Digiqole ad

Kayonza: Abaturage ba Ndego baratabaza Leta kubera inzara

Abaturage bo mu Murenge wa Ndego, mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba baratabaza Leta ngo igire icyo ikora kubera ikibazo cy’inzara ibugarije. Ubuyobozi bw’umurenge buremeranya n’aba baturage bamaze ibihembwe bibiri by’ihinga nta kintu beza kubera izuba ryinshi.

Umurenge wa Ndego ni umwe mu yigize Akarere ka Kayonza.
Umurenge wa Ndego ni umwe mu yigize Akarere ka Kayonza.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ndego baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko inzara itaboroheye kugeza ubwo babona bakwiye gufashwa byihutirwa.

Uwitwa Kirenga Theogene yagize ati “Inzara itumereye nabi, nta kizere dufite kuko ibishyimbo n’amasaka twahinze byose nta na kimwe twasaruye.”

Nyiramana Clementine we avuga ko Leta ikwiye kubagoboka byihutirwa kuko abana bato bo batangiye kugaragaraho ibimenyetso n’indwara ziterwa n’imirire mibi.

Aba baturage bavuga ko n’ubwo bifuza ubufasha bwa Leta bw’ibiribwa batifuza kuba bakomeza gutega amaboko, ahubwo ngo kuko ikibazo bagize ari ukubura imvura basaba ko bafashwa bagahabwa imashini zo kuhira imyaka mu gihe bahinze imvura ntigwe.

Umuyobozi w’Umurenge wa Ndego Alex Nsoro Bright avuga ko nubwo abaturage ubu bafite inzara ariko hari imashini ubu bazanye zizabafasha kuhira imyaka mu bihe by’ihinga bitaha.

Ati “Nibyo hari inzara yatewe n’izuba ryinshi ryatse mu bihembwe bibiri by’ihinga bishize ku buryo ntacyo basaruye, gusa twatangiye kubazanira imashini zizajya zibafasha kuhira imyaka bakura amazi mu biyaga bibaturiye ndumva ibi bizakemura ikibazo.”

Umurenge wa Ndego utuwe n’abaturage  19 592 abenshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ukaba uhana imbibe n’igihugu cya Tanzania.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Kayonza

0 Comment

  • Biheshagaciro kimwe nabandi.Hanyuma bigire kuko arabanyarwanda.

  • Ku kibazo cy’inzara, Leta yacu yareba uko bimeze muri rusange mu gihugu cyose. Nibyiza kuzanira abaturage utumashini tuvomera imirima , ariko se bazadukoresha baraye ubusa? Muri iki guhe nihabarurwe imirenge yazahaye  kurusha iyindi ishakirwe  imbuto yo gutera. Ibi by’uko hari uduce tumwe tw’igihugu dushonje ntibikwiye gucecekwa, nibimenyekanishwe n’inzego zitandukanye, haboneke  ubutabazi bwihuse! Mbashimiye gutangaza iyi nkuru.

Comments are closed.

en_USEnglish