Digiqole ad

Karongi: umunyemari Mugambira nyiri Golf Hotel yatawe muri yombi

 Karongi: umunyemari Mugambira nyiri Golf Hotel yatawe muri yombi

Police y’u Rwanda mu karere ka Karongi yaraye itaye muri yombi umunyemari Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo n’icyo abakobwa yakoreshaga bamushinja.

Golf-Hotel-Eden-Rock iri ku kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi
Golf-Hotel-Eden-Rock iri ku kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi

Mu ijoro ryakeye, bamwe mu bantu be ba hafi babwiye Umuseke ko uyu mugabo yari amaze gutabwa muri yombi.

Muri iki gitondo, CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba yemereye Umuseke ko koko uyu mugabo afunze, avuga ko akurikiranyweho icyaha cyo koshya no kuyobya abantu agamije kubashora mu buraya.

Mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu Umuseke wanditse inkuru y’abakobwa bahoze ari abakozi be kuri Hotel Golf Eden Rock bamushinjaga kubategeka gusambana n’abakiliya ba Hotel.

Umwe mu bayobozi ku nzego nkuru z’igihugu yari yemereye Umuseke ko iki kintu cyamubayeho kuri iyi Hotel nyirayo agashaka kumuha umukobwa umuraza mu bo akoresha.

Umwe mu bahoze ari abakozi ba Hotel ye yari yandikiye Akarere ibaruwa (Umuseke ufitiye Copy) isaba kurenganurwa (kuko we na bagenzi be batishyuwe) aho  avugamo ibi byo “Guherekeza abagabo mu byumba ku ngufu”, gukubita abakozi, kubatuka mu ruhame akabita amapine, ibikuri n’andi magambo y’urukozasoni

Nyuma y’iyi nkuru uwahoze ari manager kuri Hotel Golf Eden Rock wari watanzweho umugabo n’uwanditse ibaruwa, ndetse uyu wa Manager akanemerera Umuseke ko bimwe mubyo abakobwa bahakoze bavuga yabibonaga, yaje gutabwa muri yombi arafungwa.

Uyu mugabo yaraburanishijwe ubutabera bumugira umwere ku byaha yari yarezwe na Aphrodis Mugambira birimo ‘kurema agatsiko ko kumusebya‘.

Aphrodis Mugambira afungiye kuri station ya Police ya Bwishyura.

Ingingo ya 206 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “Umuntu wese ushishikariza, woshya cyangwa uyobya undi muntu mukuru n’aho yaba yabyiyemereye ashaka kumushora mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

39 Comments

  • Uretse ko ntawamenya icyihishe inyuma y’iki kibazo cya Aphrodis Mugambira, iby’ubusamabanyi muri za Hotels byo rwose bireze muri iki gihugu. Wagira ngo hari abandi babifitemo inyungu atari abo bakobwa basambana n’aba clients.

    Ko byavuzwe cyane se ko muri iyi nama ya African Union yabereye i Kigali aba “delegates” benshi muri za Hotel babagamo habereye ubusambanyi bukabije, kandi ko bivugwa ko abakobwa bazaga gusambana n’abo ba “delegates” babaga ahanini bazanywe n’abakozi bamwe bo muri izo Hotels, ese inzego zibishinzwe zaba zarakoze iperereza kuri iki kibazo??

    Aho none ntimwabona mu Rwanda hagiye kuba isibaniro ry’ubusambanyi. Ntiwasanga izi nama nyinshi zibera hano i Kigali akenshi abazizamo baba bazanywe na tubiri (batazanwe na kamwe). Byaba bibabaje niba u Rwanda rwari rumaze kuba intangarugero mu byiza byinshi, wasanga rugiye no kuba intangarugero muri iyo ngeso mbi y’ubusambanyi. Inzego zibishinzwe zikwiye guhagurukira iki kibazo hakiri kare.

    • @Munaniza ; You are that cheap minded kweli!!!!
      Ni he ku isi hatavugwa ubusambanyi muri za Hotel? ubu urumva mu Rwanda ariho bukabijeeeeeeee!!! wabikozeho ubuhe bushakashatsi uretse amagambo gusaaaaaaa

      Aha baravuga iby’umukire ubihatira abakobwa akoresha, kandi akanabafata nabi, naho ubundi ntaho ubusambanyi muri za Hotel butaba ku isi mon cher.

      Uyu mugabo nabazwe ibyo aregwa n’amategeko nibumuhama ahanwe, naho wowe ucungane no hagati y’amaguru yawe, hari n’igihe wasanga ubwo busambanyi uvuga buri mu Rwanda (as if nta handi buba) nawe uri mu babukora kurusha akabenzi (jokin

      Sawa

    • @Munaniza, icyo utongeyeho gikomeye, nuko iyo urebye ukuntu umutekano wari wakajijwe kiriya gihe cy’inama ya AU, no kwambukiranya imihanda imwe n’imwe bageza aho bakakbibuza, ntabwo byari gushoboka ko umukobwa yinjira muri hoteli y’inyenyeri eshanu cyangwa enye icumbikiye bariya bashyitsi, ngo agere no mu byumba byabo, akorane na bo imibonano mpuzabitsina, nta burenganzira yahawe n’abashinzwe umutekano, kuko bitashobokaga kwinjirayo uterekanye ibya ngombwa. Jye biriya by’uriya musaza, niba hari n’ukuri kurimo, ndabona ari nka bya bindi bajya bavuga, bya ya yindi yigannye inka gukorera bya bindi mu kiraro, igakubitwa iza kakandi. Ariko jye ku giti cyanjye ndabishidikanyaho: Wakubahuka umuyobozi ku buryo umwoherereza umukobwa ngo niyinjira mu cyumba afate, nk’aho adashobora kwiteretera ku giti cye uwo yihitiyemo?

    • Haahaaaaaaaaaaaaaaaa!!! MUGAMBIRA bamuhereye kera arabananira ariko sinzi ko iyi ncuro ari bubacike kabisa!! Ni aha nyagasani pe.
      Erega Mugambira we, iyo Hotel n’ibikorwa byawe hari benshi birya, bakaniye kuzashirwa ari uko bagusubije ku isuka. Nta kundi ihangane ni aha Nyagasani.

  • Bravo Gihugu cyacu kitarobanura ku butoni,kikarenganura abarengana,kigahana abanyabyaha!!!!Police nikurikirane na nyiri Landstar harimo amanyanga menshi!!!

  • Ngaha aho nibereye!
    Tuzabazwa byinshi no mu ijuru

  • Wowo wiyise munaniza, ntugafate ibikekwa ko byakozwe na Mugambira aphrodis (kuko bitaremezwa n’urukiko) uhite wumvisha ahantu ko ziriya nama zabereye i Kigali abazigiyemwo baba bazanywe na tubiri(ubusambanyi burimwo!) ,ibyo babyita diarrhée verbale .Mwabuze ibyo munenga ibyateguwe kuko byashimye na bose , ariko turabazi ibyanyu musebya ibyo u Rwanda rukora kugira Ngo rutere imbere murabipinga .les chiens aboient la caravane passe.

    • @Gaj, utigijije nkana koko ushaka guhakanako ntabusambanyi ndengakamera bwabaye muririya minsi koko? kandi nabandi babyivugira?

  • Ababirinyuma turabazi, uyumugabo ararengana. Ahubwo bamubuze kuva kera ngo bamwambure ibye yivaniye mu mitsi.numukozi turamwemera naho ibyo muhimba muzabona ingaruka vubaha.

    • Reka gutera iyaharurutswe muvandimwe niba arengana jyana ibimenyetso bimurenganure cyangwa ubitubwire hano k’umuseke mbona ntawe banigana ijambo. ni umukozi nanjye Mugambira ndamuzi ariko iriya ngeso yo gukoresha abakobwa biriya bintu bayimuvuzeho kuva cyera, usibye ibyo mu mitsi ye yashakiraga no mu mitsi y’abandi uko bigaragara. nimureke ubutabera bubimubaze naba umwere nabwo bizamenyekana

      • Ahubwo se ni iyihe hoteli bitabamo? Uretse ko ugushungura atakuburaho impamvu!

      • Imana ntiyayiharurutswe ariko? Urenganya azabibazwa, urengana nawe azahozwa nubwo byaba mw’ijuru ariko bizaba….kandi yaranabikoze …yarenganuye abarenganaga ubu barayishimagiza cg se barayibagiwe nabo umwanzi atuma barengwa ubu nabo bakora nk abandi bose kubera kurengwa na “ndigabo”…..Dieu est Grand Ariko nanone niba Mugambira koko yarabikoraga nk’ibyo nabibazwe pe!

  • Iyo bavuze umunyemari wumva iki ! urumva se bavuze umunyabyaha !Kora isesengura neza kiko icyanditswe nicyo cy’ukuri. Ariko umukozi wo muri Hotel ahuriye he na Nyiri Hotel ku buryo yamugeza hariya ! Kereka niba yahakoraga ari muri mission yo kumushakaho impamvu nk’uko n’ahandi mu kazi gatandukanye bimeze kuko ahenshi mu kazi wibeshya kuri mu genzi wawe kandi ari missionnaire !Niyo mpamvu abenshi bajya bananirwa gusobanura ibyo bavuze cyangwa bakoze kubera kutamenya uwabatanze kuko baba baribwiraga ko bitazamenyekana.Uwo wibwira ko uyobora ashobora kuba ari gatumwa akagukoraho pe ! Iyo mari ye niba adaheruka kuyisaranganya buriya barabimwibutsa cyangwa niba atarabyigeze barabimusobanurira !Ama Hotels mubyo yubakiwe n’ubusambanyi burimo kimwe n’uko ububari bubereyeho ubusinzi.Upfa gukurikiza amategeko ahagenga ubundi ukishyura nabo bagatanga imisoro itubutse Leta ikakugezaho ibikorwa remezo maze umusaruro wabyo nawe ukakugeraho indirectly gutyo !

  • Jye ikibazo gikomeye ngira mu buryo nk’ubu bwo gufunga abantu, ni ukumenya niba muri iki gihugu umuntu aba ari umwere kugeza igihe ahamirijwe icyaha n’inkiko, cyangwa niba umuntu aba ari umunyabyaha iyo atunzwe agatoki, kugeza igihe yerekaniye ko ari umwere. Ndabivugira ko CIP kanamugire avuga ku by’ifungwa rya Mugambira yahamije ko hakiri gukorwa iperereza ibigize icyaha ashinjwa bikazamenyekana mu minsi iri imbere. Niba bitaramenyekana se ubwo afungiye iki? Ese nagirwa umwere azahabwa indishyi y’akababaro? Kuba izo ndishyi ntazo Leta itanga, mbona ari yo mpamvu yihutira gufunga abantu kubera ibyo bakekwaho kandi nta bimenyetso bibahamya icyaha byamaze kwemezwa n’inkiko.

    • Uri igicucu. Umuntu ukekwaho icyaha itegeko ryemerera Police kumufunga bitarenze 7 days (kugirango adasibanganya ibimenyetso cg agatiroka) mugihe irimo gukora dossier yogushyikiriza ubushinjacyaha. Ubushinjacyaha nabwo bushobora kumufunga 30 days mugihe buri kuzuza neza dossier ngo buyushyikirize urukiko. Iyo ageze murukiko nibwo ruhitamo niba aburana afunze cg arihanze bitewe nuburemere byibyo aregwa cg niba rubona atatoroka cg ngo asibanganye ibimenyetso

  • Njyewe mvuze uko mbitekereza mpereye ku nkuru yabanje kunyura muri iki gitangazamakuru (umuseke.com). Uriya muherwe afite impamvu akurikiranywe itagaragara (niko mbitekereza wenda ndibeshya). Impamvu ituma mbitekereza gutya ni kuki itangazamakuru ariryo ryabanje gukora iperereza? kuki byageze mu itangazamakuru bitaragera mu bugenzacyaha? buriya nta kindi kibyihishe inyuma kweri? Uyu muherwe simuzi ariko Hotel ye yo ndayizi ndetse nayigezeho kenshi buriya niba ibyo ashinjwa aribyo byonyine ntakindi kitagaragazwa n’uyu munyamakuru abacamanza bazabona utite ukuri. Yaba we cg se abamurega. Ikiri ukuri ni uko nta kabura imvano buriya.

  • Kuri iyi ngingo abantu benshi ndabona bari OFF TOPIC

    Ubusambanyi muri Hotel ni ibintu bisanzwe, ni nk’aho rwose aribyo zubakirwa (sinzi uwabivuze)

    Ikiri hano ni uguhatita abo ukoresha uburaya cg ubusambanyi no kubatoteza biregwa uyu mugabo Mugambira.

    Ibindi abantu bari kwivugisha sinzi ngo ararengana, ngo baramushakisha, ngo ntaho bitaba n’utundi tuntu twa fake fake barerekana ko bari hasi mu myumvire.

    Nimureke ubutabera bukore akazi

  • icyo nzi cyo ubusambanyi mu Rwanda ni attraction mu zindi, ntukumve bavuga ngo mufite abakobwa beza…there is that trade behind,Mugambira we rero abikora atabyemerewe…

  • Dukwiye guhagurukira guca ingeso y’ubusambanyi mu Rwanda nkuko twahagurukiye guca ruswa. Tolerance zero ku busambanyi ni ngombwa muri iki gihugu. Kandi mumenye neza ko mu byaha bibabaza Imana kurusha ibindi Ubusambanyi buza mbere. Muramenye rero tutazatuma Imana igira uburakari nk’ubwo yagize ku gihe cya Sodoma na Gomora.

    Nabonye hari abantu batari bake banditse muri comments zabo ko ngo gusambana ari ibintu bisanzwe, ndetse bakanatinyuka bakavuga ngo Hotel zubakiwe ubusambanyi. Mbega ibintu biteye agahinda. Niba ari uko bimeze mu Rwanda, sinzi aho twaba tugana. Ubundi ahandi mu bihugu byiyubaha, iyo uri umugabo ukinjirana mu cyumba cya Hotel n’umuntu w’igitsinagore, ugomba kwerekana document igaragaza ko ari umugore wawe cyangwa se mufitanye isano runaka. Hotel ni icumbi ryo kuraramo iyo uri ku rugendo udashobora kurara iwawe, ntabwo ari icyumba cyo gukoreramo ubusambanyi. Morality Please!!!!!

  • Ibi byo kwirirwa tuvuga/turirimba ngo mu Rwanda hari abakobwa beza cyane, ba mbere ku isi, nabyo dukwiye kubireka kuko wagira ngo turabakorera publicité yo gushitura abagabo aho bari hose ku isi ngo baze kureba no gusambanya abo bakobwa.

    • Marie, , uri mukuri pe. tuba tubamamaza

  • Kera nkiri umwana numvaga bavuga MUGAMBIRA ngo uca amashu (Imitwe)none se yaba ariwe wagiye muri Business yo gucuruza indaya. Bibaye aribyo byaba ari akawa mugani ngo ” Akabaye icwende ntikoga, niyo kogejwe ntigacya”.

  • @Bahire: hahaaa ariko abantu bamwe muranyica kweli!!! Iyi ranking y’ibyo Imana yanga n’ibyo ikunda wayikoze uhereye ku kiganiro mwagiranye cyangwa ni byabindi byanyu tumenyereye? Numva ibyiza ari ukwimenya iby’abandi ukabibarekera. Morality yawe yigumane wirinde gucira abandi imanza kuko hari ababishinzwe.

  • Mugambira nakanirwe urumukwiye
    Police yacu iragahora aharengeye

  • Imisi yumujura ni40 kweli. Uyumugabo ni manyanga womurwego rwohejuru akanabyigamba ngontawamurega kukoyagura ubutabera bwose bwurwanda kandingo nincuti yababoyobozi bose barasangira, ikimbabaza nukuntuyigize intore kurushabandi yiligwavuga FPR bikanjyahantu , wenda naya dossier ya gacaca yavuzweho kuvakera nayomurayubura, sinumvango yiyiciye numugore muli génocide arangijashaka murumunawe ngwajijishe, yewe abakobwanatwe hatuna kabila kweli

  • Hahahahahaha!sha abantu ni badasambanira muri za hotels se mwagira ngo bajye mu bihuru? Abo bose nabo bamukurikirana bariyizi kandi neza!bihereho!uwo musaza muramurenganya !arazira amadolari ye!ibyo bintu bigomba kuba birimo akagambane katoroshye!so mureke dutegereze indicator y’igihe niyo izabisobanura!

  • Ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaa Mugambira nti mumuzi sha ni muceceke azaba umwere nka Misago nkuko bisanzwe iteka nkuko yabaye umwere ko atagize uruhare muri jenoside

  • wowe uvuga ngo ubusambanyi ntaho butaba , ubwo nawe rero uzasambana ngo nuko umuturanyi nawe abikora! njye nkorera hano hafi ya hotel Okapi na hotel Impala narabyiboneye mugihe yanama yabaga nta munota washiraga. hadaparitse moto ijeho abakobwa knd icyongeyeho harimo naba mineur bivuze ko rero ubusambanyi mu Rwanda arikintu toto! ubwo rero aribyo hotel ziri mujyi wakigali hafungwa nyinshi kuko birasa nibyahawe umugisha.,, erega amahanga yirirwa avuga ngo abanyarwanda kazi nibeza mukagirango suko baza bakorogerezwa gusambana! nyamara iki cyaha cyo kizatera igihugu umwaku ukaze!

  • Ariko Bahire rwose ntukigire nyoninyinshi ! none se ubundi uko ubizi nk’umunyarwanda Hotels zo mu rwanda zubakiwe iki uko ubitekereza ! ni abanyarwanda bangahe se bakeneye kujya kuziraramo atari ba mukerarugendo.Menya ko Lodges.Motels na Hotels izo ari categories z’amaduka y’ubusambanyi kandi niba ubuhakana ureke kwijijisha dore ko nta numuti wowe wabona !Ibyo gufunga mbere yo gucirwa urubanza byo Leta rwose ikwiriye kubikuraho kuko bizwi ko ukekwa aba ari umwere.Hakoma gato bakaba baragucakiye uretseko hariho n’abatunzwe n’uko abanyabyaha bariho,iyo batabonetse ubuzima bugahagarara. Ngo ni ugufata no gufunga by’agateganyo da !

  • Jyewe ntangaza n’abavuga ngo mureke ubutabera buce imanza nkaho batazi ko mu Rwanda dufite ubucamanza mu mwanya w’ubutabera. Ikindi uretse gufunga umuntu ugira ngo umwumvishe ni kuki ufunga umuntu utararangiza gukora iperereza. Niyo iryo perereza ryarangira umuntu ashyikirizwa urukiko akagira option ya Bail itajya iba mu Rwanda kuko baba bashaka ko prisons zuzura.Polisi ntiyakagombye kugendera kuri enquetes z’umunyamakuru, yakagombye kwikorera iperereza kandi ntipfe gufunga umuntu kuriya.

  • Ngo “Umwe mu bayobozi ku nzego nkuru z’igihugu yari yemereye Umuseke ko iki kintu cyamubayeho kuri iyi Hotel nyirayo agashaka kumuha umukobwa umuraza mu bo akoresha.” Ntabwo ndigusobanukirwa neza niba aruwigeze kuba umuyobozo muriyo hoteli nkuko mwabyanditse munyandiko yanyu 27/06/2016, cyangwa niba harumuyobozi mukuru wigihugu waje gutanga ubutangabuhamya hagataho.Naho yariyaragerageje uyu musaza imitego irikwinshi.Hariya hantu hashakwa nabenshi nubundi.

  • Njyewe nibaza impamvu bavugako yabategekaga gusambana kandi ubundi muri hoteli zo mu Rwanda aribo baza kugusaba gusambana nabo kugirango ubahe kashi? Bakubaza niba bazakugusasira igitanda mbere yuko uryama bahagera ugasanga bazanywe nizindi gahunda.

  • Sha Mugambira bamuhize kera. Imana yamukijije gereza guhera 94, ikamurenza imitego itabarika, n’ibindi
    Ubwo muribuka urubanza rwa Mugambira!!!!, Ahubwo biratangaje kubona iyi hotel ikiri iya Mugambira!!!
    Bantu b’Imana mujye musenga musaba amafaranga!! Naho ibindi ni ubusa.
    Ibibyo ni zero. Ngo yabategekaga gusambana. Ngo bagirengo ni shyashya.
    Nabyo azabikira.

  • 4S in Tourism:
    – sun
    – Sea
    – Sand
    – Sex

  • Yewe ni akumiro ,uwo musaza naririmbe urwo abonye .Ishyano ryaraguye,uyu ntagiye gusaza nabi azi ko yari yariteganyirije, nareke bamucucure,ejo uzumva hotel ye bayishize Ku isoko no,uko ibya Usengimana Richard babishize Ku isoko.

  • UMUGANURA kbsa !!!!!!……… mugambira bibaho ariko wubahe ntakundi BYAGENDA GUSA BARAG– USEBEJE ntucike intege HARIHO URUBANZA RW ‘ ISUMBABYOSE ITAROBANURA KU BUTONI .

  • Bazirunge zange zibe isogo. Nukuvuga ngo nabamuhishiriye bamukingiye ikibaba bakoraga ubusa kuko ingeso ipfa nyirayo yapfuye. Rimwe azakosereza umuntu w’igisare kuko buli kosa amenyereye kuryorosaho amafaranga, leta ishiduke igisare cyamuhitanye. Niho uzumva bikwira isi yose ngo ni leta yamwishe ngo kubera ishyari. Hari umusore wishe abantu batatu i Rutare rwa Byumba muli za 98 ariko abaturage barahiraga ko ali leta ngo ibica. Yaje gufatwa kubera igare yasahuye kuwo yishe rifatirwa aho ryagurishijwe byose biba bigiye hanze. Niho byamenyekanye ko yihoreraga kuko iwabo bose babishe muli genocide yakorewe abatutsi.
    Njye simbabeshya si no kwirarira. Mugambira abikoreye umwana cyangwa mushiki wanjye namuhana kumanywa y’ihangu nkareba niba ruswa ishobora kuzura umuntu. Icyo cyaha cyitwa “rape by extortion”. Nutamuha ndakwirukana. Umwana w’umukobwa yatekereza ubushomeri agahebera urwaje.

  • Njye ndisabira umukuru w’igihugu guhaguruka akamagana ku mugaragaro ingeso y’ubusambanyi itangiye kujya ku intera iteye ubwoba mu Rwanda. Akanasaba inzego zibishinzwe guhagurukira iki kibazo. Wenda we bazamwubaha basigeho guteza imbere ubusambanyi, dore ko we iyo avuze nibura abantu bamwumvira.

    Nk’uko Perezida wa Repubulika yahagurutse akamagana ikibazo cy’abana bo ku muhanda, ninako yari akwiye guhaguruka akamagana ikibazo cy’ubusambanyi mu Rwanda.

    Rwose ndisabira abanyarwanda kumva neza ko iki kibazo giteye inkeke, kuko gishobora kudukururira umuvumo w’Imana, kandi twari twifitiye amahoro.

  • Nasomye izi nkuru zose nsoma na comment none dore uko mbibona mugambira ndamuzi golf ndayizi rero burya “nta nduru ivugira ubusa” hari icyo mbona cyo uko biri nimba agu serva byose akanarenzaho umwana uko biri facture iza nagaciro kuwakuraje kariho ahubwo yamukobwa wagurishije ntumuheho nabura,ibi bintu sibyejo ,sinibyejobundi uko biri bimaze igihe kuko hari na style agira za majipo abahakora bagomba kwambara “impenure”utayambara ntuhakore nigize kuganira numwe mu ba waiter be babagabo mubaza purpose yo kwambara gutyo arambwira ngo bacuruza ibinyobwa bacuruza nabo bakobwa.rero police nikore akazi kayo imukanire urumukwiye ,uretse ko nanone abakire
    si abantu ejo azaba umwere da!sindumushinja cyaha niko kuri kwange.kdi nanone nimba bahereye kwa mugambira nazenguruke mu mahoteli yose bazabihasanga

Comments are closed.

en_USEnglish