Digiqole ad

Perezida yasabye ab’i Karongi gutura begeranye amashanyarazi akabageraho byoroshye

 Perezida yasabye ab’i Karongi gutura begeranye amashanyarazi akabageraho byoroshye

Perezida Kagame aramutsa abaturage bo mu Birambo

Kuri uyu wa gatanu Perezida Kagame yakomereje uruzinduko arimo mu Burengerazuba ajya gusura abaturage bo mu Birambo mu murenge wa Gashari mu karere ka Karongi. Mu byo yababwiye harimo ko bakwiye gutura mu buryo bwegeranye kugira ngo bagezweho amashanyarazi mu buryo bworoshye.

Perezida Kagame aramutsa abaturage bo mu Birambo
Perezida Kagame aramutsa abaturage bo mu Birambo

Mu karere ka Karongi abahatuye benshi mu mirenge y’ibyaro nta mashanyarazi bafite, ndetse mu murenge wose wa Ruganda, uturanye n’uyu wa Gashari Perezida yasuye, nta mashanyarazi awurangwamo wose.

Perezida Kagame yasabye ko abatuye aka karere amashanyarazi adakwiye kujya abaca hejuru ajya ahandi. (Amashanyarazi ava ku rugomero rwa Nyabarongo insinga ziyatwara zica hejuru y’imwe mu mirenge ya Karongi).

Perezida Kagame yasabye aba baturage gukora cyane bagamije kwiteza imbere, ababwira ko Leta nayo izakomeza gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo kugira ngo abaturage ibyo bakora bigende neza.

Yabijeje ko Leta izongera ubwato butwara abantu mu kiyaga cya Kivu, kandi umushinga w’umuhanda uzava Rubavu ugaca Karongi ukagera i Rusizi nawo uzakomeza gukorwa kugira ngo abantu bahahirane.

Perezida Kagame ati “Icyangombwa ni ugukora ubwanyu mukagira umusaruro, mukagera ku majyambere igihugu kikagera kuri byinshi. Uruhare runini ni urwanyu. Ariko ibyo byose ntabwo bishoboka nta mutekano.  Mugomba gukomeza kwirindira umutekano kuko ariwo shingiro rya byose. Ahatari umutekano nta kindi kihaba.”

Perezida Kagame yasabye abatuye Karongi kugira umuhate mu gukora bakiteza imbere kuko banafite amahirwe cyane ko abatuye aka karere 80% batarengeje imyaka 40.

Akarere ka Karongi ni akarere k’ubukerarugendo kubera ikiyaga cya Kivu. Gafite ibitaro binini bitatu; Mugonero, Kibuye na Kilinda n’ibigo nderabuzima birindwi.

Muri aka karere hari inganda ebyiri z’icyayi, 11 za kawa, Hotels umunani, amashuri yisumbuye 57 na Kaminuza ebyiri.

Perezida Kagame hagati mu baturage
Perezida Kagame hagati mu baturage
Umuhanzi Senderi niwe wataramiraga abaturage.
Umuhanzi Senderi niwe wataramiraga abaturage.
Afatanije na Tuyisenge Ntore
Afatanije na Tuyisenge Ntore
Abayobozi kuri morale hamwe n'abahanzi
Abayobozi kuri morale hamwe n’abahanzi
Ba Minisitiri Dr Biruta, Dr Ndagijimana na Tony Nsanganira
Ba Minisitiri Dr Biruta, Dr Ndagijimana na Tony Nsanganira
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu. Francis Kaboneka aha ikaze Perezida Kagame
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu. Francis Kaboneka aha ikaze Perezida Kagame
Perezida Kagame yabwiye abaturage bo mu Birambo ko uruhare runini mu gutera imbere ari urwabo bagomba gukora cyane kandi neza
Perezida Kagame yabwiye abaturage bo mu Birambo ko uruhare runini mu gutera imbere ari urwabo bagomba gukora cyane kandi neza
Abantu b'ingeri zitandukanye baje kumva ubutumwa bwa Perezida Kagame
Abantu b’ingeri zitandukanye baje kumva ubutumwa bwa Perezida Kagame
Hari kandi n'abakuru bagaragaje ibyishimo byo kwakira Perezida iwabo mu cyaro
Hari kandi n’abakuru bagaragaje ibyishimo byo kwakira Perezida iwabo mu cyaro
Abakiri bato bari benshi ku kibuga cyo mu Birambo
Abakiri bato bari benshi ku kibuga cyo mu Birambo
Hari kandi n'abakuru cyane nabo bandaye bakaza kureba Paul Kagame bumva
Hari kandi n’abakuru cyane nabo bandaye bakaza kureba Paul Kagame bumva
Yazanye umwana we muri uyu munsi ukomeye mu Birambo
Yazanye umwana we  Rukuno w’umwaka umwe muri uyu munsi ukomeye mu Birambo guhura na Perezida
Uyu yavugaga ko ari umugisha u Rwanda rufite kugira umukuru w'igihugu ukunda kandi witangira abo ayobora
Uyu yavugaga ko ari umugisha u Rwanda rufite kugira umukuru w’igihugu ukunda kandi witangira abo ayobora
Rasta nawe yazanye umwana we kwakira Perezida Kagame mu Birambo
Rasta nawe yazanye umwana we kwakira Perezida Kagame mu Birambo

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • eeeeee muzehe burya afite abafana kbsa

    • Abafana ubutwari bwe turi benshi cyane kandi tumuri inyuma.

  • Tuzamutora twongere tumutore yeee!yeeeee!Tuzamutora.

  • Kagame uri umugabo nyamugabo rwose pe, nakunze uko wakemuye ibibazo by’abaturage, byongeye kumpamiriza ko abaturage bakikwizeye kuko uwakugannye atabasha kugenda atishimye

  • ntamuyuyobozi ndabona kuliyisi ukunzwe nka kagame kuburyo hali abamureba amalira akagwa. najye niko bimeze

    • Mpemuke ndamuke bamyeho kwisi kandi bazamaho. abarira ndabatahura cane, naje nokwiririsha hako banyica.

  • hahahaaa Mutesi undambitse hasi !! ariko muzi kubeshya koko !! ahaaaaa Nkejuwimye ni umunyarwanda !

  • Copier et Coller (Copy and Paste)! Umuco bawukuye kwa nyaguhora kungoma H E MARSHAL PROF. PIERRE NKURUNZIZA.

  • Gatama ngwiki aho akubeshye ni hehe

  • Afande tagiye kojyera tugutore abanga biyahure dukaze mu majyambere.

  • Gatama, muransetsa cyane iyo muzi ko abanga Kagame arimwe mwigaragaza uko muri ariko uwerekanye ko amukunda mukumva ko ngo ariho abikina! Hari n’indi nkuru nk’iyi nabonye comment yawe imeze nk’iyi! Uzarwara umutima kubera kwanga Kagame no kumva ko abantu bose bagomba kumwanga wo kanyagwa we! Shaka ubufasha kwa muganga kuko urarwaye ndetse bikomeye!! Uzabihungira he se ko abamukunda by’ukuri turi benshi cyane wo gacwa we!!! Ndagusetse cyane!!!!!

    • mwihorere uwo Gatama nu murwayi, Umusaza arakunzwe, abo baswa baba i Burayi bamupinga bazicwa numutima, crise izabafata. muvuge tu, we keep moving, muzifuza gutaha mubure na visas ibinjiza mu Rwanda kuko tuzaba tumeze neza kurusha izo burayi zanyu, aho babasuzugura abirabura mufatwa nkinkende, bagakora semblant yo kubereka ko babakunda.
      kwanga umuntu ntacyo umumariye nta nicyo wamutwara wagizengo hari agahinda karuta ako, hihhiiiii

  • Voici la meilleur gouvernance

    Son Ex Paul Kagame l’hoe elu par le bon Dieu

    Tu es elu et tu seras elu eternellement

    Ton peuple est derriere toi

    2020…………..2040 voici le mandat q’on t’augmente

    Kagame oye Oyeeeeeee

  • Na habyara kinani ntawutaramurataga!!! Aliko icyiza gihali nuko kagame nawe abizi ko mumubeshya!! Ngo muramureba mukalila!!! Ako kantu

  • @Copier et coller: Kuva ryari se ubona Kagame akopera Muvandi…? Noneho tekereza Kagame yakopeye Nkurunziza! Uko kuntu babogeje imitwe bababeshya ko umubare wa mandats runaka ariyo demokarasi birababaje! Ubu se ko Angela Merkel ari muri mandat ya gatatu nta democracy iba muri Geramany? Ko muri UK, Canada, Japan, Israel , etc nta mubare wa mandat bagira, si ibihugu bifite democratie byanateye imbere cyane? Ko Franklin D. Roosevelt yapfuye ari muri mandat ya kane muri USA kubera leadership yerekanye mbere no mu gihe cya World War II ni ukuvuga ko icyo gihe nta democratie yabaga muri US? Bo bazi ikibafitiye akamaro bakanagikora wowe ukamira bunguri ibyo bavuze gusa! ikindi, abo badutegeka ibyo dukora ubu sinababonye mu gihe u Rwanda rwashyaga ahubwo nabonye Kagame! Nzi neza ko n’ubu hagize ikiba ntababona! Wowe warababonye? Kereka niba uri mubo bahungishije babajyana muri Congo babanyujije muri Zone Turquoise. Niba ariko bimeze, ibyo wavuze waba ubiterwa n’impamvu zumvikana! Niba atariko bimeze ibaze iki kibazo: Kagame nakomeza kutuyobora, iyo mandat azayibyaza umusaruro? Igisubizo ni yego cyane ariyo mpamvu mbishyigikiye kuko yabigaragaje bidasubirwaho. Tangira kwiga kwitekerereza aho kuba ” copier et coller , copy and paste” nk’uko wiyise!! Good day.

  • Wa Murundi we wikoreye Mutesi,mufashe hasi ujye gufasha gukemura akajagali k’iwanyu. Hano ko ari ibitekerezo abantu batangira kuri internet, Mutesi iyo atavuga ko akunda Kagame ni nde wari kumenya ko atamukunda ku buryo uvuga ko yiriza wa njiji we ? Uza gutuka abantu utanazi ubita ba ” mpemuke ndamuke” ku bibazo bitanakureba gute ? Jya gukemura ibibazo by’iwanyu nihagira ukenera inama/impanuro zawe ku bireba u Rwanda azazigusaba. Wumvise ?

  • Mukunde abasi banyu musabire ababahama.

  • Barry urasetsa imikara ! urashaka kubeshya ko wakunze Kagame kurusha Col Byabagamba warindaga ubuzima bwe n’ubw’umuryango we ?? ubuse arihe ?? ese uravuga ko umukunda kurusha Col Karegeya ? urusha se Kayumba Nyamwasa ? oya witubeshya rwose ! niba ufite umugati yaguhaye wurye wicecekere !

    • @Humura Ibyo uvuga nibyo 100% Abatabibona nkawe baribeshya cyangwa barabizi ariko barabeshya abandi kunyungu zabo.

  • Erega mwese ni mwicecekere,muravunwa nubusa mwese. Ntaco muzamutwara mzee wacu. Arakundwa pee n’isi yacu irabizi. Wowe wanga mzee wacu HE Paul Kagame urata umwanya wawe ubusa. Hari umugani baca muri Bililia uvuga uti: “Gutega umutego ikiguruka kiwureba, ni ukurushywa n’Ubusa”. Mwebge mwese mwanga mzee wacu murarushwa n”ubusa. Mupfuye mukihumeka, ndababariye pe. Murababaje pe. Imana iracafite akazi. Murababaje.

  • Humura na Kimiya: ninde wababwiye se ko ndi mu irushanwa n’abo bagabo muvuze?! Jye ndanikorera ariko akamaro ka Kagame ndakazi kandi we ntananzi, yewe si na ngombwa ko amenya! Kandi gukorana n’umuntu ntibivuga ko muzahora mukundana iteka nk’uko muvuga Tom, Kayumba cyangwa Karegeya, yewe ntimunazi impamvu byagenze uko byagenze!
    Muri make, simbabujije kwanga Kagame biranabareba ariko mwinsuzugura ngo nimvuga ko mukunda muvuge ko mbeshya mutananzi!

    Icyanyuma, nimushaka mukomeze mwibeshye ko nta muntu n’umwe ukunda Kagame by’ukuri, nabyo birabareba gusa ntacyo bihindura na kimwe!

  • @hahahaha: Wowe umureba ukajiginywa se uzamutwara iki?

  • H.E. Paul KAGAME, komeza imihigo wime amatwi abavuga bayobowe n’umutima w’urwango bagufitye bakuye kumubyeyi wabo satani. IMANA yaguhaye kuyobora Abanyarwa kugeza igihe uzunva ushatse kurihuka kandi nabwo inama zawe, ibitekerezo byawe n’ ibikorwa bizahora byubaka Urwanda. Turi inyuma yawe kandi tugusengera burigihe ngo IMANA igukomeze kandi igutsindi abanzi.
    Turagukunda ndetse hano USA twifuza ko itegeko nshinga rihinduka ugakomeza imihigo yawe yokuyobora Urwanda igihe cyose uzashakira.
    God bless you my President.

  • @Kami: Urakoze cyane ku mpamuro zawe. Ariko ubanza na Yesu/ Yezu wavuze aya magambo uvuze gukunda abanzi be byaramunaniye kubikora. Ntiyigeze avuga ko akunda Shitani/Satan ndetse na Yuda wamugambaniye yavuze ko azabona ishyano! Hano tuba ni ku isi, jye gukunda abanzi banjye ntabyo nashobora no kubasabira ntabyo nzakora kandi abenshi bavuga ko babikora baba banabeshya. Ahubwo icyo ngerageza ni ukuba honnête uko nshoboye no kutagira uwo mpohotera n’iyo yaba ari umwanzi wanjye ariko sinamwihorera ashatse kungirira nabi ahubwo namurwanya! Week end nziza!

Comments are closed.

en_USEnglish