Tags : Kenya

Andreas Spier watoje APR FC yagizwe directeur technique muri Kenya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ryemeje Andreas Spier watoje APR FC, nk’umuyibozi wa Tekinike (directeur technique) mushya. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 29 Kamena 2016, nibwo ishyirahamwe rya ruhago muri Kenya ‘KFF’ ryemeje umunya-Serbia ufite inkomoko muri Romania, Andreas Spier nk’umuyobozi wa Tekinike mushya. Uyu mugabo w’imyaka 54, amenyereye akarere ka Afurika […]Irambuye

Perezida Uhuru Kenyatta yatangiye urugendo rw’iminsi itatu muri Botswana

Uhuru Kenyatta yafashe indege kuri uyu wa mbere yerekeza muri Botswana aho azagirira uruzinduko rw’iminsi itatu. Perezida Kenyatta yitabye ubutumire bwa Perezida Ian Khama. Mu byo bazaganiraho harimo kuzamura ubucuruzi no kunoza imibanire hagati ya Kenya na Botswana. Ku kibuga cy’indege, Uhuru Kenyatta yaherekejwe na Visi Perezida William Ruto n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma. Umuvugizi […]Irambuye

Kenya: Abaturage bazajyana imbeba nzima 200 mu myigaragambyo

Iki gikorwa kiswe (Operation Ondoa Panya, bivuze Kwirukana imbeba) abigaragambya bazazana imbeba mu myigaragambyo bita iy’Amahoro. Abaturage barigaragambiriza icyemezo cyafashwe n’akarere ka Ruring’u muri Kenya, cyo kubaka ahantu hagezweho hazakorerwa ibikorwa binyuranye nko gukora massage, piscine n’ibindi bizatwara miliyoni 75 z’Ama Shilling yaKenya ($740,000; Frw 510, 000, 000). Umwe mu bateguye iki gikorwa, John Wamagata […]Irambuye

Kenya: Senateri yakubise ingumi umuyobozi w’Umujyi wa Nairobi mu Nteko

Umuyobozi w’Umujyi wa Nairobi muri Kenya, Evans Kidero biravugwa ko yajyanywe kwa muganga kureba ko ntacyo yabaye nyuma yo gukubitwa ingumi na Senateri Mike Sonko, wo muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC muri Kenya), nk’uko byatangajw en’umuvugizi we Beryl Okundi. Ibiganiro byo kubaza uyu muyobozi uko yigwijeho imitungo, byaje kuvamo kurakara, maze […]Irambuye

Kenya: Inkende yashyize igihugu cyose mu icuraburindi igihe cy’amasaha ane

Kuwa kabiri inkende yatumye mu gihugu hose muri Kenya hashira amasaha agera kuri ane mu icuraburindi nta mashanyarazi. Sosiyete  ishinzwe ingufu z’amashanyarazi muri Kenya yavuze ko ibura ry’amashanyarazi ryabaye ejo mu masaha y’igicamunsi mu gihe cy’amasaha ane ryatewe n’inkende yari yinjiye muri sitasiyo itanga umuriro iri ahitwa Gitaru. Mu itangazo ryasohowe na KenGen, Sosiyete ishinzwe […]Irambuye

Kenya: Babiri bamaze kugwa mu myigaragambyo yabatavuga rumwe na Leta

Kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Kisumu, uherereye mu Burengerazuba bwa Kenya abantu babiri bitabye Imana abandi batandatu barakomereka mu myigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta bamagana Komisiyo y’igihugu y’Amatora bavuga ko ibogama. Abahagarariye abatavuga rumwe na Leta bavuga ko mu gihe aba bigaragambyaga Polisi yarashe urufaya rw’amasasu mu kirere kugira ngo ibatatanye bajya ku […]Irambuye

Ethiopia: Imyuzure yahitanye abantu 50 mu minsi ibiri ishize

Nibura abantu 50 bishwe n’imyuzure n’inkangu mu gihugu cya Ethiopia, mu minsi ibiri ishize, nk’uko byatangajwe na kimwe mu bitazamakuru bya Leta. Fana Broadcasting Corporate yavuze ibyatangajwe n’abayobozi b’ibanze bavuga ko imihanda yatwawe n’amazi, ibiraro bigasenyuka, abantu ibihumbi bakaba baragizweho ingaruka n’imvura nyinshi cyane muri iki gihugu. Iyi myuzure yibasiye Ethiopia ije nyuma y’icyanda kitigeze […]Irambuye

Kenya: Bane bahitanywe n’imvura ikaze

Imvura ikomeye yateje imyuzure mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi kugeza ubu amakuru akaba avuga ko abantu bane bamaze kuhasiga ubuzima. Iyi mvura ikaze yaguye mu bice binyuranye bya Kenya, ariko iteza imvuzure yahitanye abantu ndetse ikangiza byinshi muri Nairobi. Abantu bane bavugwa bamaze gupfa, ngo bagwiriwe n’igikuta cy’inzu cyasenyutse kikabagwaho. Umuryango mpuzamahanga urengera imbabare […]Irambuye

en_USEnglish