Digiqole ad

Karongi: Asinati wararaga mu nzu yasenyutse yatangiye kubakirwa

 Karongi: Asinati wararaga mu nzu yasenyutse yatangiye kubakirwa

Abanyeshuri kuri uyu wa mbere bazindukiye mu gikorwa cyo kubakira uyu mukecuru, nawe wari wishimanye nabo

Nyuma yo kubona inkuru y’Umuseke ku mukecuru Asinati Kambuguje uba mu nzu yasenyutse uruhande rumwe, abantu batandukanye bamugezeho bamuzanira ubufasha burimo ibiribwa, ibiryamirwa n’ibindi nkenerwa. Ubufasha bukomeye bwamugezeho kuva kuri uyu wa mbere aho urubyiruko rw’abanyeshuri biga ubwubatsi batangiye kumusanira iyi nzu.

Abanyeshuri kuri uyu wa mbere bazindukiye mu gikorwa cyo kubakira uyu mukecuru, nawe wari wishimanye nabo
Abanyeshuri kuri uyu wa mbere bazindukiye mu gikorwa cyo kubakira uyu mukecuru, nawe wari wishimanye nabo

Iyi nzu abamo yayubakiwe mu 1996 mu bacitse ku icumu batishoboye mu murenge wa Rubengera, Akagali ka Gacaca.

Michel Nikuze umunyeshuri wiga mu ishuri rya VTC Rubengera II yabwiye Umuseke ko nyuma yo gusoma inkuru ya Asinati k’Umuseke we na bagenzi be bagize agahinda bigatuma biyemeza gushyira imbaraga hamwe bakamusanira.

Ati “Tudafashije umukecuru ubabaye nk’uyu twaba twiga kubakira nde? Ibi kandi ni umutima wacu nk’abanyeshuri ubwacu nta wundi wabiusabye kuko twumvise ko ari ngombwa.”

Asinati ashimira cyane uru rubyiruko ku nkunga rwaje kumuha. Ati “Ubu nta mibu n’imbeho bizongera kundaza nabi, ndumva ari ibyishimo bikomeye.”

Asinati ubu afite uburwayi bwa Cancer yo mu mutwe akaba akeneye n’ubundi bufasha kuko ubu nta kintu akibashije kwikorera.

Inzu yararagamo yasenyutse uruhande rumwe
Inzu yararagamo yasenyutse uruhande rumwe
Inzu ni iyo yubakiwe mu 1996 mu bacitse ku icumu batishoboye
Inzu ni iyo yubakiwe mu 1996 mu bacitse ku icumu batishoboye
Aba biga iby'ubwubatsi igihande cyose bagishyize hasi ngo bakizamure bushya
Aba biga iby’ubwubatsi igihande cyose bagishyize hasi ngo bakizamure bushya

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Aba banyeshuri rwose Imana ibahe umugisha. Kandi babere abandi banyarwanda urugero. Ubufashanye n’urukundo bizira uburyarya ni ngombwa mu bana b’u Rwanda. Erega u Rwanda rukiri u Rwanda niko byakorwaga uretse umuvumo n’inzangano byadutse ubu.

  • wow igikorwa nk’ iki ni cyiza cyane

  • kbsa uyu mutima wa kimuntu wo gufasha ukwire abanyarwanda bose erega niko byahoze mu muco nyarwanda!

  • Yewe niko byahoze ariko byarahindutse amahanga yazanye umahano mu Rwanda umuco ugira ubwoba urihungira

  • Nibyiza cyane gukora igikorwa cyiza ariko mujye mumenyako ijambo ryimana rivugango nutanga ukuboko kwi bumoso ntikuzamenye icyo ukuburyo gutanze.none murakora ibikorwa mukirirwa mubishira mubinyamakuru muruhe rwego.ijyihembo cyanyu nuko dusoma ko mwabikoze naho ubundi ntimugateshe abantu agaaciro mwitwaza ibikorya mujye mwubaha umuntu rwose.mumufashe mureke mumukwiza isi yose.

    • Nta kibi cyo gutangaza ibibazo izi ngorwa zifite; kuko nibura utari ubizi abimenyeraho akagira icyo azigezaho cy”imfashanyo,Aline, niba aba banyeshuri bamusanira wibwira ko bihagije? atagira icyo arara ho, icyo yambara, icyo ashyiramo utuzi n’ibindi. Banyamakuru kuri njye mbona ahubwo iyi ari yo nkuru mukomerezaho!! Mutabalize ingorwa

Comments are closed.

en_USEnglish