Kuri uyu wa kane tariki 21 Nyakanga 2016, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yasobanuriye abagize inzego zizatoranya zikanemeza Abarinzi b’Igihango, amabwiriza mashya azabigenga, nyuma y’aho abari batowe mu mwaka ushize batemewe bitewe n’uko ngo amabwiriza atubahirijwe uko bikwiye. Fidel Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yavuze ko kongera gutoranya Abarinzi b’Igihango bihereye hasi byakozwe […]Irambuye
Tags : Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri iki cyumweru tariki 19 Kamena 2016, Abanyamakuru n’abandi bakozi bose ba Radio Izuba basuye umukecuru warokotse Jenoside witwa Mukarwego Agnes utuye mu mudugudu wa Idagaza, akagali ka Murehe mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe, bamuha inka y’inzungu n’ubundi bufasha butandukanye. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahara bwatangaje ko bwishimiye iki gikorwa ngo kuko kigabanyije […]Irambuye
Umucamanza wo ku rwego rwa Leta zunze Ubumwe za America yambuye ubwenegihugu bwa America umunyarwanda Gervais Ngombwa watahuweho kubeshya ubuyobozi bwa Amerika ko ari umuvandimwe w’uwari Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, kugira ngo yemererwe kwinjira muri America anabone ubwenegihugu. Abashinjacyaha basabye urukiko muri Mata ko rwakwambura ubwenegihugu umugabo witwa Gervais ‘Ken’Ngombwa nyuma y’uko muri Mutarama 2016 […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga, batangaza ko amatsinda ya Mvura nkuvure yatumye babasha gukira ibikomere byatewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagasaba bagenzi babo kwitabira ibiganiro by’ayo matsinda mu rwego rwo kugira ngo baruhuke intimba. Aba baturage barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abagize uruhare muri […]Irambuye
Mu Karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo mu yahoze ari Komine Ntongwe kuri iki cyumweru hashyinguwe imibiri y’abishwe muri Jenoside igera kuri 568 yabonetse muri iki gihe cyo kwibuka. Umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye harimo Perezida w’Inteko inshinga mategeko, Mme Mukabalisa Donathile ndetse na Mininisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne n’abandi banyacyubahiro batandukanye. Habanje ijoro ry’icyunamo, […]Irambuye
*Mu bakomorewe harimo umugore wahawe imbabazi n’uwo yatemeye umuvandimwe muri Jenoside, *Uwari Konseye yasabye imbabazi avuga ko abishwe muri Segiteri yose bamuri ku mutwe…, *Abadatanga amakuru y’ahari imibiri,…F. Ndayisaba ati “Uwaba akigendana imva y’uwo azi wishwe,… yicungure atange amakuru”, *Ngo ahari abo muri adventiste bicaga kuva kuwa mbere kugeza ku wa Gatanu saa 15:00 bakajya […]Irambuye
Urubyiruko rusaga 75 ruhuriye mu cyo bise ‘Intwarane’ bazwi cyane nk’abafana ba Butera Knowless, basuye umukecuru witwa Mukabagoro Verediane ufite imyaka 93 utuye mu Mudugudu wa Kadobogo, Akagali ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, amaze imyaka umunani adasohoka mu nzu kubera indwara ya Cancer na Palarisé yabitewe na Jenoside. Ni mu gihe u […]Irambuye
Ku musozi wa Rwamashyongoshyo uherereye mu murenge wa Gahengeri Akarere ka Rwamagana, kuri iki cyumweru tariki 24 Mata bakoze umuhango wo kwibuka Abatutsi bahiciwe muri Jenoside, byari inshuro ya kabiri gusa babikoze kuko ubusanzwe bibukira hamwe n’indi mirenge ahari inzibutso zishyinguwemo ababo, ubuyobozi bw’Akarere bwabemereye kubafasha ko umwaka utaha aha naho hazaba hari ikiranga amateka […]Irambuye
Bamwe mu bacitse ku icumu bo mu murenge wa Murama mu cyahoze ari Secteur Bisenga ho mu karere ka Kayonza babwiye Umuseke ko kuba hari umubare munini w’Abatutsi bishwe batarabonerwa irengero, ngo ni uko hari abavugwa ko bakoze Jenoside bagahungira muri Tanzania. Theoneste Bicamumpaka umwe mu barokotse Jenoside wo muri aka gace, avuga ko muri […]Irambuye
Kigali- Mu giterane, gihuza abanyamadini batandukanye mu matorero biyemeje gusengera igihugu Rev Past. Antoine Rutayisire yamaganye ababyeyi bitambika mu rukundo rw’abana bashaka kubana ngo kuko badahuje ubwoko, avuga ko umuzi w’amacakubiri ukwiye kurandurwa kandi ababyeyi bakabigiramo uruhare rukomeye. Igiterane cyabereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura kiswe ISANAMITIMA, cyateguwe n’abantu batandukanye b’abanyamasengesho […]Irambuye