Tags : Karongi

Perezida Kagame yaraye aganiriye iki n’Abavuga rikijyana b’i Karongi?

Avuye mu Rutsiro kuri uyu wa kane, Perezida Kagame yerekeje i Karongi aho mu ijoro ryakeye yagiranye ikiganiro n’abavuga rikijyana muri aka karere, barimo abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye amadini, abacuruzi bakomeye n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta. Mu byo baganiriyeho, Perezida Kagame yababwiye ko mu byo bakora byose bagomba kubumbatira umutekano kuko ari wo shingiro rya […]Irambuye

Ruganda: Bijejwe amashanyarazi mu byumweru 2 none amezi abaye 3

Umurenge wa Ruganda wose nta mashanyarazi ugira kuva cyera nubwo bwose insinga z’amashnayarazi n’amapoto bica muri uyu murenge. Gusa kuva mu 2012 bahora bizezwa ko bayabashyikiriza. Mu kwezi kwa gatatu Umuyobozi w’Akarere yabwiye abatuye uyu murenge ko babona amashanyarazi mu byumweru bibiri, ubu amezi abaye atatu. Ku biro bishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi i Karongi bo babwiye […]Irambuye

Karongi: Abubaka agakiriro k’akarere bamaze amezi 3 badahembwa

Abakozi ba rwiyemezamirimo wubakisha agakiriro k’akarere ka Karongi baherutse gukora imyigaragambyo kuri iyi nyubako  bamushinja  kumara amezi atatu nta mafaranga abaha kandi yari yarabijeje kujya abahemba mu gihe cy’iminsi 15, buri gihe batora umurongo ku biro by’akarere baje kurega rwiyemeza mirimo badaheruka kubona. Sekamana  Charles umwe mu bakora akazi ko gufasha ababuka (aide mancon) yabwiye Umuseke […]Irambuye

Karongi: Umuturage yibye ibendera ry’igihugu arimanika hejuru y’inzu ye

Ku biro by’Akagali ka Kamina mu murenge wa Murundi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu bashakishije ibendera risanzwe rimanikwa imbere y’Akagali bararibura. Hakozwe igikorwa cyo kurishakisha maze barisanga rimanitse hejuru y’inzu y’umuturage witwa Ildephonse Kamanzi. Mu gihe yari afashwe abaza imapmvu yakoze ibi Kamanzi yavuze ko koko ari we watwaye iri bendera ry’igihugu arivanye […]Irambuye

Karongi: Koperative ikusanya amata yambuye aborozi Frw 2000 000

Koperative INKA IRARERA ikusanya amata yambuye aborozi 139 bo mu murenge wa Rubengera amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, abaturage bavuga ko uyu mwenda umaze imyaka ibiri nta gikorwa ngo bishyurwe. Aba baturage bavuga ko bari barumvikanye n‘iyi Koperative ko bazajya bayiha amata na yo ikabishyura ku kwezi, ariko ngo si ko byagenze. Abaturage bavuga ko […]Irambuye

Karongi: Umurenge wa Ruganda ubabazwa n’uko amashanyarazi abaca hejuru

Perezida Kagame ubwo yafunguraga urugomero rutanga 28MW z’amashanyarazi ku mugezi wa Nyabarongo yasabye ko amashanyarazi adakwiye guca hejuru y’abandi bantu bayakeneye akajyanwa ahandi akwiye nabo kubaheraho. Mu murenge wa Ruganda iyo ijoro riguye igihugu cyabo gicudika umwijima kuko nta na hamwe haba hari itara ry’amashanyarazi, nyamara ibyuma bitwara amashanyarazi biyavana kuri central ya Murambi bica […]Irambuye

Rugabano: Abana mu ishuri ubu bicaye neza. Umurenge nawo ufite

Mu nkuru yo mu ntangiriro z’uyu mwaka, abana biga ku ishuri ribanza rya Nyagasozi mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi bari babwiye Umuseke ko bifuza gutangira uyu mwaka bicaye ku ntebe kuko ushize bawize bicara ku mbaho bakandikira ku bibero bikabavuna cyane. Iki kibazo cyahise gihagurukirwa, ubu abana bicaye ku ntebe zabugenewe. Uyu […]Irambuye

en_USEnglish