Digiqole ad

Ubuyapani bwahaye u Rwanda Miliyari 5,8 zo kugeza amazi meza Iburasirazuba

05 Werurwe 2015 – Mu bice bimwe by’ibyaro mu Rwanda hari abagikoresha amazi mabi, mu gufasha u Rwanda kubona amazi meza no kugabanya iki kibazo Ubuyapani bwageneye u Rwanda inkunga ya miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda asaga azifashishwa mu kugeza amazi meza ku baturage bo mu ntara y’Iburasirazuba.

Ambasaderi na Minisitiri Gatetet basinye ku masezerano y'iyi nkunga y'Ubuyapani
Ambasaderi Kazuya na Minisitiri Gatetet basinye ku masezerano y’iyi nkunga y’Ubuyapani. Photo/T Ntezirizaza/UM– USEKE

Mu Ntara y’Iburasirazuba  hari abantu bagikoresha amazi yo mu biyaga n’imigezi itemba ariko ngo kuba izi miliyari eshanu na miliyoni Magana inani(5,8) zizakoreshwa muri iyi Ntara  ni iby’ingenzi kuko abantu ibihumbi 133 bazagerwaho n’amazi meza.

Aya mafaranga azifashishwa mu kugeza amazi mu turere dutatu tw’intara y’Iburasirazuba; by’umwihariko mu murenge wa Rukira uherereye mu karere ka Ngoma, umurenge wa Murama muri Kayonza n’umurenge wa Remera muri Gatsibo.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Claver Gatete yavuze ko aya mafaranga azakoreshwa neza kugirango icyo agenewe kizagerweho.

Ati “aya mafaranga agiye guhindura ubuzima bw’abaturage benshi, abanywa amazi mabi bazagerwaho n’amazi meza bityo bagire ubuzima bwiza.”

Gatete yongeyeho ko kuba Ubuyapani bukomeje gufasha u Rwanda mu mishinga itandukanye bigaragaza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Kazuya Ogawa Ambasaderi w’igihugu cy’Ubuyapani mu Rwanda yavuze ko aya mafaranga yagenwe n’igihugu cye ngo abaturage badafite amazi meza bayabone binafashe abagore gukora imirimo itandukanye kandi ibyara inyungu, ndetse n’abana babo babone uko biga neza.

Kugira ngo Abanyarwanda bose babe bafite amazi meza muri 2020 ngo birasaba imbaraga nyinshi n’ubufatanye n’ibindi bihugu dore ko kugeza ubu 75% gusa by’abaturage aribo bakoresha amazi meza.

Aya mafaranga ni inkunga ya gatatu igihugu cy’Ubuyapani kigeneye u Rwanda mu bijyanye no kwegereza abaturage amazi meza  aho bamaze gutanga amadolari y’Amerika asaga miliyoni 27 mu byiciro bitatu.

Abaturage barenga ibihumbi 133 bazagira amazi meza mu gihe aya mafaranga yatanzwe akoreshejwe uko bikwiye.

Ubuyapani ngo buzakomeza bufashe u Rwanda mu mishinga itandukanye aho hari gutekezwa no gutanga amafaranga y’icyiro cya kane kugirango abanyarwanda mu ntara zitandukanye babashe kugira amazi meza yo soko y’ubuzima.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ARIGATO…..

  • Iyo nkunga ije ikenewe cyane n”abanyarwanda.Igishimishije kurushaho nuko ije gukemura ikibazo cy’imibereho myiza y’abaturage. Ubutaha bazagere mu mirenge ya Gahini na Mwili barebe ukuntu abaturage bakora urugendo rw’ibilometero birenga 15 bajya kuvoma amazi mu migende yo mu bishanga. Ushobora kugenga akagali kose utarabona Robine 1.

Comments are closed.

en_USEnglish