Karongi: Umukecuru w’imyaka 83 yishwe akubiswe agafuni mu mutwe
Mu kagari ka Nyarugenge mu murenge wa Rubengera i Karongi ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu umukecuru w’imyaka 83 witwa Cecile Mukamasimbi yakubiswe agafuni mu mutwe kugeza apfuye, abakekwa bamwe bafashwe.
Mukamasimbi yabanaga gusa n’umwuzukuru we w’imyaka 11 wari wagiye kuvoma maze yagaruka agasanga nyirakuru aryamye mu mbuga yavuye amaraso menshi, iruhande rwe hari agafuni yakubiswe mu mutwe.
Uyu mwana avuga ko yahise atabaza umuturanyi wabo Jean Bosco Niyomugabo wahise nawe atabaza ubuyobozi kuko yasanze umukecuru yashizemo umwuka nk’uko yabibwiye Umuseke.
Abasore babiri; Jean d’Amour Hitabatuma w’imyaka 21 na Patrick Bahufite w’imyaka 19 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kwica uyu mukecuru.
Undi mugenzi wabo ukwekwa witwa Emmanuel Ntakirutimana bahimba Rufiri w’imyaka 21 we ari gushakishwa akaba atarafatwa.
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana impamvu uyu mukecuru yaba yishwe.
Umurambo wa Mukamasimbi wajyanywe ku bitaro bya Kibuye.
Mu masaha 24 yari ashize Perezida Kagame yari mu Birambo mu murenge wa Gashari uri nko muri 30Km uvuye aha aya mabi yabereye, umukuru w’igihugu yari yibukije abaturage ko bakwiye gushyira imbaraga mu kubaka umutekano kuko aricyo kintu cya mbere ya byose.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
18 Comments
izo mbwa bazihambire syeee
Abo basore nibahamwa nikyaha bahanwe byintanga rugero,mbega abana babi,urubyiruko rukwiriye kwamagana aya mahano akorwa nabamwe murubyiruko,nagahoma munwa pe!!!
Bamuhoye iki ? Koko
Birababaje cyane kandi nibyokwaganirwa kure
kuba urubyiruko rw’urwanda hari urukishora mumabi nkaya y’ubwicanyi ndenga kamere ,umukecuru w’imyaka 83 koko ariko nundi uwariwe wese ntawemerewe kwamburwa ubuzima n’utabumuhaye bashakishwe bose baryozwe amabi yabo kko igihugu cyacu kimakaje guca umuco wokudahana.
Nonese umuseke murabura kwerekana izi mbwa mumaso ngo abantu bazimenye bazirinde mwe muri kuzihisha!cyakoze rwose igihano cyurupfu nigisubireho nubwo bitamaraho ubwicanyi ariko byabugabanya bitabugabanya ntakibazo nabo bagapfa bumva tu. Death penalty for 2016 please!
Ibi bintu birababaje cyane ! ese umukecuru ungana kuriya n’ubwo yakubwira nabi byatuma urakara kugeza ubwo umwambura ubuzima ? tube turetse kubahamya icyi cyaha, arikoicyo baba bamuhoye cyose bahemutse bikabije kuko bahemukiye abanyarwanda bose !
ohhhhhhhhhh! Mana Tabara iyi s kbsa kwica umukecuru koko!nyakubahwa akihava none aya mahano ahise aba?ahaaaaaaaaaaaa! birababaje pe!
birababaje kabisa ariko iperereza rikorwe nyiricyaha ahanwe byintangarugero.
Abo bahungu baburanishwe icyaha nikiramuka kibafashe babe baretse kubakatira ariko bagume mumunyururu bategereze igihe igihano cy’urupfu igihe kizemezwa mu itegekonshinga ubundi bazabe aricyo bakatirwa kuko ibi ni agahomamunwa.
Turakangulira abanyarwanda kujya baba bari mungo zabo saa kumi nebyiri.Ibirura biri hanze aha ntawabibara.
birababaje cyane kubwigikorwa nkicyo cyakinyamaswa nibaribo cyeretse nabo ubahanishije icyo bakoze nuko cyakuweho
izi nkozi zizibibi nizikanirwe uruzikwiye.
Murakomeye,
Nakomeje kureba amahitamo nsanga ngiri kure cyangwa se abenshi bakiri kure. Nibwira ko igihe polisi iri mu murimo wayo wo gutohoza ukuri kw’ uru rupfu, icyo numvaga cyihutirwa ni ugutabariza uyu mwuzukuru usigaye. Uwapfuye we yagiye n’aruhukire mu mahoro, Ariko mbere yo kwihutira guca urubanza birakwiye ko tumenya by’ ukuri uwa mbwishe ndetse n’icyo yazize. Ndibaza ko urubanza rwose rwahera ku uburemere bw’icyo yaba yazize. Icyumvikana ni uriya mwuzukuru w’ imyaka 11 usigaye iheru heru. Abamwegereye mugire impuhwe zo kumwakira no kumuhoza. Umwakiriye abaye atishoboye abigaragaze dufatikanye. Ikerekezo kimwe twitegurire amahoro.
yoooh! Imana imwakire aruhukire mu mahoro kdi abantu nibarusheho kuganira kubibazo birana hagati yabo kdi musenge mushikamye wenda ibikorwa bibi nk’ibyo byacika.
Aho kwica Gitera banza wice ikibimutera!
ziriya mbwa zimisega mubamwahishemumaso kuberiki nimwe mworora imbwa
izo mbwa??
Ariko noneho aka ni akumiro. None umuntu w’imyaka 83 harya koko ubwo aba abangamiye nde? Kwicana, kwicana, kwicana biranze bitubayeho akarande? Birababaje cyane.
Comments are closed.