Digiqole ad

Wari uzi ko mu Rwanda hari ahitwa i Nairobi?

Mwamenye ahitwa ‘South Africa’ muri Kigali, Iburasirazuba mu karere ka Kayonza ho hari agasantere kitwa Nairobi. Ni mu cyaro cyo mu murenge wa Rukara Akagali ka Rwimishinya umudugudu wa Kigwene I, hitwa gutya kuva mu myaka hafi 10 ishize.

Santere ya Nairobi ukiyinjiramo
Santere ya Nairobi ukiyinjiramo

Uri mu muhanda mpuzamahanga wa Kayonza – Nyagatare ukarenga i Gahini ukagera aho bita Kukimodoka ufata umuhanda w’ibitaka ugana i Nairobi, ni muri kilometero hafi 15, kuri aka gasantere n’inkengero zako uhasanga ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse, ubukanishi bw’amagare n’ubuhinzi bw’intoki cyane cyane.

Abatuye aha i Nairobi ya Kayonza babwiye umunyamakuru w’Umuseke wahasuye kuri uyu wa 20 Kanama ko izina Nairobi aka gasantere karifashe kubera uburyo ngo kari icyaro kibisi kakihuta mu guhindura isura mu buryo butunguranye.

Faustin Kamuhanda ni kawukire waho, afite imyaka 61 avuga ko mu myaka hafi 10 ishize bahacongeraga amabuye, maze amakamyo akajya aza kuyapakira ari menshi, bituma abahatuye bakora kw’ifaranga batangira guhindura ubuzima bwabo.

Ati “ Umugabo bitaga Mutaliyani wari umwubatsi niwe waje akubise amaso amakamyo, arebye uko abantu bamaze kubaka amazu meza, ahita avuga ati hano noneho ni Nairobi, izina rifata rityo kuva ubwo uje hano akavuga ati ngiye Nairobi, uhavuye nawe ati mvuye i Nairobi kugeza ubu.”

Impamvu Mutaliyani yise aha hantu Nairobi ngo nta yindi, ni uko yashakaga gusobanura ko aha hantu hateye imbere vuba hagaca ku kandi gasantere kitwa Kigar nako muri aka kagali ka Rwimishinya.

Nairobi ya Kayonza ntabwo ari nk’iya Kenya, hari amazu aciriritse n’andi menshi y’ibyondo, abahatuye usanga ariko bavuga ko ntacyo babaye kuko ngo batunzwe n’ubuhinzi bwabo.

Umwe ati “Turya ibitoki, turya imboga, tugapima inzoga abakuru tukanywa nta kibazo.”

Muri aka gasanteri kadatuwe n’abantu benshi cyane, uhasanga ubucuruzi buciriritse bw’amabutike n’utubari. Abahatuye bakora cyane ubuhinzi bw’intoki, abaho bavuga ko nta mwana utajya mu ishuri kandi bacye cyane muri bo aribo badafite ubwisungane mu kwivuza.

Nubwo aka gasanteri ngo katejwe imbere byihuse no gucukura no guconga amabuye yo kubaka no kubakisha imihanda, iri terambere abahatuye bavuga ko ubu ryahagaze kwihuta kuko ibi bikorwa bitagikomeje nka mbere.

Icyo basaba ubuyobozi kihutirwa ngo ni ukubagezaho amashanyarazi kuko ngo aricyo kintu babona ko gitumye batarakomeje kwihutisha iterambere rya sentere yabo ya Nairobi.

Bavuga ko Paris nayo itubatswe mu munsi umwe….Nairobi ya Kayonza nayo birashoboka.

Amwe mu mafoto ya Nirobi i Kayonza:

Nairobi (mu kadomo k'umukara) ku ikarita y'u Rwanda
Nairobi (mu kadomo k’umukara) ku ikarita y’u Rwanda
Nairobi ku ikarita y'Akarere ka Kayonza
Nairobi ku ikarita y’Akarere ka Kayonza
Nairobi mu murenge wa Rukara Akagali ka Rwimishinya
Nairobi mu murenge wa Rukara Akagali ka Rwimishinya
Ni agasantere abagatuye bavuga ko kazamutse mu myaka micye ishize
Ni agasantere abagatuye bavuga ko kazamutse mu myaka micye ishize
Hari amazu aciriritse ku rwego rw'abahatuye
Hari amazu aciriritse ku rwego rw’abahatuye
Abaturage b'aha bakira ababagana ubona batishisha
Abaturage b’aha bakira ababagana ubona batishisha
Kamuhanda araganirira Umuseke uko aha hiswe Nairobi
Kamuhanda araganirira Umuseke uko aha hiswe Nairobi
Hari amazu aciriritse amwe n'amwe aba asize agashwagara mu buryo bunogeye ijisho
Hari amazu aciriritse amwe n’amwe aba asize agashwagara mu buryo bunogeye ijisho
Kuri butike bacuruza ibintu bitandukanye, inyanya ziri hanze aho buri wese azibona, umufungo ni 50Rwf
Kuri butike bacuruza ibintu bitandukanye, inyanya ziri hanze aho buri wese azibona, umufungo ni 50Rwf
Abahatuye batunzwe n'ubuhinzi n'ubworozi cyane bw'intoki
Abahatuye batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi cyane bw’intoki
Ibyapa byanditseho ibyo bacuruza si ngombwa, ibimenyetso ahubwo
Ibyapa byanditseho ibyo bacuruza si ngombwa, ibimenyetso ahubwo
Mu 'Ubwisanzure' uratambuka ukica isari, ipura (plat) ya melange ni 400Rwf
Mu ‘Ubwisanzure’ uratambuka ukica isari, ipura (plat) ya melange ni 400Rwf
Ahari ikirere hari inzoga
Ahari ikirere hari inzoga
Bavuye gushaka ibiti by'imyumbati, baciye ku kabari bagura agace ka 150Rwf
Bavuye gushaka ibiti by’imyumbati, baciye ku kabari bagura agace ka 150Rwf
Nairobi ifite ubwagukiro
Nairobi ifite ubwagukiro
Usanga imodoka ziza gupakira ibitoki nibura imodoka imwe buri munsi
Usanga imodoka ziza gupakira ibitoki nibura imodoka imwe buri munsi
Bavuga ko nibabona amashanyarazi Nairobi yabo izihuta gutera imbere
Bavuga ko nibabona amashanyarazi Nairobi yabo izihuta gutera imbere


Photos/M Niyonkuru/UM– USEKE   

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • muzatubwire n’amateka ya PARIS YO MUMURENGE WA MASAKA

  • Icyo namaze kubona kandi nkundira umuseke.com, ni ukuntu mubara inkurumu mafoto rwose ukabona irimo inyurabwenge! Bravo umuseke and keep it up!!!

  • nari nzi Paris ya Gakenke ahitwa Muyongwe hazwi ku kugira indaya no kuryoshya ingurube. Gusa ni kure kuko kujyayo uvuye ahitwa ku Kirenge cya Ruganzu ari 2500 kuri moto ubwo no kugaruka ni 2500. Aho naho muhasuye mwahakorera ubuvugizi cyane ko bakiri inyuma cyane!

  • Keep it up umuseke.com.we need 2 know more our  villages with the names like that.

  • nitwa  nsimiyimana  rodrigeuz  aka  gasantere  karasobanutse  rwose  mugahe  umuriro  mwirebere  ibitangaza

  • muzabaze ahitwa Tripori muri Rubona na Nawe

  • ahitwa Bruxels se ku Gisenyi hakurya yisoko ryinka

  • Hari ahitwa Bruxelles se ku Gisenyi hakurya yisoko ryinka ryokucyanika

    • bruxelle ni mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro hegereye ikiyaga cya kivu.

  • Kosovo se ho kimihurura imbere ya cadillac cg Djamena kumuhima

  • biratangaje pe nibakomeze batere imbere

  • ubuse utatubeshe hateye imbere gute, muma nzu yose utwerese nayahe angezweho iyi nkuru ndayigaye.

Comments are closed.

en_USEnglish