Digiqole ad

Kayonza : Abaturage bahangayikishijwe n’Ibitera bibonera

Abaturage bo mumudugudu wa Cyinyana, Akagari ka Murundi umurenge wa Murundi mu karere ka Kayonza i Burasirazuba barasaba gufashwa kuko bamaze imyaka igera ku icumi bugarijwe n’inyamanswa zitwa ibitera zibonera imyaka.

Ibitera abaturage bavuga ko bibamereye nabi
Ibitera abaturage bavuga ko bituma badasarura uko bahinze

Aba baturage bavuga ko bamaze igihe kinini basaba ubuyobozi bukemure ikibazo cy’izi  nyamanswa ariko n’ubu ntibirakemuka.

Umwe mu batuye aha ati “ Ikibazo twakigejeje hose no ku Ntara barakizi ariko kugeza n’ubu ntakirakemurwa, imyaka yacu buri gihe yonwa n’ibitera.”

Icyo basaba ni uko izi nyamaswa zasubizwa mu ishyamba.

John Mugabo uyobora Akarere ka Kayonza yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko koko iki kibazo batarakibonera umuti, gusa ko mugihe umuti urambye utaraboneka aba baturage bajya babyirindira kuko ibi bitera biza kona kumanywa.

Ati “iki kibazo turakizi nanakijyanye mu nama y’umutekano ku Ntara tukivugaho ariko kugeza ubu ntabwo turakibonera umuti urambye.”

John Mugabo akomeza avuga ko bari gukora ibishoboka bavugana n’inzego zishobora kugikemura kugirango iki kibazo gikemuke kuko ngo nawe yumva kimuhangayikishije.

Uyu murenge wa Murundi uhana imbibi na Pariki y’Akagera aho bivugwa ko izi nyamaswa zituruka. Iyi pariki n’ubwo ngo izitiye inyamaswa zindi nini zikaba zitagisohoka, bavuga ko ibitera batazi aho binyura bakabona byabagereye mu myaka biyona.

Usibye amasaka n'ibishyimbo ngo nta yindi myaka iribwa ibitera bitona
Usibye amasaka n’ibishyimbo ngo nta yindi myaka iribwa ibitera bitona

Elia Shine BYUK– USENGE
ububiko.umusekehost.com/Kayonza

en_USEnglish