), Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (European Union, EU), mu Rwanda, Michael Ryan yavuze ko umuryango ahagarariye utazatererana u Rwanda mu nzira y’iterambere no kwiyubaka rurimo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo avuga ko u Rwanda rutazatererana Uburayi mu bibazo bikomeye by’iterabwoba n’abimukira uyu mugabane wahuye na byo muri iyi minsi.

Ambasaderi wa EU mu Rwanda Ryan Michael na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo mu mugoroba w'ibyishimo ku Banyaburayi n'Abanyarwanda
Ambasaderi wa EU mu Rwanda Ryan Michael na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo mu mugoroba w’ibyishimo ku Banyaburayi n’Abanyarwanda

Hari mu birori by’akataraboneka, kuri iyi Tariki ya 9 Gicurasi, umunsi w’amateka wahariwe Umugabane w’Uburayi (Europe Day), aho abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakomoka i Burayi n’inshuti zabo n’abayobozi bakuru mu Rwanda mu nzego zose harimo na Minisitiri Louise Mushikiwabo bizihije uyu munsi mu rugo rwa Ambasaderi wa EU Michael Ryan.

Amb Michael Ryan yavuze ko uyu munsi ukomeye kuko aribwo ibihugu by’Uburayi byiyemeje kurangiza intambara yari ishyamiranyije ibihangange nk’U Bufaransa n’U Budage biyemeza kujya hamwe bakubaka umuryango umwe ushingiye ku bwumvikane n’amahoro n’iterambere.

Kuri iyi tariki ya 9 Gicurasi mu 1950, nibwo Jean-Baptiste Nicolas Robert Schuman wabaye Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa yazanye igitekerezo cyo gushyiraho umuryango uhuza ibihugu by’Uburayi, mu buryo bushingiye ku bucuruzi.

Icyo gitekerezo ni cyo cyahereweho kugira ngo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ubeho, ari na yo mpamvu uyu munsi w’Uburayi (Europe Day) wizihizwa kuri iyi tariki.

Amb Ryan wa EU mu Rwanda yavuze ko mu gihe Uburayi bwugarijwe n’iterabwoba n’ikibazo cy’abimukira, hakenewe ko ibihugu 28 bigize uyu mugabane bigira ubumwe.

Yavuze ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wagize uruhare mu guteza imbere amahoro no kwimakaza umutekano urambye, ndetse ngo wanageze ku ntego ikomeye yo kwishyira ukizana.

Yagize ati “Uburenganzira bwo kuvuga ni ngombwa, ubwo kujya aho ushaka, ubwo gusenga no kudasenga, ubwo gutora abayobozi no guhitamo uwo uzaba no kubona akazi byagezweho.”

Yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge bwubatse u Rwanda, kandi ko umuryango w’Uburayi wabigizemo uruhare, bityo ngo ushyigikiye ko amahano yagwiririye u Rwanda atazongera kuba ahandi ku Isi.

Ryan yavuze ko mu mwaka ushize aribwo Ubumwe bw’Uburayi bwasinye amasezerano y’iterambere n’u Rwanda, kuri uyu wa kabiri ngo hazasinywa amasezerano ya mbere y’inkunga ingana na miliyoni 177 z’ama Euro (€ 177 million) azafasha mu gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu cyaro.

Ati “Umwaka ushize twasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 460 z’ama Euro azafasha kongera ingufu, gufasha ubuhinzi no kuzamura imiyoborere, ejo nzasinya amasezerano ya mbere y’ibyo twumvikanye mu guteza imbere ingufu. Umwaka wa 2015 wari uwo guteza imbere Uburayi, 2016 ni uwo kureba ko imishinga twumvikanye n’u Rwanda ishyirwa mu bikorwa.”

Ryan yasabye abari aho ko bafata umwanya bakunamira inzirakarengane zaguye mu biza bimaze iminsi byibasiye igice cy’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yashimye uyu munsi w’Ubwiyunge n’Ubumwe bw’Abatuye Uburayi, anashimira uyu muryango ko wabaye inyuma u Rwanda muri iki gihe cy’ibiza bimaze iminsi byibasiye Amajyaruguru n’Uburengerazuba.

Mushikiwabo yavuze ko Ubumwe bw’Uburayi butari gushoboka iyo hatabaho ubushake bw’abayobozi bariho icyo gihe, ariyo mpamvu uyu mugabane ukomeye.

Ati “Mu Rwanda tuzi icyo intamabara ivuze, tuzi icyo ubumwe buvuze, byavuzwe ko twibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, turashima uruhare rw’Abanyaburayi batubaye hafi, no mu gihe cyo kwiyubaka no gukira ibikomere ntibyari kugerwaho hatabaye uruhare rwa bamwe, mwarakoze.”

Yavuze ko uyu munsi ari no kwizihiza ubutwari bw’Abanyarwanda no kuzuka kw’igihugu cy’u Rwanda no kwifatanya n’Uburayi mu bihe bibi bwanyuzemo, asaba ko habaho akanya ko kunamira abantu baguye mu bitero by’iterabwoba byibasiye U Bubiligi mu mpera z’ukwezi kwa gatatu.

Mushikiwabo yagize ati “Hamwe n’Uburayi, tugomba guhangana n’intambara, ibibazo by’abimukira, iterabwoba n’ibindi bibazo bibangamiye amahoro dusangiye n’umutekano wacu, kandi tugomba kubikora nk’Isi yose kandi dufatanyije.”

Yavuze ko hagati y’u Rwanda n’Uburayi umubano wahoze ari mwiza kandi ashima uruhare rw’uyu mugabane mu gufasha igihugu gutera imbere no kwiyubaka.

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’Uburayi mu gushakisha iterambere binyuze mu biganiro bigamije kubaka amahoro, kandi bitagira uwo bibangamira.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ufasha u Rwanda mu bindi bice by’ubuzima, nko mu guhanga imirimo mu rubyiruko, kuzamura imirire myiza mu bana, no guteza imbere ubutabera binyuze mu rwego rw’Abunzi.

Ambasaderi Ryan ubwe yakiraga abashyitsi baje muri ibi birori
Ambasaderi Ryan ubwe yakiraga abashyitsi baje muri ibi birori
Amb Ryan yakira Minisitiri Louise Mushikiwabo
Amb Ryan yakira Minisitiri Louise Mushikiwabo
Abanyacyubahiro batandukanye baje mu muhango baganira
Abanyacyubahiro batandukanye baje mu muhango baganira
Umuvunyi Mukuru Alosie Cyanzayire na we yari ahari
Umuvunyi Mukuru Alosie Cyanzayire na we yari ahari
Uhagarariye GIZ mu Rwanda yari muri ibi birori
Uhagarariye GIZ mu Rwanda yari muri ibi birori
Uhagarariye FAO mu Rwanda na we yari ahari
Uhagarariye FAO mu Rwanda na we yari ahari
Minisitiri w'Uburuzi n'Inganda Francois Kanimba na we yari hano
Minisitiri w’Uburuzi n’Inganda Francois Kanimba na we yari hano
Minisitiri Musoni James aganira na Prof Nshuti Manasseh
Minisitiri Musoni James aganira na Prof Nshuti Manasseh
Prof Nshuti Manasseh araganira na Fidel Ndayisaba uyobora Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge
Prof Nshuti Manasseh araganira na Fidel Ndayisaba uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Amb Claver Gatete na Amb Ryan wa EU mu Rwanda na Minisitiri Louise Mushikiwabo
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Claver Gatete na Amb Ryan wa EU mu Rwanda na Minisitiri Louise Mushikiwabo
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine yari muri ibi birori
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine yari muri ibi birori
Lamin Manneh umuyobozi wa UNDP mu Rwanda na we yari ahari
Lamin Manneh (iburyo) umuyobozi wa One UN mu Rwanda na we yari ahari
Minisitiri Mushikiwabo na Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d'Arc bifotoza na bamwe mu baje muri ibi birori
Minisitiri Mushikiwabo na Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d’Arc (ubanza iburyo) bifotoza na bamwe mu baje muri ibi birori
Byari ibirori bikomeye
Byari ibirori bikomeye
Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo by'i Buaryi bari bitabiriye ibi birori
Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo by’i Buaryi bari bitabiriye uyu munsi mukuru
Bari bishimiye uyu munsi
Bari bishimiye uyu munsi
Amb Ryan na Min Mushikiwabo baganira
Amb Ryan na Min Mushikiwabo baganira
Amb Ryan avuga ijambo rye
Amb Ryan avuga ijambo rye
Prof Shyaka Anastase uyobora RGB araganira na Dr Frank Habineza wa Green Party of Rwanda
Prof Shyaka Anastase uyobora RGB araganira na Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda
Ni umunsi w'ibyishimo ku Banyaburayi
Ni umunsi w’ibyishimo ku Banyaburayi baba mu Rwanda
Minisitiri Mushikiwabo avuga ijambo rye
Minisitiri Mushikiwabo yizeje ubufatanye na Union Europeenne mu kurwanya iterabwoba
Hari abantu benshi biganjemo abakomoka i Burayi
Hari abantu benshi biganjemo abakomoka i Burayi

Amafoto/Evode MUGUNGA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ndabona byari ibyishimo kabisa.

  • Ni byiza kuba aba banyaburayi baraboneyeho akanya ko kunamira abanyarwanda batari bake batakaje ubuzima kubera ibiza mu cyumweru gishize. Imana ibakire.

    Buri munyarwanda aho ari hose nawe yari akwiye kuzirikana akababaro igihugu cyatewe n’ibyo biza, nubwo hatabayeho Deuil National.

  • hahahhaha!! ntacyo mvuze.

  • Uriya ministre azajye yambara kinyarwanda kabisa, azegere ba kanimba, Cyanzayire bamwigishe. Umuco wacu tuwukomereho.

Comments are closed.

en_USEnglish