Digiqole ad

Karongi: Umuhanda Kivu Belt ushobora kuzahitana Imana y’Abagore n’Urugo rwa Rwabugiri

 Karongi: Umuhanda Kivu Belt ushobora kuzahitana Imana y’Abagore n’Urugo rwa Rwabugiri

Mu Bigabiro by’Umwami Rwabugiri niho Abashinwa batahuye Carriere

Iyo ugezi  mu mujyi muto wa wa Rubengera utungurwa no kumva  bavuga ngo ndasigara ku Giti cyangwa ngo nsanga ku Giti. Ibintu abatahavuka bagirira amatsiko ariko nyuma y’igihe gito usanga ariyo nyito bita aho hantu. Ibi bikomoka ku Giti cy’inganzamurumbo (kinini cyane) cyatewe ku bw’Abakoloni b’Abadage ku muhanda uva i Rubengera werekeza Rutsiro na Rubavu. Icyo giti kimwe n’Urugo rw’Umwami Rwabugiri bishobora kuzimira bitewe n’ibikorwa byo kubaka umuhanda Kivu Belt.

Mu Bigabiro by'Umwami Rwabugiri niho Abashinwa batahuye Carriere
Mu Bigabiro by’Umwami Rwabugiri niho Abashinwa batahuye Carriere

 

Iki Giti ni cyo cyitwa Imana y’Abagore  ku mpamvu zisobanurwa ku buryo butandukanye. Umwe mu bakuze  banahayoboye igihe Komini zari zikiriho, Abimana Mathias azi byinshi ku mateka y’icyo giti.

Agira ati “Babivuga kwinshi ariko icyo bahurizaho ni uko mu myaka nka 50 ishize hari umugore waje agiye ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera agiye kubyara, inda imufatira munsi y’icyo giti aruhuka (abyara neza umwana) amahoro izina riva aho.”

Iki Giti ariko kiri ku nkengero z’umuhanda mushya wa Kivu Belt  uri kubakwa, bishoboka ko abubaka uyu muhanda nibahagera batazakirebera izuba, ariko abahatuye bavuga ko bya atari byiza kukirandura.

Uwamahoro  Clementine umwe mu baturage avuga ko bishoboka ko cyahava ariko izina ntiriveho.

Ati “Ubwo se wazajya ubwira umuntu ngo ndi ku Giti  Kinini kidahari, byatera urujijo uje ataravukiye aha cyangwa atazi amateka yaho.”

Si iki Giti gusa hari n’ibindi biranga Amateka bishobora kubigenderamo mu gihe cyo kubaka uyu muhanda. Muri byo hari aho abaturage batuye mu mudugudu wa Kigabiro mu kagari ka Gisanze, na bo bavuga ko babwiwe ko bazimuka aho batuye hagacukurwa amabuye n’Abashinwa yo gukoresha umuhanda.

Aba baturage bavuga  ko bibaye bya ari bibi kuko ngo aho batuye ari mu Bigabiro bya Rwabugiri, bityo amateka ngo yaba asibanganye ahubwo bagasaba ko hashyirwa ibikorwa byinjiza amafaranga cyane ko nubwo hadatunganyije hasurwa cyane.

Ndayisaba Francois  Umuyobozi w’akarere ka Karongi  avuga ko mu Bigabiro bya Rwabugiri ho hari amateka ariko ariho Abashinwa babonye ‘carriere’ (amabuye mato yifashishwa mu kubaka imihanda) nziza yo gukora umuhanda  ngo ahandi  yaboneka ni muri Km 26  bityo bakaba barandikiye inzego zitandukanye harimo MINALOC, MINENFRA n’Urwego rushinzwe Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda kugira ngo babifitateho umwanzuro.

Mayor avuga ko ku Giti cyitwa Imana y’Abagore ho nta mateka manini ahabona yabuza ibikorwa remezo kubakwa.

Ati “Bavuga ko hari  umugore wahabyariye, ibyo ntibihaha amateka  yabuza ibikorwa remezo, naho ku Bigabiro bya Rwabugiri ho hari amateka akomeye.”

Mu gihe ibiranga amateka y’u Rwanda bitakwitabwaho byagira ingaruka ku babyiruka bazayasoma batayareba  bikababera amayobera cyangwa nk’aho ari ikinyoma cyangwa umugani.

Ayo ni amagambo ari ku cyapa kiranga Ibigabiro by'Umwami Rwabugiri
Ayo ni amagambo ari ku cyapa kiranga Ibigabiro by’Umwami Rwabugiri

SYLVAIN NGOBOKA
UM– USEKE.RW /KARONGI

4 Comments

  • Hari indi version yo ku Giti bita Imana y’abagore. Birazwi ko umukobwa watwaraga inda y’indaro bajyaga kumuroha mu Kivu. Babagezaga i Rubengera abashi bakaza bakabijyanira bityo bahita ku giti cy’Imana y’abagore.

  • Mvuka ikarongi mumikurere yenjye numvaga kugiti ko ariku Mana yabagore mubyukuri hagakwiye guhabwa gaciro ntihasibangane bibaho mubyaka mirongo 37 maze kwise namvunye ababyeyi banjye iyo banjyega hago bita ibwishaza kuguranisha imyaka ngo niha barara kuriwe ndumva hafite amateka ok murakoze mugire ibihe byiza n’irunyenzi celestin mucyahoze ari itabire .

  • NANJYE NTUYE HAFI YA KARONGI
    DUSIGASIRE AMATEKA ARANGA IGIHUGU CYACU ATAZIBAGIRANA

  • ARIKO ICYO MWITA AMATEKA NIKI? NIBA WUBAKE NAWO UZABA AMATEKA KUBAZAVUKA NYUMA

Comments are closed.

en_USEnglish