Karongi: Abayobora ibigo nderabuzima bahawe moto ngo begere abaturage
Abayobozi b’ibigo nderabuzima 11 muri 12 byo mu karere ka Karongi bavuga ko byari bibagoye cyane kugera ku baturage mu bukangurambaga cyangwa gutanga inkingo ahenshi ngo bahagenzaga amaguru, kuri uyu wa kane bashyikirijwe moto 34 nshya zo mu bwoko bwa AG100 ngo barusheho kunoza serivisi batanga.
Projet Santé Grand Lacs y’Abasuwisi ikorera mu turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke niyo yabashyikirije izi moto.
Coletha Mukeshimana uyobora ikigo nderabuzima cya Bisesero avuga ko kugera ku baturage mu misozi batuyemo byari ingorane kandi akenshi byasaba gukodesha moto, ubundi bakagenza amaguru.
Uyu mugore usanganywe uruhushya rwo gutwara moto ati “Ubu biroroshye, iyi moto izadufasha kwegera abaturage kurushaho, dukore ubukangurambaga tunatange izindi servisi zinyuranye zidusaba kwegera abaturage. Izi moto zizatanga umusaruro munini.”
Guilain Subika uyobora ikigo nderabuzima cya Birambo yabwiye Umuseke ko hari henshi yajyaga n’amaguru kuko nta bundi buryo bwashobokaga kuko ngo hari igihe baburaga amafaranga yo gukodesha moto.
Ati “Twatereraga imisozi ya Nzaratsi tukamanuka ibikombe tujya kureba abarwayi ariko ubu baradukoreye rwose, kandi tuzarushaho gutanga serivisi nziza.”
Protogene Ngirinshuti uyobora umushinga watanze izi moto avuga ko ubu bamaze gutanga moto 34 mu turere bakoreramo zifite agaciro ka miliyoni 120Frw.
Ngirinshuti ati “Icyo tugamije ni ukubafasha kwegera abaturage bakabaganiriza kuri gahunda z’ubwisungane mu bwivuza babasanze mu tugali twabo bitabaye ngombwa ko ari abaturage babasanga ku bigo nderabuzima. Ni igikorwa cyo kureba uko serivisi zo kwa muganga zegera abaturage.”
Drocella Mukashema umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye ibigo nderabuzima byahawe izi moto kuzifata neza no kurusha ho kwegera abaturage kuko aricyo bazibahereye.
Izi moto zose zifite ubwishingizi bw’ikintu cyose bw’umwaka, izagira ikibazo izasubizwa yo hatangwe indi.
Kuri buri karere hatanzwe moto imwe y’umukozi ushinzwe iby’ubwisungane mu kwivuza.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi