Digiqole ad

Min Mushikiwabo avuga ko ubufatanye bw’Abanyafurika ntacyo butabagezaho

 Min Mushikiwabo avuga ko ubufatanye bw’Abanyafurika ntacyo butabagezaho

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo  yaraye abivugiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ambasade y’u Rwanda muri Congo-Brazzaville aho yavuze ko iki gikorwa kigezweho kubera ubufatanye bukomeje kuranga ibihugu byombi by’umwihariko abakuru b’ibi bihugu.

Min Mushikiwabo yitabiriye uyu muhango
Min Mushikiwabo na mugenzi we wa Congo, Gakosso bafunguye Ambasade ku magaragaro

Mu mwaka wa 2011, Leta y’u Rwanda n’iya Congo Brazzaville zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu bwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi, ubukerarugendo, imiturire, imicungire y’impunzi, ingufu, umutekano, n’ibindi.

Minisitiri Mushikiwabo wari witabiriye umuhango wo gufungura Ambasade y’u Rwanda muri Congo-Brazzaville, yavuze ko umubano mu bya dipolomasi hagati y’ibi bihugu byombi ukomeza kwaguka.

Mushikiwabo wibanze ku mubano mwiza ukomeje kuranga ibi bihugu, yavuze ko iki gikorwa cyo gufungura Ambasade ari imbuto ziryohereye zikomeje gusarurwa ku bufatanye bw’ibihugu bityo ko ubufatanye ari yo ntwaro ya mbere yafasha Abanyafurika kugera ku byo bifuza.

Ati “ Gufungura iyi ambasade, birerekana ingufu zacu mu gushimangira iterambere ryubakiye ku Banyafurika nk’uko abayobozi bacu babyiyemeje. Igisubizo cy’ibibazo by’imibereho myiza n’ubukungu bw’umugabane, giherereye mu kugira icyerekezo n’intego bimwe.”

Yagarutse kuri komite zihoraho z’ibihugu byombi, ziriho zisuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’ubufatanye yagiye yemeranywa hagati y’ibi bihugu.

Mushikiwabo yabonyeho guhamagarira abikorera mu bihugu byombi kubyaza umusaruro umubano n’ubufatanye bwiza biri hagati y’ibihugu byombi.

Ati “ Ndashishikariza abikorera bose kubyaza umusaruro aya mahirwe ahari, bagatinyuka bagashora imari ku nyungu zabo n’iz’abaturage bacu.”

Ambasade y’u Rwanda muri Congo Brazzaville yanahawe ubushobozi bwo guhagararira inyungu z’u Rwanda mu bihugu bitandatu bihuriye mu muryango w’ubukungu bwa Afurika yo hagati (CEEAC), aribyo Cameroun, Gabon, Guinee Equatoriale, Tchad, Repubulika ya Centrafrique na CEEAC ubwayo.

Mu myaka ine ishize, ibihugu byombi byari byemeranyijwe gufungura ambasade. U Rwanda rubikora muri Werurwe 2015, ndetse muri Kanama Guverinoma y’iki gihugu isabira Dr. Habyarimana Jean Baptiste kuruhagararirayo.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Dr.Habyalimana wari woherejwe n’u Rwanda kuruhagararira muri Congo-Brazzaville yashyikirije Perezida Denis Sassou N’Guesso w’iki gihugu impapuro zimwemerera kuruhagararira muri icyo gihugu.

Kuva icyo gihe, Amb Dr.Habyalimana yakoreraga muri iki gihugu cyamwakiriye ariko ambasade itarafungurwa ku mugaragaro nk’uko biteganyijwe muri dipolomasi. Hashize amezi atatu Repubulika ya Congo na yo ifunguye ambasade i Kigali.

Uyu muhango wari witabiriwe n’aba ministiri 6 bo muri Guverinoma ya congo, abashoramari, abahagarariye ibihugu byabo  ndetse n’imiryango mpuzamahanga muri Congo, abagize diaspora Nyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.

Ministre w’umutekano wa Congo, hon. Zepherin MBOULOU, Min Jean Claude Gakosso, Min Mushikiwabo bakurikiranye ubutumwa
Ministre w’umutekano wa Congo, hon. Zepherin Mboulou, Min Jean Claude Gakosso, Min Mushikiwabo bakurikiranye ubutumwa
Abaministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, hamwe n’aba ambasaderi b’ibihugu byombi
Abaministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, hamwe n’aba ambasaderi b’ibihugu byombi

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ni byiza cyane, twige igifaransa dushyizemo agatege.

    • waoooh c genial la langue de francais peut augumente

  • Ariko jye mbona twahera ku byoroshye: gushyira ingufu mu butwererana na RDC duturanye, abaturage bashobora no guhahirana batagombye gukora ingendo ndende. Ibyo bisaba no kubanza kunoza umubano w’ibihugu byombi, urwikekwe ku banyarwanda ruri hariya hakurya rukavaho, n’impunzi z’abanyekongo ziri mu Rwanda zigataha, n’iz’abanyarwanda ziriyo zidashaka kugaruka hano zikemererwa kujya mu bindi bihugu zifuza byiteguye kuzakira. Umunyarwanda wese ugiye muri kiriya gihugu cya RDC, akubwira ko n’ubwo kirimo akaduruvayo, amafaranga yo bayafite, banayaturusha kure. Ariko se tuhashore dute ingufu zacu tukirebana na bo ay’ingwe? Ibi kandi twanabitekerezaho ku bindi bihugu by’abaturanyi, cyane cyane Tanazaniya n’u Burundi. Ntituzungukira mu bihugu bya kure ibyo duhomba mu bihugu by’abaturanyi kubera guhangana na byo aho kubana mu mahoro, kandi tuzi neza ko turi igihugu kitagera ku nyanja.

    • @Safi igitekerezo cyawe nicyiza cyane, tuve mukwiyemera ducishe make tureba kure.Ntabwo abantu bakubaha utabubaha.kandi buriya haribikomere bamwe bagifite nko kwibukako Chef d’état major wigihugu ubu asigaye ari ministre wa defense mukindi gihugu bitera uburakari budashiriraho gusa.

    • @Safi ubundi ujya utanga comment nziza ariko hano wakishe kabisa!
      Umunyarwanda yise umwana we ati “HABANABASHAKA”. Ariko kandi kuba ushimangira ko tutabanye neza na Congo bityo tubihomberamo wakabaye unibaza impamvu tutabanye neza nayo, ukanareba efforts zibaho ngo tubane neza.

      Wabana ute nta rwikekwe n’umuturanyi ucumbikiye umwanzi wawe? cg ijambo FDLR ni njywe uryumvanye.
      As far as FDLR ikiri hariya hazagumaho urwikekwe n’imibanire itari myiza between Congo and Rwanda.

      Uti u Burundi se bwo? iby’u Burundi n’u Rwanda byo ntawabitindaho usibye kidobya irimo ubu mu mibanire nzi neza ko u Rwanda n’u Burundi bitari kera bizongera bikabana neza. Ese Tanzania tubanye nabi, ese Kenya tubanye nabi? Tanzania se ubona ntacyahindutse, ntituzabane na Gabon rero ngo kuko DR Congo ari iri hafi tubanze tuyinginge tubane neza tubone gukomeza?

      Oya rwose Hanabashaka, kandi sinzi niba utari kubona ko ubushake buhari kandi hari tournant iri kubaho kugira ngo ibihugu byombi bibane neza.

      Ndumva comment yawe yari kugira imbaraga iyo uba werekanye ko u Rwanda nta bushake rufite bwo kubana na COngo ariko siko bimeze.

      Safi rero ubutaha wongere ushyiremo agatege, ubundi nkunda comment zawe

      • Ese bwana Felecien, utigijije nkana ari Kongo nu Rwanda ninde wagiriye nabi undi kurusha? Izo FDLR uvuga niryari Kongo iterekanye ubushake uhereye kukwemerera kumugaragaro ko leta yu Rwanda yohereza abasoda bayo kubutaka bwa Kongo guhiga iyo FDLR? Ibyubizi mubihugu bingahe kwisi? Ese leta ya Kongo isabye kuza guhiga M23 aho mu Rwanda rwakwemera? Tujye tuvuga ibintu twirinda guhengama cyane.Nkunda abahe? Mutebusi yabaga he? CNDP,M23 niyindi mitwe iri kuremwa cg izaremwa kandi u Rwanda ruhora rurinyuma.Harya intambara ya Kisangani yahitanye abakongomani bangahe ubwo u Rwanda na Uganda byaharwaniraga? u Rwanda rwagombye ahubwo gusaba imbabazi Kongo.

        • Mikeno ahubwo ndumva ari wowe ubogamiye ku ruhande rwa Congo cg rwa FDLR, ni uburenganzira bwawe ariko.
          Kwemerera ingabo kujyayo se bisobanuye kuzirwanya izo FDLR zigacika? Leta ya Congo se irinda isaba kuza kurwanya M23 mu Rwanda iyo M23 yigeze igira ibirindiro mu Rwanda nk’uko FDLR ibifite za Beleusa, Rutchuru n’ahandi, muri Congo? Nkunda se we niba ari mu Rwanda ararwana? Abo ba M23 ko bahungiye mu Rwanda bakamburwa imbunda bagashyirwa mu nkambi n’abayobozi ba COngo ubwabo bakaza kubasura, wumva bari bafite ibirindiro mu Rwanda? Ese FDLR yo niko bimeze ra?
          Mwagiye mureka ahubwo guhengama ari mwe?

          Ese kuba FDLR yirirwa yica ifata abantu bugwate muri Congo, ifata abagore ku ngufu, isoresha, isahura abaturage ngo irwanya Leta y’u Rwanda nibyo wumva bigushimishije kurusha uko yavaho ibihugu byombi bibishyizemo imbaraga?
          Ngo intambara za Kisangani…wakoze ibarura ry’abaziguyemo se Mikeno we? warazirwanye? Ubundi se intambara ni iki nyine? baba barasa amashaza, aho inzovu zirwaniye hababara iki? si abaturage?

          Ushatse wakwemera ko Congo atari shyashya mu gutuma imibanire yayo n’u Rwanda itaba myiza. Ntabwo mvuze ngo u Rwanda ni marayika ariko ntanubwo navuga ko umuhate wo kubana ugomba kuva ku ruhande rumwe.

          Nabivuze neza ko umunyarwanda yavuze ngo HABANABASHAKA, kandi kutabana neza na Congo (usibye ko atari nako bimeze nk’uko Safi yabaye nk’ubivuga) bitabuza u Rwanda gushaka izindi nshuti za kure cg za bugufi.

          • Izonzovu zawe uvuga nta bousoles zigira koko kuko kujya kurwanira mukindi gihugu nubuhanga bukomeye nubushishozi bw’intangarugero.Umusaruro uvuyemo rero twagombye no kujya tuwemera.

          • Aca mambo weeee! muwemera wowe nande? uravuga tuuuuuuuuu

          • Ibyo byabayeho kandi birinomu mateka akubabaza wowe Felix ariko ntacyo wabikoraho.Harabantu bishoye mubintu bakoreshejwe nabampatsibihugu nubu bashobora kuba bakicuza ariko amazi yararenze inkombe.Boomrang rero iriho iriho gufata umuvuduko.

      • @Felicien, iyo uvuze ngo habanabashaka uba uvuze ba nde? Abaturage, cyangwa abayobozi. Ubu se kuba ba Prezida Kagame na Magufuri bumvikana ibintu bikagenda, kandi ku bwa Kikwete umuriro warakaga, cyari ikibazo cy’abaturage? Buriya iyo hahagarikwa ingendo n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ni ikibazo cy’abaturage? Inzitizi z’imibanire hagati y’ibyinshi mu bihugu bya Afrika, ziva ku bayobozi ntabwo zifashe ku baturage, batajya bareka kwambukiranya imipaka iyo badakumiriwe. Rwose abanyafrika ni Panafricanistes kurusha abayobozi babo, ntabwo imipaka ibahangayikishije nk’uko bimeze ku bayobozi. N’abirukana abanyamahanga mu bihugu byabo, usanga imiyoborere mibi y’indani ibifitemo uruhare rurenga 50%. Kandi kumva ko iyo bitagenda buri gihe hagati y’u Rwanda n’ikindi gihugu ari abandi baba bafite ikibazo, twe turi ba miseke igoroye, nabyo ni ukwigiza nkana cyangwa ubufana bukabije. Nk’ikibazo cya FDLR ugarukaho, ni byo kibangamiye umutekano, waba uw’u Rwanda waba n’uwa Kongo. Ariko se kuki bamwe basaba kwimurirwa mu bindi bihugu bidahana imbibi n’u Rwanda, rukaba ku isonga y’ababyanga, ngo oya nibagarurwe mu Rwanda?

  • Haaaaaa,murashimishije mwese with your comments,hari byinshi mutuma tumenya tubatutazi.anyway ni byiza ko igihugu cyacu gikomeza kongera imibanire nabene wacu aharihohose.we have struggled in that country as refugees and lost our beloved families.congs to our government.songa mbele rwandans????????…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish