Urugomo ruravuza ubuhuha i Nairobi ya Kayonza.
- Ba nyakamwe ntitugira ijambo;
- Umugore yansohoye mu rwanjye ndomongana;
- Umugabo yantanye abana;
- Ubasambanyi buravuza ubuhuha;
- Nta mugoroba hadakubitwa umuntu;
- Ntiwasiga akawe hanze ngo uze ugasange.
Iburaasirazuba – Usibye kukubwira ko nta bibazo bindi bafite bidasaznzwe aha i Nairobi mu karereka Kayonza mu murenge wa Rukara mu kagari ka Rwimishinya, gusa bose bakomoza ku kibazo cy’urugomo ruhakorerwa. Uru rugomo ngo rukaba rukorwa n’abantu bo mu muryango umwe.
Gukubitwa, kwamburwa, kwangirizwa ibyabo bisa nk’ibimaze gufata intera nk’uko abatuye aka gasantere babibwiye Umuseke, bakavuga ko bikorwa n’agatsiko gasa nk’akamaze kwigira intavugwa cyane ko ngo bamwe mu bakagize bafatwa bagafungwa ariko ntibatindemo, ibintu bimaze kuba inshuro zirenze imwe.
Abaturage bavuga ko iyo bamwe mu bagize aka gatsiko bavuye gufungwa ngo bagarukana ubugome n’amatwara mashya y’ubugizi bwa nabi.
Sebukayire Muhamed utuye aha ati “baratemana, umuntu udafite umuryango hano i Nairobi ibye biragenda areba, ibi byose kandi bikorwa n’agatsiko k’abantu bazwi bamwe muri bo bajya bafungwa ariko ukajya kubona mu gitondo barekuwe”.
Boniface Muhunda, umusaza w’imyaka 65, yavukiye muri aka gace atangaza ko mbere babanaga neza, basabana amazi n’umuriro, bagasangira ariko ubu ahari urukundo bahasimbuje urwango.
Yagize ati “Nairobi yaje ari Nairobi koko, kuko ibyo ndi kuhabona muri iki gihe ntabundi nigeze mbibona, nawe se ko mbere umuturanyi ariwe wakorozaga (korora) none ubu niwe ugutemera agatungo cyangwa akaba yakugira indi nabi”.
Ubuyobozi bw’ibanze butungwa agatoki gutiza umurindi iki kibazo aho bamwe muri aba baturage batubwiye ko umuyobozi w’Umudugudu aka gasantere gaherereyemo adatanga raporo y’ibi bikorwa bibi bihakorerwa.
Mbarubukeye Manasseh, umuyobozi w’uyu mudugudu atangaza ko abavuga ibyo ari abadashimishwa n’ibyo akora, ko kuri we ntako aba atagize akageza ibibazo byose ku bayobozi bamukuriye.
Agatsiko gakora urugomo ngo ni ako mu ‘Abaturagara’
Abo mu muryango w’Abaturagara batuye aha ukunze kugarukwaho na benshi haba mu nzego z’ubuyobozi ndetse n’abaturage aho bavuga ko kuva cyera wagiye urangwa n’ibikorwa by’urugomo muri aka gace.
Uyu muryango waje kugenda wamburwa ubutaka bumwe na bumwe bugahabwa abandi baturage bimukiraga aha mu rwego rwo kubatuza.
Gutera imbere kw’aba bahawe cyangwa bakagurisha ubu butaka ku mafaranga menshi kandi barabuherewe ubuntu ni bimwe mu bitishimirwa na bamwe mu bakomoka muri uyu muryango bigatuma bongera umurego mu gukora urugomo nk’uko bamwe mu batuye ahababyemeza.
Habyarimana umwe mu bakomoka muri uyu muryango w’Abaturagara batuye aha yadutangarije ko ibibazo byugarije aka gace nta n’umwe utabigiramo urahare ahubwo ko hari n’abakora ibi bikorwa bikitirirwa uyu muryango.
N’ubwo uyu muryango utungwa agatoki kuba ariwo nyirabayazana y’ibi bibazo, umuyobozi w’umudugudu wa Kigwene I, Mbarubukeye Manasseh yadutangarije ko ubusinzi nabwo buri mu bitera ibi bibazo.
Yagize ati “hari nk’abantu baramukira mu kabari, ugasanga saa yine zigeze umuntu yabaye umusazi, ku buryo ntawashidikanya kuvuga ko aba nabo bari mu bahungabanya umutekano wa hano, ikindi kandi umuntu akibaza aho bakura amafaranga yo kunywera buri munsi ”.
Ku bijyanye n’uyu muryango utungwa agatoki muri ibi bikorwa by’urugomo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwimishinya; Musonera Samuel yavuze ko koko iki kibazo kizwi.
Atangaza kandi ko koko abenshi mu babigiramo uruhare ari abakomoka muri uyu muryango w’Abaturagara ariko ko iyo habaye imvururu abazigizemo uruhare bafatwa bagashyikirizwa ubutabera, nyuma bakiyunga bakarekurwa.
Yasoje avuga ko bahozaho ubukangurambaga bw’imibanire by’umwihariko muri aka gace ku buryo bizeye ko bazagera aho bagacururuka bakabana mu mahoro.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
0 Comment
ariko ibyo byo kwiyunga ni ibiki?mujye mubafunga ni cyo amategeko yakorewe
akayobo cyane cyane zazindi usanga zikorerwa mumakaritsiye nizo usanga ziteza iyi miryane, hakenewe ubufatanye cyane kuruhane rwabaturage kugirango ibi byose bicitse , gusa inzego zishinzwe umutekano nazo zihegere zimenye ibyaho ,
Comments are closed.