Digiqole ad

Ethiopia: Imyuzure yahitanye abantu 50 mu minsi ibiri ishize

 Ethiopia: Imyuzure yahitanye abantu 50 mu minsi ibiri ishize

Imyuzure muri Ethiopia ibayeho nyuma y’izuba ryinshi cyane kandi ryari rimaze igihe

Nibura abantu 50 bishwe n’imyuzure n’inkangu mu gihugu cya Ethiopia, mu minsi ibiri ishize, nk’uko byatangajwe na kimwe mu bitazamakuru bya Leta.

Imyuzure muri Ethiopia ibayeho nyuma y'izuba ryinshi cyane kandi ryari rimaze igihe
Imyuzure muri Ethiopia ibayeho nyuma y’izuba ryinshi cyane kandi ryari rimaze igihe

Fana Broadcasting Corporate yavuze ibyatangajwe n’abayobozi b’ibanze bavuga ko imihanda yatwawe n’amazi, ibiraro bigasenyuka, abantu ibihumbi bakaba baragizweho ingaruka n’imvura nyinshi cyane muri iki gihugu.

Iyi myuzure yibasiye Ethiopia ije nyuma y’icyanda kitigeze kibaho mu myaka 50 ishize muri iki gihugu, aho nibura abantu miliyoni 10, ayo mapfa y’izuba rikabije asize bakeneye imfashanyo.

Ingaruka z’ibihe bita El Niño zagiye zigaragaza mu bice bitandukanye bya Africa. Muri Africa y’Iburasirazuba nka Kenya, u Rwanda hagiye haba imvura nyinshi itera inkangu no kuriduka kw’inzu.

Muri Africa y’Amajyepfo, Somalia, na Ethiopia, El Niño yahateje amapfa y’izuba ryinshi bituma abantu benshi basigara iheruheru kubera ko imyaka yabo yumiye mu mirima, amatungo arapfa.

BBC

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish