Digiqole ad

Abanyarwanda tugerageza kenshi bikarangira icyo dushaka tukigezeho – Kagame

 Abanyarwanda tugerageza kenshi bikarangira icyo dushaka tukigezeho – Kagame

Perezida Kagame n’abandi bayobozi hamwe n’abatanyabikorwa mu kubaka izi nyubako

Afungura ku mugaragaro inyubako ya ‘Kigali Convention Center’ yuzuye ku Kimihurura ubu ikaba yitegura kwakira inama yaguye y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe, Perezida Kagame yagaragaje ko uyu mushinga w’ubwubatsi wagoranye cyane ariko kuko byari byiyemejwe ko ugerwaho, uyu munsi ni umushinga urangiye.

Perezida Kagame n'abandi bayobozi hamwe n'abatanyabikorwa mu kubaka izi nyubako
Perezida Kagame n’abandi bayobozi hamwe n’abafatanyabikorwa mu kubaka izi nyubako

Perezida Paul Kagame yashimiye abantu bose bagize uruhare muri uyu mushinga wa Hoteli n’ibyumba by’inama (Convention Center), by’umwihariko Ikompanyi y’Abanyaturukiya ‘SUMMA’ yayirangije, n’abandi bose bagize uruhare kuriga ngo uyu mushinga ube urangiye.

Kagame yavuze ko uyu mushinga ugezweho kubera ubushake bw’Abanyarwanda bawutekereje, nubwo waje kugenda ubanaira mu myaka ishize.

Ati “Twatsinzwe bitari rimwe, bitari kabiri, bitari gatatu ariko ku nshuro ya kane birakunda. Mu mikorere y’Abanyarwanda ntabwo twatsinzwe rimwe, twatsinzwe kenshi ariko nanone twatsinze kenshi kuruta inshuro twatsinzwe, kandi dukomeza kwigira ku gutsindwa duhura nakwo, dukomeza kugerageza tugatsindwa ariko tugakomeza kugerageza.”

Perezida Kagame avuga ijambo ryo gufungura izi nyubako kumugaragaro
Perezida Kagame avuga ijambo ryo gufungura izi nyubako kumugaragaro

Kagame yashimiye cyane Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, by’umwihariko umuyobozi wayo Nkosazana Clarice Dlamini-Zuma kuko ngo nayo ifite uruhare rukomeye kuba uyu mushinga wuzuye.

Ati “Impamvu ku nshuro ya kane byakunze, ni igitutu cy’amahirwe twahawe n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yo kwakira inama tugiye kwakira, kandi ntibyari gukunda iyo hatabaho uruhare rwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’umuyobozi wayo Madame Zuma, n’abo bakorana nshimira cyane. Ni ayo mahirwe yadushyize ku gitutu gikomeye bituma tubigeraho.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi Hoteli na Convention Center ari Ibinyarwanda cyane ahanini agendeye ku myubakire yabyo, dore ko Abanyarwanda benshi bavukiye cyangwa babaye mu nzu za Kinyarwanda bijya kumera kimwe.

Ati “Bifitanye isano y’umuco, uko iteye (design) nubwo ari inzu igezweho ariko bifitanye isano n’ayo mateka n’uwo muco, ari nayo mpamvu mvuga ko ari inyubako nyarwanda gusa igezwe.”

Yavuze ko ari ibyishimo kuba izi nyubako zuzuye nyuma y’imyaka hafi umunani zubakwa,atangaza ko ziteguye kwakira neza inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe neza.

Ati “Cyera kabaye, izi nyubako ziruzuye ahasigaye ni ahacu nk’Abanyarwanda n’abanyamahanga kugira ngo tuzibyaze n’inyungu.”

Abashyitsi batandukanye abatumiwe gufungura iyi Hotel
Abashyitsi batandukanye abatumiwe gufungura iyi Hotel
Ambasaderi wa Africa y'Epfo mu Rwanda aganira na Dr Dlamini Zuma wa African Union
Ambasaderi wa Africa y’Epfo mu Rwanda aganira na Dr Dlamini Zuma wa African Union
Minisitiri Louise Mushikiwabo aganira na bamwe mu bashyitsi
Minisitiri Louise Mushikiwabo aganira na bamwe mu bashyitsi
Abayobozi barimo Sen Makuza, Hon Mukabalisa, Hon Imena, Hon Kamayirese, Hon Uwizeye n'abandi
Abayobozi barimo Sen Makuza, Hon Mukabalisa, Hon Imena, Hon Kamayirese, Hon Uwizeye n’abandi
Ba Minisitiri Dr Gashumba aganira na Dr BInagwaho
Ba Minisitiri Dr Gashumba aganira na Dr Binagwaho baganira
Ivan Kagame ari mu bari baje kureba izi nyubako zafunguwe
Ivan Kagame ari mu bari baje kureba izi nyubako zafunguwe
Ivan aganira n'abandi batumiwe
Ivan aganira n’abandi batumiwe
Perezida Kagame ubwo yari ahageze
Perezida Kagame ubwo yari ahageze
Eng Didier Sagashya umuyobozi wa UCL iri mu zubatse iyi nyubako
Eng Didier Sagashya umuyobozi wa UCL iri mu zubatse iyi nyubako
Minisitiri w'ibikorwa remezo James Musoni avuga ko iyi nzu irimo abafatanyabikorwa (shareholders) bane; Prime Investment, Cryistal Ventures, RSSB
Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni avuga ko iyi nzu irimo abafatanyabikorwa (shareholders) bane; Prime Holdings, Cryistal Ventures, RSSB na Rwanda Investment Group
Perezida Kagame mu bashyitsi akurikiye ibiri kuvugwa
Perezida Kagame mu bashyitsi akurikiye ibiri kuvugwa
Abandi bayobozi bakurikiye ibiri kuvugwa
Abandi bayobozi bakurikiye ibiri kuvugwa
Umuyobozi mukuru wungirije wa Police y'u Rwanda Dan Munyuza yari mu batumirwa
Umuyobozi mukuru wungirije wa Police y’u Rwanda Dan Munyuza yari mu batumirwa
Nyuma hakurikiyeho umwanya wo kwakira abashyitsi
Nyuma hakurikiyeho umwanya wo kwakira abashyitsi
Perezida Kagame na Mme Dr Dlamini Zuma nibo bari abashyitsi bakuru
Perezida Kagame na Mme Dr Dlamini Zuma nibo bari abashyitsi bakuru
Igishushanyo cy'uko izi nyubako ziteye
Igishushanyo cy’uko izi nyubako ziteye

 Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • iterambere ryacu riri mubiganza byacu. icyo dushaka cyose nitwe kireba, we have authority to control our country the way we want in positive way. proud of you our HE. Rwanda komeza utere imbere

  • Imana Ishimwe

  • Holaah Rwanda!!!! Keep progressing more. birashimishije. HomeSweetHome.

  • Jye ndemeye. Wowe?

  • Byiza cyanneee! Kandi dushimiye cyane aba engineers ( especially Rwanda team), buriya mubayi intwari muzandikwa mu mateka. Dushimire cyane Prezida Paul Kagame kuko yabaye mu bambere mu gutangiza uyu mushinga and he showed leadership and resilience to finish the project.

    Congratulation Rwanda and have a very nice AU summit.

  • Birashimishije kabisa. Ubuyobozi bufite icyerekezo kizima kandi bufata ibyemezo bikwiye mu gihe gikwiye!

  • unva kagame numugabo pe ! burya nushaka kumenya umugabo nyamugabo ntuzunve ibyo avuga ngo uhite wemeza ko umubonye uti nuwo , rekada ! ngo burya ururimi ntacyo rupfana numuntu kuko mumambo habamo no kwirarira, ushobora kubona umugabo wintyoza mukuvuga no guhiga ariko wajya kireba ibikorwa bye ugasanga birabaze cga ntanabyo . ariko burya nujya ubona umugabo wibikorwa nkibi ujye ukura ingofero , ntacyo uzaba ndetse ntibizanagukozisoni habe na gato, njye nkunda umugabo ntacyo ampaye kandi burya abagabo nkawe ntibakabure mururu rwanda ngo bibe ibyawamugani ngo ni amaburakindi oyaa niyo mwijuru ibyunve rwose ibyo bintu ntibizabe ahubwo tuzahorane abagabo batera abandi akanyabugabo abagabo bibikorwa abagabo bafite ibitekezo ibihumbi nibihumbi…….mu mitwe yabo, genda rwanda urumunyamugisha !! njye nkwifurije ibyiza gusaaa

  • Nimushaka munyite igipinga ariko iyi niyamishinga bita INZOVU Y’UMWERU. Mwese muri kwishima hano ntanufite ubushoboze bwo kwigurira icyayi muririya hotel. Gushora miliyoni 300M$ mumishinga ya Hotel ni ukubara nabi cyane. Ubonye nibura iyo ruba uruganda rukora amagare cyangwa telephone? Yayaya.. iyi myenda muri kwishoramo ni abuzukuru banyu bazayishyura.

  • Convention Center, irangiye itwaye amadolari miliyoni 300 z’amadolari, ahwanye na miliyari 223 z’amanyarwanda uvunjishije kuri taux ya BNR. Angana n’ayakubaka ingomero hafi eshatu z’amashanyarazi nk’urwa Nyabarongo, kuko ruriya rugomero rwubatswe rutanga megawatt 28 rwatwaye miliyoni 110 z’amadolari, cyangwa Kivuwatt ebyiri n’igice, kuko iyarangiye itanga megawatt 25 yatwaye miliyoni 130 z’amadolari. Cyangwa ayakubaka icya gatatu cy’mihanda yose ya kaburimbo ihuza Umujyi wa Kigali n’imipaka y’ibihugu duturanye. Nk’urugero, uwa Kigali Gatuna warangiye watwaye miliyari 51 z’amanyarwanda, ufite kilometero hafi 77.8. Bivuga ngo ikilometero kimwe gitwara miliyoni nka 650, kandi imihanda iduhuza n’amahanga irimo kaburimbo nta kilometero igihumbi zirimo (zihwanye na miliyari 650 z’amanyarwanda ku kilometero). Izindi ngero ni nyinshi umuntu yatanga, zerekana ko iriya Kigali Convention Center ihenze cyane. Kugira ngo yiyishyure mu myaka 50, byaba bisaba ko buri mwaka yinjiza nibura miliyari enye n’ibihumbi magana inani by’amanyarwanda, utabaze inyungu ku nguzanyo. Mu yandi magambo, KCC nta business irimo, ni umushinga wa politiki. Abawukoze ngo bateganyaga ko izajya yinjiriza igihugu milyoni 40 z’amadolari buri mwaka. Ahaa!

    • UVUZ UBUSA IRYO NISHYARI RYUKO TUBATSINZE IKINDI GITEGO CYUMUTWE(NDAVUGA ABANZI BA PK)ICYO UTAZI IZAJYA YINJIZA MILIYONI40 BURI MWAKA BIVUZE KO IZIYISHYURA MItarenze 10!!

      • Nyamara avuze ukuri atanze n’ingero zifatika. Ko wowe utagaragaje aho izo miriyoni 40 z’amadolari zizava niba uzi gukora isesengura?! Mpereye ku ngero aduhaye nanjye simbona impamvu amafaranga angana kuriya yashowe mu bwubatsi bwa hoteli mu gihe hari byinshi bicyenewe kandi byihutirwa kuyirusha. Ndibuka ko Village URUGWIRO yubatswe n’inkunga y’Ubufaransa mumyaka ya 70 nabwo hari inama ikomeye nk’iriya yagombaga kubera mu Rwanda. Ubu niyo State House kandi ntacyo u Rwanda rwatakaje. Ariya mafaranga aba yarubatse imihanda myinshi cyane mu Rwanda ntajye gushorwa mu mishinga yo kwibonekeza! Harya ubwo bizitwa ko byubatswe na HE?! Ngaho nimukomeze muyashore mumahoteli nzaba ndora inyungu zizavamo…

    • Ubwo rero nawe ngo uravuze! Ngo uri spécialiste. Akumiro ni amavunja koko? None se izo Kivuwatt cg Nyabarongo uvuga ni wowe wazubatse? Niba wowe utishimiye ikintu ntukumve ko abanyarwanda bose batacyishimiye kandi aba bose ubona bishimye ntucyeke ko ubarusha ubwenge.

  • Soooo sweety and levely to see our good Country (Rwanda) keep shining!!!!

  • Soooo sweety and lovely to see our good Country (Rwanda) keep shining!!!!

  • Keep up a good a work Muzehe, proud of now Rwanda, Turashaka nikibuga Cyindege !!!

  • Keep up a good work Muzehe, proud of now Rwanda, Turashaka nikibuga Cyindege !!!

  • Icyo dushaka kiratugora bkarangira tukigezeho ni byiza ntako bisa. Ariko biranavugwa ko iriya nyubako yatwaye amafaranga menshi cyane bitari ngombwa(akenshi ngo byaterwaga n’imitegurire y’uburyo izubakwa kugeza ubwo bamwe banemeza ko ishobora kuba iri kw’isonga mu byagushije ubukungu bw’igihugu kuko yatumye u Rwanda rusaba ideni bizarugora kwishyura. iyi ni imwe mu mishinga Leta ikora myiza ariko itagendanye n’ubukungu bw’igihugu bikazarangira igurishijwe macye cyane cyangwa ibuze abaguzi burundu. Ntabyo nifurije Leta yacu gusa birazwi ko imishinga isa n’inzozi z’umuntu umwe ukomeye mugihugu akenshi iyo ageze kw’iherezo rye abamusimbuye bakunze kuyitesha agaciro. Byarabaye kwa Mobutu na Gbadolite ye, kwa Cheouchescou munywanyi we, kwa Staline mu ba Soviyeti, kwa Iddi Amin dada haruguru aha ku muturanyi, ntibagiwe no kwa Mugabe wambuye amasambu abazungu akayihera inkoramutima ze none zananiwe kuyahinga nk’uko abazungu babikoraga icyari ikigega cya Afurika cyabaye indiri y’inzara, Kwa Gaddafi ubwiza bwa Libiya bwasimbuwe n’amatongo mu magorofa, Iraki yo mu myaka 20 ishize yarangije kuba umugani, amahoro baririmbye imyaka mynshi ubu ni inzozi kuribo kandi henshi ibyababayeho ntabyo bikururiye, babonye biza…! Twakora iki rero ngo uwo Rushenyi wamaze ibihangange byageze kuri byinshi ngo igikombe byanywereyeho tunyure ukubiri nacyo?! Ni Ngombwa kuba inyaryenge nka Mathew KEREKOU hagamijwe gusigasira ibyiza byinshi twagezeho twiyushye icyuya. Imana ikomeze itugirire neza.

    • UVUZE AHUBWO WEWE ICYO TWAKORA NKURINDA IBYAGEZWEHO BITABAA NKIBYABO UVUZE HEJURU!

  • Ikibazo suko yuzuye Ikibazo nuburyo iza komeza gusa neza nkuko barimo kuyitwereka uyu munsi

  • uyu ni umushinga wa politiki gusa,ntacyo umariye abanyarwanda: nawe se ubushomeri,inzara imeze nabi…aho nibura kuzana uruganda rukora ibibiliti,amasabune cg se ibiryo ngo tubone akazi…muzanye hotel umunyarwanda atabasha no kuguramo icyayi cyo kurya. Yewe no kubonamo akazi ntibyoroshye. None iyo mishanga itagirira akamaro abanyarwandaaaaaa!!! ahaaaa!! NZABANDORA

  • @Mbongo: wowe ibyo urya ku munsi byatunga mayibobo zingahe,kandi ntacyo umaze uretse guhembera imijinya n’ubutagondwa muri society gusa? Izi comparisons zawe zuzuye ubujiji gusa ntakindi.

    • Harya ngo kuki muba mushaka ko abantu bemera kugondwa (kutaba intagomdwa)? Ugonda abantu akumva ari bwo babaye abana beza, aba agira ngo avanemo iki? Umuntu muzima, ni ufite impagarike si ugondamye.

  • Jye mfite amatsiko yo kumenya uburyo bazajya boza ivumbi rizajya rihindanya ariya mashitingi basakaje iriya ya Kinyarwanda. Igihe cy’impeshyi ndabona isuku yayo itazoroha.

  • Erega ibyo muvuga ndabyumva ariko nanone iyo bafata ariya mafrw bakubaka iriya mihanda mwavuze, kuyigendamo ntibyari kuyagaruza ngo umwenda wishyurwe…kugira Kigali ahakorerwa amanama byakwinjiza menshi kurusha kuyubakisha imihanda namavuriro. Byumvikana ko kuzasubiza uriya mwenda bizatinda ariko bishoboka. Naho ibyubukene ninzara byo mubireke kuko na christo azarinda agaruka abakene bakiyicira isazi kumunwa hose kwisi. Leta ntiyabona 300$ muri reserve ngo izikoreshe iyo imishinga, aho yava ni ukuyaguza kandi ntiwayaguza ngo uyashyire aho atagaruka vuba..kandi imihanda n ingomero ntibyayagaruza. Imishinga nk iyi igaragaza isura y igihugu mushobora kuyita iya politics ariko izayagaruza kuko tourism na MICE ni secteurs zikomeye zinjiza akayabo.
    Mubike amarangamutima mu tubati. Poleni

    • A good comment. Abantu ntibazi conditionalities za world bank na IMF

  • uwashyizeho izo witako ari shiting azagena uburyo bazoza!

  • ibi ni ukwipasa muremure ndabarahiye!

Comments are closed.

en_USEnglish