Digiqole ad

Karongi: Urubanza rw’umunyemari Mugambira rwaburanishijwe mu muhezo…

 Karongi: Urubanza rw’umunyemari Mugambira rwaburanishijwe mu muhezo…

Mugambira araregwa ibyaha bamwe mu bahoze ari abakozi b’iyi Hotel bamushinja

Saa 9h45 z’igitondo kuri uyu wa kane nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyurwa rwari rutangiye kuburanisha urubanza ruregwamo umunyemari Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock. Nyuma y’akanya gato ariko abari barurimo basohowe byemezwa ko ruburanishwa mu muhezo.

Mugambira araregwa ibyaha bamwe mu bahoze ari abakozi b'iyi Hotel bamushinja
Mugambira araregwa ibyaha bamwe mu bahoze ari abakozi b’iyi Hotel bamushinja

Mbere gato, Perezida w’Urukiko yabanje gusoma umwirondoro w’uregwa yasomewe icyaha aregwa cyo “Koshya no gushishikariza abantu ubashora mu buraya” maze abazwa niba abyemera.

Aphrodis Mugambira wari mu rukiko yambaye isuti kandi wunganiwe n’abunganizi batatu, ati “Ntabwo mbyemera

Mugambira yatawe muri yombi kuwa kane ushize nyuma yo gushinjwa na bamwe mu bahoze ari abakozi ba Hotel ye kubashora mu busambanyi n’abakiliya ba Hotel.

Perezida w’Urukiko yakomeje, avuga ko ashingiye ku ibaruwa Ubushinjacyaha bwandikiye Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura ku itariki ya 11/08/2016 (uyu munsi) Ubushinjacyaha busaba ko yaburanishirizwa mu muhezo.

Ngo ashingiye kandi ku kuba abatangabuhamya harimo abakoraga muri Hotel n’abakihakora bashobora gutotezwa ngo no kuba mu byo Mugambira aregwa mu buhamya hari buzemo amagambo y’ubusambanyi ashobora kugira ibyo yangiza kuri sosiyete Nyarwanda, Perezida w’urukiko yategetse ko uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo.

Ibi yavuze kandi ko bishingiye ku itegeko rya 102 ry’imiburanishirize ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryemera ko urubanza mu rukiko rw’ibanze rushobora kubera mu muhezo.

Abunganira uregwa; Me Sam Nkurayingoga, Me Manirakiza Claude na Me Jerome Musafiri babajijwe niba nabo bemera ko urubanza rw’umukiliya wabo rubera mu muhezo, bavuga ko nabo bari bubisabe n’ubwo ubushinjacyaha bwabisabye mbere.

Abitabriye iburanishwa bahise basohoka, aba biganjemo abacuruzi mu mujyi wa Kibuye, abakozi  n’abakoraga kuri Hotel Golf, bamwe mu bayobozi bo muri IPRC West n’abo mu muryango w’uregwa.

Uru rubanza rwari kuburanishwa kuwa kabiri w’iki cyumweru, rwimurirwa kuwa gatatu (ejo hashize) nabwo rurasubikwa rukaba ruri kuburanishwa uyu munsi.

Ingingo ya 206 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “Umuntu wese ushishikariza, woshya cyangwa uyobya undi muntu mukuru n’aho yaba yabyiyemereye ashaka kumushora mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Nyuma y’iburanisha urubanza rw’uyu mugabo ku ifungwa n’ifungura ry’agateganyo ruzasomwa ejo kuwa gatanu.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

4 Comments

  • Singaho bongeye kumwiyongozaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!! nahame hamwe wenda Nyagasani azaca icyanzu. Ariko se umuntu yoshya umuntu mukuru kujya mubusambanyi????????????????? Gutekenika.com

  • Igifungo cy’umwaka 1 kugera kuri itatu, n’ihazabu hagati ya 500.000 na 2.000.000 cyangwa kimwe muri byo.Ni kuvuga ko yashoboraga kuba atanze 2.000.000 akaburana ari hanze.Ba avoka 3 nabo bazarenza kariya kayabo.

  • Naka kabanza azagatsinda. Erega inkiko kumunyamafaranga ntabwo byoroshye. Barushyire muli gacaca ya Kimironko urebe.

  • Ikirego ko cyabanje gutangwa mu itangazamakuru mbere y’uko kinagezwa kuri bugenzacyaha, kuki bahisemo kuruburanisha mu ibanga?

Comments are closed.

en_USEnglish