Digiqole ad

Karongi: Barasaba ko amateka ya Bisesero yandikwa

 Karongi: Barasaba ko amateka ya Bisesero yandikwa

Aba bakorerabushake bari mu rugendo rwo kwibuka mbere rwaganaga ku rwibutso rwa Bisesero.

Kuri uyu wa kane ubwo Abakorerabushake b’umushinga ‘Mvura Nkuvure’ basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero ruri mu Karere ka Karongi bavuze ko gahunda y’isanamitima no kuganira ku mateka y’ibyabaye muri Jenoside ari byo byafasha abayirokotse kudaheranwa n’agahinda.

Aba bakorerabushake bari mu rugendo rwo kwibuka mbere rwaganaga ku rwibutso rwa Bisesero.
Aba bakorerabushake bari mu rugendo rwo kwibuka mbere rwaganaga ku rwibutso rwa Bisesero.

Bamwe mu Bakorerabushake b’umushinga Mvura Nkuvure bavuga ko kwibuka ndetse no gusura inzibutso zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bibafitiye akamaro, kuko bituma batibagirwa amateka yaranze u Rwanda.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Bisesero, aba Bakorerabushake b’umushinga Mvura Nkuvure basabye ko amateka y’urwibutso rwa Bisesero yakwandikwa, hashingiwe ku buhamya buhatangirwa iyo abantu baje kuhasura, ibi ngo byatuma aya mateka adasibangana kandi bigakumira abahakana Jenoside.

Aba bakorerabushake biyemeje kuvura ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, binyuze ku guhuza abantu bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye bifitanye isano na Jenoside kugira ngo babiganireho, bashobore kugira umwanzuro bageraho.

Nicolas Habarugira, uhagarariye gahunda Mvura Nkuvure mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko ari muri urwo rwego basuye urwibutso rwa Bisesero, bagamije kuganira ku mateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uburyo abarokotse bataheranwa n’agahinda.

Umukorerabushake Nyirarekeraho yemeza ko iyi gahunda ya Mvura Nkuvure ari nziza kuko ituma umuntu ashobora gutahura igikomere yari yifitemo atabizi. Akavuga ko aho iyi gahunda ya mvura nkuvure yageze, ngo yatangiye gutanga umusaruro mwiza mu mibanire.

Ku rundi ruhande, umukorerabushake Imanishimwe Innocent avuga ko baharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho, birinda ibiganiro bibi bya kwigishwa abakiribato urwango.

Ati “Ibiganiro by’inyuma y’amashyiga birimo ivangura nibyo turwanya cyane iwacu mu midugudu, kandi tubona hari igihinduka.”

Umushinga Mvura Nkuvure ugamije isanamitima watangiye muri 2005, ukaba ukorera mu Turere Umunani, turimo n’Akarere ka Karongi.

Aba bakorerabushake bashyira indabo ku rwibutso rwa Bisesero.
Aba bakorerabushake bashyira indabo ku rwibutso rwa Bisesero.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/KARONGI

3 Comments

  • Bapfa kutayagoreka gusa dorekwibyo aribyobyeze mu Rwanda rw’ubu.iyowumvise amateka Tom Ndahiro abara wagirango muri 94 nambere yaho niwe warutuye mu Rwanda wenyine.

    • Ihogoza, iryo zina niba ubona ryabasha kugaragaza no kugaragara imbere ya za miliari zituye iyi isi, wowe nyiraryo ukabasha kugaragaza ayo wowe wita amateka nyakuri kuki utabikora? Comment nkizi ntakinru ntakintu nakimwe zahindura Kuri Tom Ndahiro. Ese ko Tom Ndahiro ari ubushakashatsi kumateka ya jenoside yakorewe abatutsi, wowe ni ubuhe bahanga waba ugaragaza? Gusa kuberako abahakanyi muhari kandi mwuzuye isi nkumusenyi wo kunyanja buri gihe muribwa no kumva ko haha hari umuntu ufite ubwo bwenjye bwo gucukumbura uko umugambi mutindi wanyu impuzamugambi aho muva mukagera Dore ko isi yose mwayuzuye mukwirakwiza imperuka yayindi umujenisideri wiyise imana kandi ahubwo ari umujenisideri ufite ipeti rya col. Ngo murebeko wenda mwakongera mukisuganya maze mugahuza umugambi Dore ko ubundi njye mbona abantu mwari mukwiye kugira izina rusanjye (impuzamugambi) hanyuma ya mana yanyu col. Bagosora akaba andi ayo mwita ngo ni amakirisuti. Reka dufate umugero duhereye :impuzamugambi Jeanine gutyo dore umuntu utabarangiza kuvuga ingirwamazina yanyu. Wihangane ntugirengo ndakwibasiye kuko iyo uvuze ngo Tom Ndahiro agoreka amateka hari byinshi uba uvuze kandi byose ntakibazo wowe uba ugaragaje keretse gusa Gutsimbarara kubuhuzamugambi bwawe bwababayeho rya sengesho ngo dawe uri mwijuri ritajya rihunduka. Byari kuba byiza iyo werekana undi mushakashatsi nawe uzi gucukumbura hanyuma tukareba ko wowe ufite ukuri. Ese Tom Ndahiro hari ikintu nakimwe yari yahindura kumategeko icumbi y’abahutu umurage wa Gitera? Ayasoma uko mwebwe abahakanyi muyibonamo nkumurongo wanyu gakondo ugaragaza mwijuru mwateguriwe na col. Bagosora kuko yavungo agiye gutegura imperuka mu Rwanda hanyuma abamalika mwebwe mumufasha gusohora ibyahiwe nawe. Ese utemera Tom Ndahiro Nkumushakashatsi k’umuteka ya jenoside yakorewe abatutsi 1994 basi wowe ko utagaragaje uwuyavuga uko ari atayagoretse nka Tom?

      • “Biramutse bigaragayeko uwahanuye Indege ya perezida Habyarimana atari abahezanguni b’abahutu, amateka ya jenoside azongera yandikwe bundi bushya” Ibyosejye wabivuze.

Comments are closed.

en_USEnglish